Umuhanuzi Hagayi
IJAMBO RY’IBANZE
Icyo ubutumwa bw’umuhanuzi Hagayi bugamije (kimwe n’ubwa Zakariya), kigaragarira mu byabaye byanditswe mu gitabo cya Ezira. Muri 538, Sirusi, umwami w’Abaperisi, yemerera Abayahudi bajyanywe bunyago i Babiloni gusubira mu gihugu cyabo, ndetse bakongera kubaka i Yeruzalemu Ingoro y’Imana Nyir’ijuru. Cyakora, bamaze gutahuka ntibyaboroheye, kuko abo bahasanze babaturiye mu migi, babasuzuguraga. Imirimo rero yo kubaka Ingoro bari batangiranye ubwuzu bidatinze, bayifasha hasi (Ezr 3–4). Hashira imyaka, ubwo bigera muri 520 mb. K., ukaba umwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyusi. Ni bwo abahanuzi babiri, ari bo Hagayi na Zakariya, basanze Zorobabeli, umutware wa Yuda, n’umuherezabitambo mukuru Yozuwe, bagira ngo babatere umwete wo gusubukura imirimo (Ezr 5,1; Hag 1,1; Zak 1,1). Amahirwe barabumva, basubirana ishyaka ryo kubaka Ingoro, yuzura muri 515. Ngibyo ibikubiye mu gatabo ka Hagayi.
Umuhanuzi rero, aratera ishyaka abamwumva, ababwira ko igikurura ubukene muri rubanda, n’umusaruro ugatuba, ari uko Ingoro yahindutse itongo (1,1–14). Arabamenyesha kandi ko Ingoro nshyashya izarusha iya mbere kuba ikirangirire (2,1–9), kandi ko niyubakwa bizahumanura umuryango wose, bikawukiza ubukene urimo (2,10–20). Nuko Hagayi asezeranya Zorobabeli, umutware wa Yuda, ukomoka kuri Dawudi, ko Imana yamutoreye kuvugurura umuryango wayo (2,20–23).
Iryo shyaka Hagayi atera abavandimwe be ni ryo rizatuma bakanguka, bagakora, bakitegura ibihe byiza Imana igiye kubaha. Icyo gihe, benshi mu Bayahudi bari bizeye ko Israheli izongera gutegekwa n’umwami, ukomoka mu nzu ya Dawudi, nk’uko yari yarabisezeranyijwe, ndetse bibwiraga ko ari Zorobabeli uwo. Nyamara si we mukiza Imana yateguraga, ahubwo ni Umusumbye kure, Yezu Kristu.
