Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


39

Yozefu kwa Potifari w’Umunyamisiri

1Yozefu bamujyana mu Misiri. Potifari, Umunyamisiri, umukone wa Farawo watwaraga abarinzi be, amugura n’Abayismaheli bari bamujyanyeyo. 2Uhoraho yari kumwe na Yozefu; agira ukuboko kwiza, aba umunyanzu wa shebuja, uwo Munyamisiri. 3Shebuja abona ko Uhoraho yari kumwe na Yozefu, kuko ibyo yakoraga byose byamuhiraga. 4Yozefu aratona cyane. Potifari amugira umugaragu we, ndetse amuha ubutware mu by’urugo, amushinga ibyo yari atunze byose.

5Amaze kumugira umutware w’iby’urugo, no kumushinga ibyo yari atunze byose, Uhoraho aha umugisha urugo rw’uwo Munyamisiri, agirira Yozefu; umugisha w’Uhoraho ukwira ibye byose, urugo n’imirima. 6Ashinga Yozefu ibyo atunze byose, ntiyagira icyo yongera kugenzura, uretse kwita ku byo yaryaga!

Yozefu n’umugore wa shebuja

Yozefu yari mwiza wese, akagira mu maso heza. 7Bukeye umugore wa shebuja areba Yozefu, aramubenguka; aramubwira ati «Turyamane.» 8We aranga, ahubwo abwira nyirabuja, ati «Dore databuja nta cyo akingenzuraho, ndetse yanshinze n’ibyo atunze byose. 9Uru rugo ntarundutamo, nta cyo ajya anyima, uretse wowe, kuko uri umugore we. None nashobora nte gukora ishyano nk’iryo, ngacumura ku Mana?» 10N’ubwo nyirabuja yabimubwiraga buri munsi ngo baryamane basambane, Yozefu yanga kumwumva. 11Umunsi umwe Yozefu yinjira mu nzu gukora imirimo ye, nta n’umwe mu bantu bo mu rugo wari aho. 12Uwo mugore amufata umwenda, aramubwira ati «Turyamane!» Yozefu amurekera umwenda, ahunga asohoka.

13Umugore abonye amusigiye umwenda mu ntoki agahunga asohoka, 14ahamagara abantu bo mu rugo, arababwira ati «Nimurore! Batuzanyemo Umuhebureyi, umugabo w’inkubaganyi! Yanyegereye ngo turyamane, ntera hejuru, mvuza induru. 15Yumvise nteye hejuru, ata umwambaro we iruhande rwanjye, arahunga, arasohoka.» 16Nuko umwenda wa Yozefu awurambika iruhande rwe, kugeza igihe umugabo we atahiye. 17Aje amubwira kwa kundi, ati «Wa mugaragu w’Umuhebureyi watuzaniye, yanteye ngo ankinishe. 18Ariko yumvise nteye hejuru, ata umwambaro we iruhande rwanjye, arahunga, arasohoka.» 19Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye, agira ati «Ngibyo iby’umugaragu wawe yangiriye», uburakari bwe buragurumana. 20Shebuja wa Yozefu aramufata, amuta mu buroko, ahafungirwaga imbohe z’umwami. Nuko Yozefu aguma mu buroko.

Yozefu mu buroko

21Ariko Uhoraho aba kumwe na Yozefu, impuhwe ze zimwururukiraho, amuhesha ubutoni mu maso y’umutware w’uburoko. 22Uwo mutware aha Yozefu gutegeka abanyururu bose bari mu buroko. Ibyo bahakoreraga byose, ni we wabikoreshaga. 23Umutware w’uburoko ntiyagira ikindi yongera kugenzura mu byo yari yamushinze, kuko Uhoraho yari kumwe na Yozefu. Uhoraho agahora amuha kugira ukuboko kwiza, mu byo yakoraga byose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda