Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati

IJAMBO RY’IBANZE

Kiliziya zo mu Bugalati

Mu rugendo rwe rwa mbere n’urwa kabiri, Pawulo yari yaranyuze mu Bugalati (Intu 16,6—18,23): ni intara iri mu majyepfo y’inyanja y’Umukara; umugi mukuru waho ukaba Ansira (ubu witwa Ankara, ukaba umugi mukuru wa Turukiya y’ubu ngubu).

Iyi baruwa igamije iki?

Pawulo yari azi ko yatumwe kugeza Inkuru Nziza ku banyamahanga, (cyangwa «abapagani», ari byo kuvuga abantu bose batari Abayahudi kavukire). Aho yigishaga hose, yagonganaga n’abakristu b’Abayahudi bari bagikomeye ku idini yabo ya kera. Ni bo bagiraga ngo «Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse ntimushobora gukizwa» (Intu 15,1). Mu Bugalati naho rero, bahengereye Pawulo ahavuye, batangira kujijisha abandi bakristu (1,7; 4,29; 5,10–12), babumvisha ko imihango ya kiyahudi, cyane cyane ukugenywa, yose ari ngombwa (5,2 . . . 12; 6,12–15). Ndetse kugira ngo barusheho kuyobya abandi, ntibatinye kuvuga ko Pawulo atari intumwa nyayo, ngo nta butumwa yahawe na Kristu kuko atamumenye, ngo ntiyumvikana n’izindi ntumwa, ngo ni umwirasi urwanya itegeko agashaka ko abantu baba ibyigenge bitagira umuco.

Pawulo muri iyi baruwa ntagamije kwiregura gusa. Na none ibyo bamubeshyeraga byaramubabaje nk’umubyeyi bashaka gutandukanya n’ikibondo cye (4,19–20). Yumvise anagomba kugaruka no gutinda ku nyigisho ye ngo yumvikane neza kurushaho. Yumvise ko ikibazo cyari gikomeye nk’uko cyatumye ahangara Petero Antiyokiya (2,11–21) kandi bari baracyumvikanyeho mbere i Yeruzalemu intumwa zakoranye (2,1–10). Ahari ikibazo ni aha: mbese umuntu yakwigeza ku butungane wenyine n’ibikorwa bye, cyangwa kuba intungane bitangwa n’Imana, bigahabwa uwemera Yezu Kristu ?

Mbere yo gutanga igisubizo cye, Pawulo abanza guhamya ko na we ari intumwa: yatowe n’Imana akiri mu nda ya nyina, imuhishurira ubutumwa agomba gusohoza mu banyamahanga, kandi n’abatware ba Kiliziya («inkingi») baramwemera (1–2).

Igisubizo cya Pawulo ni nk’amahitamo: ushaka ubuzima n’ubusugire ahitamo Kristu, uwiyemeje ubucakara n’urupfu ahitamo amategeko.

1. Ni ngombwa guhitamo, ari amategeko, ari ukwemera, ikigomba kugenga umuntu. Ibikorwa byubahiriza amategeko nta we byigeze bigeza ku butungane. Naho ukwemera, ko gutanga ubutungane kuko gushingira ku cyo Imana yasezeranye. Urugero ni Abrahamu: yemeye Uhoraho bituma aba intungane. Amategeko yaje nyuma y’amasezerano y’Imana; agamije kutwumvisha ko dukeneye ingabire y’Imana. Nta n’icyo akimaze kuva aho Kristu aturonkeye kuba abana b’Imana, tukayihamagara tuyita «Abba, Data» (3–4).

2. Ni ngombwa guhitamo, ari ukuyoborwa na Roho Mutagatifu cyangwa gukomeza kugengwa n’irari. Utemera Kristu umubwirwa n’ibikorwa bishyira urupfu rw’iteka, izo ni ingeso mbi. Uwemera Kristu ayobowe na Roho we, akera imbuto z’urukundo n’amahoro, akaba yifitemo ubugingo bw’iteka (5,1—6,8).

3. Ni ngombwa guhitamo, ari ugukomeza kuba umucakara, cyangwa kugira ubwigenge bwuzuye. Umuntu wibwira ko azakizwa n’itegeko ry’Abayahudi, akabona agomba kugenywa, uwo arikururira umuvumo. Naho uzi ko Kristu yaje kudusubiza ubwigenge bw’abana b’Imana, niba amwisunze, azakizwa ingoyi zose.

Ngiyo Inkuru nziza Pawulo yigisha. Ubwigenge yishimiye si ubuha umubiri urwitwazo (5,13). Ni ubumufasha kuba umwe na Kristu ku buryo yagira ati «Nabambanywe na Kristu ku musaraba. Mu by’ukuri ndiho, ariko si jye: ni Kristu uriho muri jye» (2,20); «Naho jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu» (6,14).

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda