Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Igitabo cy’Intangiriro

AMATEKA YA KERA NA KARE

Ibitabo bitanu bya mbere by’amategeko bibimburirwa n’icyitwa icy’INTANGIRIRO kuko kidutekerereza amavu n’amavuko y’ijuru n’isi, y’ibintu n’abantu, cyane cyane ay’umuryango w’Abayisraheli. Icyo gitabo kibumbiyemo ibice bibiri bitareshya.

1. Amateka ya kera na kare (1–11)

— Iremwa ry’ibintu byose n’abantu n’iyaduka ry’icyaha: 1,1—6,4

— Umwuzure: 6,5—9.17

— Kuva ku mwuzure kugera kuri Abrahamu: 9,18—11,32.

2. Amateka y’Abakurambere b’Abayisraheli (12–50)

— Abrahamu: 12,1—20,18

— Abrahamu na Izaki: 21,1—25,18

— Izaki na Yakobo: 25,19—37,1

— Yozefu: 37,2—50,26.

Amateka ya kera na kare adutekerereza umugambi ukomeye w’Imana werekeye isi n’abantu bose. Imana yonyine ni yo yahozeho iteka, kandi nta yindi mana yigeze ibaho. Yaremye byose ku buntu, yita cyane cyane ku mugabo n’umugore, ibarema mu ishusho ryayo n’imisusire yayo. Bo ariko, bakoresha nabi ubwigenge Imana yari yabahaye, bayicumuraho, bayibera abirasi n’intumvira. Guhera ubwo, ibyaha biriyongera n’ingaruka zabyo ntizahwema kuba nyinshi: gutakaza ubucuti bw’Imana, ibyifuzo bibi mu mutima, ukutumvikana k’umugabo n’umugore we, intonganya mu bavandimwe, ubwirasi bw’amahanga akomeye yifuza gukandamiza ayandi. Nguko uko umubabaro watangiye mu nsi, bikurura n’urupfu. Nyamara ariko Imana ntitererana abantu n’iyo igombye kubahana bikomeye (nk’igihe cy’umwuzure), ikomeza kubashakira umukiro. Ni yo mpamvu izitorera umuntu, Abrahamu, ikamuha ubutumwa.

Inkuru y’Abasekuruza b’Abayisraheli itubwira amateka yo mu gihe cy’ahagana mu mwaka wa 1850 kugeza ku mwaka wa 1700 mbere ya Yezu Kristu (ni ho abahanga b’ubu bakeka ko abo basekuruza babayeho.) Muri iyo nkuru, Abayisraheli biyibutsa abo ubwoko bwabo bukomokaho, bakazirikana urugero babahaye.

ABRAHAMU ni «se w’abemera bose» kuko Imana yamubonekeye, imutegeka gusiga igihugu cye, n’abe, n’inzu y’iwabo ngo agane igihugu atari azi (Heb 11,8–19); Abrahamu aremera arumvira. Imana imusezeranya urubyaro rwinshi, no kuzatunga igihugu cya Kanahani yari imuyoboyemo. Imana igirana isezerano na Abrahamu. Uwo musaza utagiraga akana, ntiyiganyiriza kwizera Imana. Nyuma y’imyaka myinshi, abyara umuhungu amwita Izaki.

IZAKI azaragwa amasezerano Imana yagiriye se Abrahamu. Imana nanone igirana isezerano na Izaki, imusezeranya na we ko urubyaro rwe rwinshi ruzegurirwa igihugu cya Kanahani. Nyamara Izaki yari afite abahungu babiri gusa, Ezawu na Yakobo. Uyu ni we Imana izihitiramo, aba ari we yihera umurage w’amasezerano yayo.

YAKOBO — uwo Imana yaje kwita ISRAHELI — yabyaye abahungu cumi na babiri, ari bo bazakomokwaho n’imiryango cumi n’ibiri ya Israheli: ya masezerano yerekeye urubyaro rwinshi atangira atyo kuba impamo.

YOZEFU, umwe mu bahungu ba Yakobo, azagira imibereho itangaje. Bene se baramwangaga, baza no kumugurisha, ajya mu Misiri ari umucakara, ariko aza kuba igikomangoma gikomeye muri icyo gihugu. Aho kwihorera kuri bene se bajeyo guhaha, arabakungahaza.

Igitabo cy’Intangiriro kirangiza kidutekerereza uko umukambwe Yakobo n’urubyaro rwe rwose baje gutura mu Misiri.

Usoma igitabo cy’Intangiriro agisangamo abantu benshi, bamwe na bamwe barangwa n’umutima mwiza, abandi bakagira intege nke n’umuco mubi. Ni abantu babaho ku buryo busanzwe bwa buri munsi, mu mahema yabo n’amatungo yabo, bimuka hano bakajya hariya, bishimira abana babo bavuka n’abashyingirwa, bakuza umubano ubundi bagakurura intonganya. Ku rundi ruhande, usoma iki gitabo abona Imana yitaye kuri abo bantu, ikabarinda, ikabahamagarira kugirana ubucuti na yo. Amasezerano y’Uhoraho yo kubaha umugisha n’urubyaro rwinshi, yo kuzabagabira igihugu cya Kanahani, tuzabona mu bitabo bikurikira bya Bibiliya, uko yuzurijwe ababakomokaho.

Twebwe abakristu, gusoma iki gitabo cy’Intangiriro no kukizirikana, bidufitiye akamaro kanini. Tugisangamo ukuntu kera cyane, Imana yigaragarije abantu kugira ngo ibakize; kandi tuzi ko yujuje uwo mugambi wayo itwoherereza Umwana wayo Yezu (ari ryo zina risobanura «Imana ikiza»). Mbese si we Adamu mushya wumviye Imana agakunda abantu kugeza ku ndunduro, bigatuma aruta kure Adamu wa mbere (reba Rom 5,12–21)? Amasezerano yagiriwe abantu ba mbere, Nowa n’abakurambere, ubu natwe tuyafiteho uruhare tubikesheje Yezu Kristu. Umwana wasezeranyijwe Abrahamu, mu by’ukuri nta bwo ari Izaki gusa, ahubwo ni Umwana w’Imana ubwe. Igihugu tuganamo nta kindi kitari Ubwami bw’Imana Yezu yamamaje akakiduha; ubuzima dusezeranywa, nta bundi butari ugusangira ubugingo bw’Imana ubwayo. Koko rero, abantu bakuwe mu gitaka kandi b’abanyabyaha, Imana ishaka kubagira abana bayo, ibashyiramo Umwuka wayo w’ubuzima ari wo twita Roho Mutagatifu, maze amaherezo ikazabakira hafi yayo mu ihirwe ridashira. Ngibyo ibyiza Imana iduhamagarira; igisigaye kuri twe ni ukwigana ukwemera kw’abakurambere, tukiringira Imana mu mibereho yacu, tuyoboka Umukiza wa bose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda