Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


37

YOZEFU

Inzozi za Yozefu

1Yakobo rero yatuye mu gihugu se yari yarasuhukiyemo, ari cyo gihugu cya Kanahani. 2Dore amateka yo kwa Yakobo:

Yozefu, amaze kugera mu kigero cy’imyaka cumi n’irindwi, yaragiranaga amatungo na bene se. Uwo musore yajyanaga n’abahungu ba Zilipa na Biliha, abagore ba se. Bukeye abwira se ukuntu babavugaga nabi.

3Israheli akikundira Yozefu kuruta abandi bahungu be bose, agatsinda yari umwana wo mu zabukuru. Yari yaramuboheye ikanzu y’amaboko maremare37.3 ikanzu y’amaboko maremare: wari umwambaro w’abakomeye; uwawambaraga nta murimo w’amaboko yakoraga. Uwo mwambaro mwiza cyane wahoraga wibutsa ko Yakobo akunda Yozefu kuruta abandi bana be; ibyo byatumye bamugirira ishyari.. 4Bene se babonye ko amutonesheje, baramwanga, ntibongera kumuvugisha neza.

5Umunsi umwe, Yozefu ararota37.5 Yozefu ararota: icyo gihe inzozi bazihaga agaciro cyane, kuko bemeraga ko Imana yamenyeshaga ibizaza ikoresheje inzozi., arotorera bene se; noneho barushaho kumwanga. 6Arababwira ati «Nimutege amatwi, mwumve inzozi narose. 7Nagize ntya mbona duhambira imiba mu murima; ngiye kubona, mbona umuba wanjye uregutse urahagarara, imiba yanyu irawukikiza, irawunamira.» 8Bene se bati «Mbese urashaka kuzatubera umwami cyangwa umutware ngo udutegeke?» Barushaho kumwanga, bamuhora inzozi ze n’amagambo ye.

9Yozefu arongera ararota, arotorera bene se, ati «Dore nongeye kurota, ndota izuba n’ukwezi n’inyenyeri cumi n’imwe zinyunamira.» 10Ibyo abirotorera se na bene se. Se aramutonganya, ati «Izo nzozi warose, ni nzozi ki? Ubwo se ni ukuvuga ko jye na nyoko na bene so, tuzakunamira?» 11Bene se bamugirira ishyari, naho se abibika mu mutima.

Yozefu agurishwa na bene se

12Umunsi umwe, bene se bari bahuye amatungo ya se kuri Sikemu. 13Yakobo abwira Yozefu, ati «Abo muva inda imwe ntibaragiye i Sikemu? Ngwino, nkohereze aho bari.» Yozefu ati «Ndaje.» 14Yakobo ati «Genda rero, urebe uko abo muva inda imwe bamerewe, urebe uko amatungo ameze, maze uzaze umbwire amakuru yabo.» Amwohereza aho bari mu kibaya cya Heburoni. Nuko Yozefu aragenda, agera i Sikemu.

15Umugabo aza kumubona abungera mu gasozi; uwo mugabo aramubaza, ati «Urashaka iki?» 16Yozefu ati «Ndashaka bene data. Ndakwinginze, ndangira aho baragiye.» 17Wa mugabo ati «Aha bahavuye, kuko numvise bavuga bati ’Tujye i Dotani.’»

Nuko Yozefu agenda akurikiranye bene se, koko abasanga i Dotani. 18Bamubonera kure; atarabageraho, batangira kumugambanira ngo bamwice. 19Baravugana bati «Dore wa murosi araje! 20Nimuze tumwice ubu noneho, tumujugunye muri rimwe muri ariya mariba. Tuzavuge ko inyamaswa y’inkazi yamumize, maze tuzarebe aho za nzozi ze zizamugeza!»

21Rubeni37.21 Rubeni arabyumva: umwe mu bavandimwe ba Yozefu yashatse kumurengera; ariko rimwe bavuga ko ari Rubeni (nka hano), ubundi bakavuga ko ari Yuda (nka 37,26). Ni nk’uko hari aho bavuga ko yaguzwe n’Abamadiyani, ahandi bakavuga ko ari Abayismaheli (37.28). Twashobora gukeka ko iyo nkuru, mbere y’uko yandikwa, bayihererekanyaga ku buryo butari bumwe, hakurya ya Yorudani aho umuryango wa Rubeni wari utuye, no hakuno ya Yorudani aho umuryango wa Yuda wari utuye; nanone buri muryango wabaraga iyo nkuru ugamije kurata umukurambere wawo. arabyumva, agerageza kumubakiza. Arababwira ati «Twoye kumwica.» 22Rubeni yungamo ati «Mwimena amaraso, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri ku gasi, ariko mwoye kugira ikindi mumutwara.» Kwari ukugira ngo amubakize, azamusubize se.

23Nuko Yozefu akibageraho, baramufata, bamwambura ikanzu ye, ya kanzu y’amaboko maremare, 24bamujugunya mu iriba ryakamye, ritakirimo amazi. 25Baricara bararya.

Bagiye kubona, babona urushorerane rw’Abayismaheli bari baturutse i Gilihadi, ingamiya zabo zikoreye amakakama yosa, imibavu n’ishangi, bajya kubicuruza mu Misiri. 26Nuko Yuda abwira bene se, ati «Kwica murumuna wacu tugahisha amaraso ye bitumariye iki? 27Nimuze tumugure na bariya Bayismaheli, tutagira icyo tumutwara kandi tuva inda imwe, dusangiye n’amaraso.» Iyo nama bene se barayishima.

28Haza kuza Abamadiyani b’abacuruzi; Yozefu ni ko kumukura muri rya riba, bamugura n’Abayismaheli, bamugura amasikeli makumyabiri ya feza, Yozefu bamujyana mu Misiri. 29Rubeni agarutse ku iriba, asanga Yozefu atakirimo. Ashishimura imyambaro ye. 30Agaruka asanga bene se, ati «Umwana ntagihari! Ndakwirwa he?»

31Benda ya kanzu ya Yozefu, babaga isekurume y’ihene, binika ya kanzu mu maraso yayo. 32Hanyuma ikanzu bayoherereza se bamubwira bati «Dore ibintu twatoraguye, reba niba yaba ikanzu y’umuhungu wawe, cyangwa se niba atari yo.» 33Yakobo arayimenya, ariyamirira ati «Ni ikanzu y’umwana wanjye! Inyamaswa y’inkazi yaramuriye, Yozefu yaratanyaguwe!» 34Nuko Yakobo ashishimura imyambaro ye, yambara igunira, yiraburira umwana we igihe kirekire. 35Abahungu be n’abakobwa be baza kumuhoza, yanga guhozwa, avuga ati «Nziraburira umwana wanjye kugeza ko tuzahurira ikuzimu.» Nuko aramuririra.

36Abamadiyani bageze mu Misiri, Yozefu bamugurura na Potifari, umukone37.36 umukone wa Farawo: kera cyane, abami ba Misiri bagiraga abakone bari bashinzwe kurinda abagore bose bo mu ngoro y’umwami. Hashize igihe, bamwe na bamwe mu banyacyubahiro b’ibyegera bya Farawo batangira na bo kubita abakone. Nyamara kuri bo byari izina gusa. wa Farawo, akaba n’umutegeka w’abarinzi be.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda