Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

III. UHORAHO NABANGUKIRE GUTABARA3.0 NABANGUKIRE GUTABARA: iri sengesho (3.1–19), kimwe na zaburi nyinshi, rikubiyemo igisingizo cy’Umushoborabyose, kimwe n’ugutakamba ngo aze arokore umuryango wose hamwe n’umwami amakuba barimo.

1Isengesho ry’umuhanuzi Habakuki, rimeze nk’amaganya.

2Uhoraho, numvise ibigwi3.2 ibigwi byawe: ni bya byiza byose Imana yakoreye umuryango wayo igihe ibakuye mu Misiri, ikabanyuza mu butayu, nyuma ikabinjiza mu gihugu yabasezeranyije. byawe, birantangaza!

Uhoraho, ongera ugenze utyo no muri iki gihe!

Ibikorwa byawe bimenyekanye no mu minsi turimo;

ariko mu burakari bwawe uribuke no kugira imbabazi!

3Imana iturutse i Temani,

Nyir’ubutagatifu aturutse ku musozi wa Parani3.3 Temani … Parani: Uhoraho yamaze kwigaragariza ku musozi wa Sinayi, akomeza guherekeza umuryango we mu rugendo rugana muri Kanahani. Bagenda bambukiranya batyo intara z’Abanyedomu (=Temani), banyura hafi y’umusozi wa Parani..

Ubwamamare bwe bwakwiriye ijuru,

ibisingizo bye byuzura isi.

4Ububengerane bwe burakirana nk’urumuri,

imirasire nk’iy’izuba isohotse mu kiganza cye,

ni na yo ububasha bwe bwihishemo.

5Icyorezo kiragenda imbere ye,

naho indwara iramukurikiye.

6Arahagaze, isi ihinda umushyitsi,

arebye, akangaranya amahanga.

Imisozi yahozeho iratengagurika,

utununga twa kera turarigita,

izo ni zo nzira ze za kera!

7Nabonye amahema y’i Kushani ari mu kaga,

amazu yo mu gihugu cya Madiyani ahinda umushyitsi!

8Uhoraho, waba se wararakariye inzuzi,

cyangwa se umujinya wawuterwa n’inyanja3.8 wawuterwa n’inyanja: reka da! Imana ntirakazwa n’uko inzuzi cyangwa inyanja byaba byayivumbagatanyijeho, ahubwo umujinya iwuterwa n’abashikamira umuryango wayo (3.14).,

ku buryo ugendera ku mafarasi yawe,

no ku magare y’indatsimburwa?

9Umuheto wawe wawujishuye,

injishi yawo uyihaza imyambi yica;

isi yose wayisatagurishije imigezi.

10Imisozi irakubona igahinda umushyitsi,

amasumo y’amazi akadudubiza,

ukuzimu kugatakamba, gushyize amaboko ejuru.

11Izuba n’ukwezi bihagaze mu mwanya wabyo,

bihunga icyezezi cy’imyambi yawe iguruka,

n’imirabyo y’icumu ryawe.

12Mu burakari bwawe uzenguruka isi,

unyukanyuka amahanga n’umujinya wawe.

13Wazanywe no gukiza umuryango wawe,

unakiza uwo wisigiye amavuta y’ubutore.

Wasambuye inzu y’umugome,

urayisenya kugeza ku mfatiro zayo.

14Wahinguranyije umugaba w’ingabo ze n’amacumu ye bwite,

kandi bari bahuruye, bishimiye kudutatanya,

bameze nk’abaremye igico,

kugira ngo baconcomere umunyabyago.

15Wavogereye inyanja n’amafarasi yawe,

rwagati mu muvumba w’amazi menshi.

16Narabyumvise maze nkuka umutima,

iyo nkuru ituma iminwa yanjye ihinda umushyitsi,

ingingo zanjye ziratatana,

amaguru yanjye aradandabirana.

Nyamara ntegereza nitonze uwo munsi w’amakuba,

ugiye kugwirira ihanga ryadushikamiye!

17Ni ukuri koko, umutini ntukirabya indabyo3.17 ntukirabya indabyo: n’ubwo igihugu cyayogojwe n’ibitero by’Abakalideya, hakaba nta mbuto n’imwe ikiharangwa, umuhanuzi we yasabagijwe n’ibyishimo kuko azi ko umukiro uri hafi (3.18–19).,

imizabibu ntikigira imbuto,

imizeti yarekeye aho kwera,

imirima ntigitanga umusaruro,

amatungo magufi yashize mu ngo,

nta n’amatungo maremare akirangwa mu biraro.

18Naho jyewe nzahora mu byishimo ku bw’Uhoraho,

nzahimbarwe mbikesheje Imana yanjye!

19Uhoraho ni Umutegetsi wanjye n’imbaraga zanjye,

ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi,

akantambagiza mu mpinga z’imisozi!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda