Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

Kayini na Abeli

1Muntu abonana na Eva, umugore we. Eva arasama, abyara Kayini, maze aravuga ati «Nungutse umuntu nkesha Uhoraho.» 2Ku buheta abyara Abeli murumuna we. Abeli aba umushumba w’amatungo naho Kayini aba umuhinzi w’ubutaka. 3Igihe kirahita, Kayini ashyira Uhoraho amaturo avuye mu myaka y’imirima ye. 4Abeli na we azana uburiza mu matungo ye, agerekaho n’ibinure byayo. Uhoraho ashima Abeli n’amaturo ye, 5ariko ntiyashima4.5 ntiyashima: impamvu ahari ni uko Kayini atari akeye ku mutima, reba 4,7. Kayini n’amaturo ye.

Kayini biramurakaza cyane, maze mu maso he harahinduka, yubika umutwe. 6Uhoraho abaza Kayini ati «Urakajwe n’iki? Kandi ni iki cyatumye uhinduka utyo mu maso? 7Nugenza neza, ntuzubura umutwe se? Naho nutagenza neza, itonde kuko icyaha kibunze ku irebe ry’umuryango wawe ngo kigusumire, ariko wowe ugomba kukirusha amaboko.»

8Kayini abwira murumuna we Abeli, ati «Tujyane mu mirima.» Nuko igihe bari mu mirima, Kayini asimbukira murumuna we Abeli maze aramwica. 9Uhoraho abaza Kayini ati «Abeli murumuna wawe ari hehe?» Undi ati «Simbizi! Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye?» 10Uhoraho ati «Wakoze ibiki? Amaraso ya murumuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka. 11Ubu ngubu ubaye ikivume ku butaka, bwo bwasamye ukabwuhira amaraso ya murumuna wawe. 12Nuhinga ubutaka, ntibuzongera kukurumbukira; uzahora uri inzererezi yangara ku isi.»

13Kayini abwira Uhoraho, ati «Igihano umpaye kirakabije. 14Dore unyirukanye kuri ubu butaka, unciye no mu maso yawe. Nzahora ndi inzererezi, nangara ku isi, kandi uzambona wese azanyica!» 15Uhoraho aramubwira ati «Yewe, uzica Kayini uwo ari we wese, azabihanirwa karindwi.» Nuko Uhoraho ashyira ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo uwo bazahura wese atazamukubita mu ngusho. 16Nuko Kayini ava mu maso y’Uhoraho, ajya gutura mu gihugu cyitwa Nodi, mu burasirazuba bwa Edeni.

Abakomoka kuri Kayini

17Kayini abonana n’umugore we, umugore arasama abyara Henoki. Nuko Kayini agiye kubaka umugi, awitirira umuhungu we, awita Henoki. 18Henoki abyara Iradi; Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli; Metushayeli abyara Lameki.

19Nuko Lameki azana abagore babiri4.19 abagore babiri: gushaka abagore benshi, nta bwo ari byo Imana yashakaga igihe iremye umugabo n’umugore ngo babe umubiri umwe (2.23–24). Ni ubundi buryo bwerekana ko icyaha cyiyongera ku isi.; umwe akitwa Ada, undi akitwa Sila. 20Ada abyara Yabali; ni we wabaye sekuruza w’abatura mu mahema bakagira amatungo. 21Murumuna we yitwa Tubali; ni we wabaye sekuruza w’abacuranga inanga, bakavuza n’imyirongi. 22Sila we abyara TubaliKayini; ni we wabaye sekuruza w’abacuzi bose b’umuringa n’ubutare. Mushiki wa Tubali‐Kayini yari Nahama.

23Lameki abwira abagore be, ati

«Ada na Sila, nimuntege amatwi!

Bagore ba Lameki, nimwumve ijambo ryanjye!

Nishe umugabo ankomerekeje,

nica n’umwana ansaritse.

24Ubwo Kayini yahorewe karindwi,

Lameki we azahorerwa mirongo irindwi na karindwi!»

Seti n’abamukomokaho

25Adamu abonana n’umugore we; umugore abyara umuhungu amwita Seti4.25 Seti: iryo zina risobanura ngo ’yatanze’ cyangwa ’yashumbushije’., ati «kuko Imana inshumbushije indi mbuto, mu kigwi cya Abeli, Kayini yishe.» 26Seti na we abyara umuhungu amwita Enoshi. Nuko kuva ubwo batangira kwambaza Izina ry’Uhoraho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda