Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


23

Urupfu rwa Sara: Abrahamu agura ubuvumo azamuhambamo

1Sara yabayeho imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi. 2Sara yapfiriye i Kiriyati — Haruba, ari yo Heburoni, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu aramuririra, aramwiraburira. 3Hanyuma arahaguruka, ava ku murambo we ngo ajye kumvikana na bene Heti. 4Nuko arababwira ati «Ndi umusuhuke n’umushyitsi muri mwe; nimumpe ikibanza cyo guhambamo umuntu wanjye witahiye.» 5Bene Heti basubiza Abrahamu bamubwira bati 6«Shobuja, umva icyo tukubwira. Imana yakugize umuntu ukomeye muri twe. Uhambe umuntu wawe mu mva uri buhitemo mu mva zacu zose. Ntawakwima imva yo guhambamo umuntu wawe.»

7Abrahamu arahaguruka, arapfukama, yubika umutwe ku butaka imbere ya bene igihugu, ari bo bene Heti. 8Arababwira ati «Niba koko mwemera ko mpamba umuntu wanjye wigendeye, mu mva y’iwanyu, munyumve: nimunyingingire Efuroni mwene Sohari, 9maze ampe ubuvumo bwe buri i Makipela ku rubibi rw’umurima we. Ahangurishe ku giciro gikwiye cya feza, abe ari ho haba irimbi ryanjye iwanyu.» 10Efuroni yari yicaranye na bene Heti. Efuroni w’Umuheti rero asubiza Abrahamu mu maso ya bene Heti, ari na bo bahitaga ku irembo ry’umugi wabo. Nuko aravuga ati 11«Shobuja, umva icyo nkubwira: uwo murima ndawuguhaye, n’ubuvumo burimo ndabuguhaye; mbiguhereye imbere y’umuryango wanjye. Hamba umuntu wawe.»

12Abrahamu arapfukama, yubika umutwe ku butaka imbere ya bene igihugu. 13Abwira Efuroni, bene igihugu bamwumva, ati «Ndakwinginze, umva icyo nkubwira: ndakwishyura igiciro cy’uwo murima; cyemere nkiguhe, mpambe umuntu wanjye.» 14Efuroni asubiza Abrahamu, ati 15«Shobuja, akarima kaguze amasikeli23.15 amasikeli 400 ya feza: ni igiciro gihanitse cyane; kingana n’ibiro bitanu bya feza. Icyo gihe bapimaga zahabu cyangwa feza ku munzani, kuko ibiceri bikorwa n’abategetsi byari bitarabaho. Isikeli imwe yanganaga na garama 12 z’ubu. magana ane ya feza kanteranye nawe? Genda uhambe umuntu wawe.» 16Abrahamu yumvikana na Efuroni, amupimira ifeza yavuze, bene Heti babireba, amasikeli magana ane ya feza, uko abacuruzi bayapimaga. 17Nuko umurima wa Efuroni wari i Makipela, ahareba i Mambure, wo n’ubuvumo burimo, n’ibiti byose byari biwuzitiye, biba ibya Abrahamu. 18Bemera ko biba ubukonde23.18 biba ubukonde bwe: ako karima Abrahamu ashobora kukabonamo ingwate y’uko abazamukomokaho bazatunga igihugu cyose. bwe, byemererwa imbere ya bene Heti n’imbere y’abahitaga ku irembo ry’umugi bose.

19Nyuma y’ibyo, Abrahamu ahamba Sara23.19 ahamba Sara: na Abrahamu ubwe, ni ho azahambwa (25.9–10), ni na ho bazahamba Izaki na Rebeka (49.31), Yakobo (50.13) na Leya (49.31). umugore we muri ubwo buvumo buri mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure; ni yo Heburoni mu gihugu cya Kanahani. 20Nuko bene Heti barekera Abrahamu uwo murima n’ubuvumo buwurimo, ngo bimubere imbago yo guhambamo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda