Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Imana yiyemeza gutsemba abantu

1Abantu batangira kugwira ku isi, bamaze no kubyara abakobwa, 2abahungu b’Imana6.2 abahungu b’Imana: Bibiliya iradutekerereza umugani wa kera, amahanga yari akikije Abayisraheli yacaga. Abo «bahungu b’Imana» bari intwari za kera z’ayo mahanga, zigahabwa icyubahiro gihwanye ndetse n’icyo imana z’ayo mahanga zahabwaga. Nyamara ibyo ntibyazibuzaga kwitwara nk’abantu ku buryo zashakaga abagore. Umwanditsi w’igitabo cy’Intangiriro azi neza ko nta zindi mana zibaho, uretse iy’ukuri; ariko adutekerereza iyo nkuru ngo itubere urugero rw’ubwirasi n’ubugizi bwa nabi byiyongera ku isi. babona abakobwa b’abantu ari beza. Ni bwo bihitiyemo abo bishakiye babagira abagore babo. 3Nuko Uhoraho aravuga ati «Umwuka wanjye ntuzongera kuguma mu muntu ngo arambe igihe kirekire; ni ikinyamubiri, kandi kubera amakosa ye, iminsi ye ntizarenga imyaka ijana na makumyabiri.»

4Muri ibyo bihe, (ndetse no hanyuma) ku isi habagaho abantu barebare kandi banini cyane; kubera ko abahungu b’Imana babanaga n’abakobwa b’abantu, abo bakobwa bababyariraga abantu b’ibyamamare; ni bo za ntwari za kera, ba bagabo b’ibirangirire mujya mwumva.

5Uhoraho arareba asanga ububi bw’abantu bwakwiriye ku isi; ibitekerezo by’umutima wabo nta bindi bitari ubugizi bwa nabi. 6Uhoraho yicuza kuba yarashyize umuntu ku isi, maze arababara mu mutima we. 7Ni ko kuvuga, ati «Ngiye gutsemba ku isi abantu naremye; kandi hamwe na bo nzatsembe amatungo n’ibikoko, ndetse n’ibiguruka mu kirere, kuko nicuza icyatumye mbirema.» 8Nowa ariko agira ubutoni mu maso y’Uhoraho.

Imana yiyemeza kubabarira Nowa

9Dore rero amateka ya Nowa.

Nowa yari umuntu w’intungane, ntiyari ameze nk’abo mu gihe cye, ahubwo yagendanaga n’Imana. 10Nowa abyara abahungu batatu: Semu, Kamu na Yafeti. 11Isi yose irandavura mu maso y’Imana, yuzura ubwicanyi.

12Imana irebye isi isanga yarandavuye, kubera ubugiranabi bwa buri muntu. 13Imana ibwira Nowa, iti «Ikinyamubiri cyose kigiye gutsembwa! Dore, isi yuzuye ubwicanyi kubera abantu; ngiye kubatsemba hamwe n’ibiri ku isi byose.

14Iyubakire ubwato mu biti by’imizonobari. Uzabugabanyemo ibyumba. Hanyuma ubuhomeshe ubujeni imbere n’inyuma. 15Dore ukuntu uzubaka ubwato: buzagira uburebure bw’imikono magana atatu, ubugari bw’imikono mirongo itanu, n’ubuhagarike bw’imikono mirongo itatu. 16Ubwato uzabuhe igisenge, maze uburangirize ku mukono umwe uturutse ku gasongero. Umuryango w’ubwato uzawushyire mu rubavu rwabwo, hanyuma uzabwubakemo amagorofa atatu: imwe hasi, indi hagati, n’indi hejuru.

17Jyewe dore ngiye guteza ku isi umwuzure w’amazi6.17 umwuzure w’amazi: Abayisraheli bari barumvise bavuga iby’icyorezo cy’umwuzure wari warabaye muri Mezopotamiya, ari cyo gihugu inzuzi nini ebyiri, Tigiri na Efurati, zitembamo. Hari ubwo izo nzuzi zasenderaga, bitewe n’imvura nyinshi yamaraga igihe kirekire igwa, ikarimbura imirima n’imigi, abantu benshi bagapfa. yo gutsemba ikinyabuzima cyose gihumekera aha mu nsi y’ijuru, maze ibiri ku isi byose bizapfe. 18Ariko nzagirana nawe Isezerano. Uzinjire mu bwato, wowe n’abahungu bawe, n’umugore wawe n’abakazana bawe. 19Mu binyabuzima byose, mu binyamubiri byose, uzinjize mu bwato bibiri bibiri, ingabo n’ingore muri buri bwoko, kugira ngo birokoke hamwe nawe. 20Inyoni ukurikije amoko yazo, ibikoko uko bimeze mu moko yabyo, inyamaswa zikururuka hasi ukurikije ubwoko bwazo, hazajya haza bibiri bibiri bya buri bwoko bigusange, kugira ngo birokoke. 21Naho wowe, uzafate ku bishobora kuribwa byose, uzabihunike, bizakubere ibiryo bizagutunga wowe n’izo nyamaswa.»

22Nowa agenza atyo; uko Imana yari yamutegetse, ni ko yabigenjeje.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda