Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

ABRAHAMU NA IZAKI

Ivuka rya Izaki

1Uhoraho agenderera Sara nk’uko yari yarabivuze, amugenzereza uko yari yaramubwiye. 2Sara asama inda, abyarira umusaza Abrahamu umwana w’umuhungu, ku gihe Imana yari yavuze. 3Abrahamu yita umuhungu we Izaki, uwo Sara yari yamubyariye. 4Hanyuma Abrahamu agenya Izaki ku munsi wa munani, nk’uko Imana yari yarabimutegetse. 5Izaki avuka, Abrahamu yari ageze mu kigero cy’imyaka ijana.

6Sara araterura ati «Imana inteye guseka, n’undi wese uzabyumva azansekera21.6 azansekera: reba igisobanuro kuri 17,19.7Arongera ati «Ni nde wigeze abwira Abrahamu ngo ’Sara azonsa abana’? Nyamara dore mubyariye umuhungu mu zabukuru!»

Hagara na Ismaheli bameneshwa

8Umwana arakura, aracuka. Umunsi wo gucutsa Izaki, Abrahamu akoresha ibirori, ararika abantu benshi, arabagaburira. 9Bukeye, wa muhungu Hagara Umunyamisirikazi yari yarabyariye Abrahamu, Sara amubona akina. 10Ni ko kubwira Abrahamu, ati «Menesha uriya muja n’umwana we, kuko umwana w’uriya muja atagomba kuzagabana umurage n’umwana wanjye Izaki.» 11Ibyo birakaza Abrahamu cyane, kuko yari umuhungu we. 12Ariko Imana iramubwira iti «Iby’umuhungu wawe n’umuja wawe ntibigutere umutima mubi. Icyo Sara akubwira cyose umwumve, kuko Izaki ari we umuryango witiriwe izina ryawe uzaturukaho21.12 kuko Izaki . . . uzaturukaho: amasezerano yose Imana yagiranye na Abrahamu, irayasubiriramo Izaki; nyamara ibyo ntibizabuza Imana no kwita kuri Ismaheli, umwana w’umuja (reba 21,18).. 13Naho umuhungu w’umuja wawe, na we nzamugira umuryango, kuko na we ari uwawe.» 14Abrahamu arazinduka cyane, yenda umugati n’isaho y’uruhu irimo amazi, abiha Hagara amuhekesha umwana ku bitugu, aramusezerera.

Aragenda ajya kuzerera mu butayu bwa Berisheba. 15Amazi aza gushira muri ya saho y’uruhu, umwana amuta mu gihuru. 16Aragenda ajya kwicara ahitaruye, nk’intera y’aho umuheto wageza. Ubwo yaribwiraga ati «Noye kureba aho umwana wanjye apfa!» Yicara ahitegeye, atera hejuru ararira. 17Imana yumva ijwi ry’umwana, maze Malayika w’Imana ahamagarira Hagara mu ijuru ati «Hagara, ni iki? Wigira ubwoba, kuko Imana yumvise21.17 Imana yumvise: twibuke ko ari cyo gisobanuro cy’izina rya Ismaheli (reba 16,11). ijwi ry’umwana aho ari. 18Haguruka! Ujyane umwana umufashe ukuboko, kuko nzamugira umuryango mugari.» 19Imana imuhumura amaso, abona iriba aragenda avoma amazi yuzuza isaho, aramiza umwana. 20Nuko Imana ibana n’uwo muhungu, arakura, atura mu butayu, aba umurashi. 21Atura mu butayu bwa Parani21.21 ubutayu bwa Parani: ni mu majyepfo ya Berisheba., nyina amushyingira umukobwa wo mu gihugu cya Misiri.

Abrahamu n’Abimeleki bagirana Isezerano

22Muri iyo minsi Abimeleki na Pikoli, umutware w’ingabo ze, babwira Abrahamu bati «Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose. 23Noneho rero ngaho ndahira ku Mana tukiri aha ngaha, ko utazampenda ubwenge, jyewe, umwana wanjye, cyangwa umwuzukuru wanjye. Uzatubera incuti, jyewe n’igihugu utuyemo, nk’uko twakubereye incuti. 24Abrahamu ati «Ndabirahiye.» 25Abrahamu yinubira Abimeleki ku by’iriba abagaragu b’Abimeleki bari bamunyaze. 26Abimeleki atera hejuru ati «Sinzi uwabigize! Nawe nta bwo wigeze ugira icyo ubimbwiraho, kandi nanjye ni uyu munsi nabyumvise.»

27Abrahamu azana amatungo magufi n’amaremare, abiha Abimeleki; bombi bagirana isezerano.

28Abrahamu arobanura abana b’intama z’inyagazi, indwi zo mu mukumbi we. 29Abimeleki abwira Abrahamu, ati «Utwo twana tw’intama tw’utunyagazi turindwi urobanuye, bisobanura iki?» 30Aramusubiza ati «Uko ari turindwi, ndatuguha kugira ngo bimbere gihamya cy’uko ari jye wafukuye iryo riba.»

31Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Berisheba21.31 Utwana tw’intama . . . turindwi . . . Berisheba . . . barahiriye: iyo nkuru igenewe gusobanura izina ry’umugi wa Berisheba. Mu gihebureyi, iryo zina risobanura ibintu bibiri: ’iriba ry’intama ndwi’, cyangwa ’iriba ry’indahiro’. Abrahamu yahaye Abimeleki intama ndwi, kandi bagirana amasezerano ajyana n’indahiro, (reba na 26,33)., kuko ari ho barahiriye bombi.

32Nuko bagirana isezerano i Berisheba. Abimeleki ahagurukana na Pikoli umutware w’ingabo ze, basubira mu gihugu cy’Abafilisiti.

33Abrahamu atera igiti cya tamarisi, agitera i Berisheba, yambarizayo Izina ry’Uhoraho, Imana y’ubuziraherezo. 34Abrahamu amara iminsi muri icyo gihugu cy’Abafilisiti yari yarasuhukiyemo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda