Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


45

Yozefu abibwira

1Nuko Yozefu ananirwa kwitsinda imbere y’abo bari kumwe bose, arangurura ijwi, ati «Nimusohore abantu bose bambise.» Nuko ntihagira usigara iruhande rwe, igihe Yozefu yibwiraga bene se. 2Maze araboroga arira, nuko Abanyamisiri baramwumva, ndetse n’abo mu ngoro ya Farawo.

3Yozefu abwira bene se, ati «Ndi Yozefu! Data aracyariho?» Nuko bene se ntibashobora kumusubiza, kuko badagadwaga imbere ye. 4Maze Yozefu abwira bene se ati «Nimwigire hino.» Nuko baramwegera. Aravuga ati «Ndi Yozefu umuvandimwe wanyu mwaguze mu Misiri. 5Noneho nimushire agahinda, kandi mwibabazwa n’uko mwangurishije hano. Ni Imana yanyohereje45.5 Ni Imana yanyohereje: iyo ni yo nyigisho y’ingenzi inkuru yose igamije kutwigisha: Imana igena byose; ndetse no mu bibi abantu bakora, ishobora gukuramo ibyiza byinshi, (reba 45,7 na 50,20). imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bwanyu. 6Koko kandi dore inzara imaze imyaka ibiri mu gihugu, kandi hasigaye imyaka itanu batazahinga, ntibasarure. 7Imana yanyohereje imbere yanyu, kugira ngo mbahunikire ibiryo mu gihugu, mushobore kubaho, irokore ityo benshi muri mwe. 8Maze rero nta bwo ari mwe mwanyohereje hano, ni Imana kandi yangize nka se wa Farawo, ingira umuyobozi w’urugo rwe rwose, n’umutware w’igihugu cyose cya Misiri.

9Ngaho nimwihute muzamuke, musange data, maze mumubwire muti ’Dore uko umwana wawe Yozefu avuze: Imana yangize umutware wa Misiri yose, manuka unsange udatinze. 10Uzatura mu gihugu cya Gosheni45.10 mu gihugu cya Gosheni: ni akarere kateraga ingano, ariko kakagira ubwatsi bwinshi bw’amatungo. kandi uzaba hafi yanjye, wowe ubwawe, abana bawe, abuzukuru bawe, umukumbi n’amashyo yawe, n’ibyo utunze byose. 11Ni ho nzaguteganyiriza ibizagutunga, byatuma udakena, wowe n’urugo rwawe, n’abawe bose, kuko inzara ishigaje imyaka itanu.’

12Namwe murareba, kandi na mwene mama Benyamini arirebera ko ari jyewe ubwanjye ubibwirira. 13Muzabwire data ikuzo ryose mfite mu Misiri, n’ibyo mwabonye byose, kandi muzihutire kumanukana data hano.»

Yakobo atumizwa ngo aze mu Misiri

14Maze Yozefu agwa mu nda ya mwene nyina Benyamini, asuka amarira. Benyamini na we ararira bahoberana. 15Ahobera na bene se arira, hanyuma bene se baganira na we. 16Inkuru igera mu ngoro ya Farawo ngo: Bene se wa Yozefu baje. Nuko Farawo n’abagaba be babyakira neza. 17Farawo abwira Yozefu, ati «Bwira abo muva inda imwe, uti ’Nimugenze mutya: nimwihutishe indogobe zanyu, musubire mu gihugu cya Kanahani; 18muzagarukane na so n’umuryango wanyu maze munsange. Nzabaha ameza mu masambu yo mu Misiri, maze muzatungwe n’ibyiza by’igihugu.’

19Naho wowe, ubategeke uti ’Dore uko muzabigenza: Muzajyane amagare yo mu Misiri kugira ngo abahekere abana n’abagore, na so, hanyuma muze. 20Ntimuzicuze ibyo muzasiga, kuko ibyiza byose byo mu Misiri bizaba ari ibyanyu.’»

21Bene Israheli babigenza batyo. Yozefu abaha amagare, abahambirira n’impamba, uko Farawo yabitegetse. 22Aha buri muntu muri bo, umwenda w’umurimbo, naho Benyamini amuha amasikeli ya feza magana atatu, n’imyenda itanu y’umurimbo. 23Na se amwoherereza indogobe cumi zikoreye ibyiza byo mu Misiri, hamwe n’indogobe cumi z’ingore bari bakoreye ingano, n’imigati n’impamba yari yageneye se. 24Nuko asezera kuri bene se, ariko abanje kubihanangiriza, ati «Muramenye ntimutonganire mu nzira.»

25Nuko bava mu Misiri, bagera mu gihugu cya Kanahani, kwa se Yakobo. 26Baramubwira bati «Yozefu aracyariho, ndetse ni na we mutware wa Misiri yose!» Maze ariko umutima wa Yakobo urakakara, ntiyabemera. 27Nyamara bamaze gusubira mu magambo yose Yozefu yari yababwiye, amaze no kubona amagare Yozefu yari yamwoherereje kugira ngo amuzane, Yakobo arahembuka. 28Nuko Israheli aravuga ati «Nimurekere aho! Noneho nemeye ko Yozefu umwana wanjye akiriho45.28 umwana wanjye akiriho: ikuzo rya Yozefu, ubukungu bwe, n’urutashyo yohereza nta cyo bibwiye uwo musaza Yakobo; icyo yibandaho gusa, ni uko Yozefu ari muzima bakazongera kubonana atarapfa.! Reka njye kumureba, ntarapfa.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda