Igitabo cya Ezira
IJAMBO RY’IBANZE
Interuro ya nyuma irangiza igitabo cya kabiri cy’Amateka, ni na yo itangira igitabo cya Ezira. Biragaragara ko uwabyanditse ari umwe kandi ikaba n’inkuru imwe igikomeza. Nyamara iki gitabo, cyo cyitiriwe «Ezira» kuko ari we ukivugwamo cyane (nibura guhera ku mutwe wa 7).
1. Uko ibintu byari byifashe icyo gihe
Umuntu yakwibaza ukuntu Abayahudi bari bajyanywe bunyago i Babiloni bashoboye gusubira mu gihugu cyabo. Kubyumva ntibiruhije. Igihe Yeruzalemu ishenywe muri 587, ubutegetsi bwa Babiloni wasangaga nta cyabuhangara, nyamara nyuma y’imyaka 40 gusa, byose byari bimaze guhinduka.
Mu misozi yo mu burasirazuba bw’ikibaya cya Tigiri na Efurati, haje kwaduka agatsiko k’abantu, ari bo Abaperisi, bakagenda barushaho gukomera. Guhera ubwo ibintu bigenda byihuta: mu mwaka 539, Sirusi, umwami w’Abaperisi, yari amaze kwigarurira igihugu cyari kimwegereye cy’Abamedi, afatanya na bo kurwanya Babiloni, ndetse ayitsinda bitamugoye. Nguko uko mu myaka mike, Sirusi yigaruriye ibihugu byose biri hagati y’Ubuhinde na Misiri. Uwo mwami Sirusi, umwanditsi w’ibitabo by’Amateka n’icya Ezira amubonamo igikoresho Imana yifashishije ngo ikize umuryango wayo.
2. Ibiri muri iki gitabo n’imiterere yacyo
Turasangamo ibice bikurikira:
I. ITEKA RY’UMWAMI SIRUSI, UGUTAHUKA N’IYUBAKWA RY’INGORO NSHYA (1–6).
Kugira ngo ashimwe n’abaturage b’ibihugu byose yari yigaruriye, umwami Sirusi yiyemeje kubaha bose uburenganzira bwo kuyoboka idini bishakiye, no gukomeza umuco wabo bwite. Abayahudi na bo abemerera gusubira iwabo, bakongera kubaka Ingoro y’i Yeruzalemu (1). Hakurikiraho rero intondeke y’amazina y’abahise bagaruka i Yeruzalemu (2). Bakihagera basubizaho bwangu umuhango w’ibitambo byategetswe na Musa (3). Ntibyatinze ariko, Abanyasamariya bari batuye ahahoze kera ingoma ya Israheli, batambamira iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho. Mu by’ukuri abo Banyasamariya ntibifuzaga ko Abayahudi babyutsa umutwe, ngo biganzure ubutegetsi bwabo, kuko ari bo bahagarariye Abaperisi (4). Nuko imirimo yo kubaka Ingoro ihita ihagarara kugeza muri 519, ari na bwo Abaperisi bongeye kwemerera Abayahudi gukomeza kuyubaka (5–6).
II. UBUTUMWA BWA EZIRA (7–10)
Nubwo barangije kubaka Ingoro bwose, inkike z’umugi wa Yeruzalemu ziracyari amatongo, kuko mu myaka mirongo itanu yose, Abanyasamariya batakundiye Abayahudi kuzubaka, bishingikirije itegeko bari bahawe n’Abaperisi. Nuko ahagana mu mwaka wa 458 haduka uwitwa Ezira w’Umuyahudi, wari umukozi wo mu rwego rwo hejuru wakoreraga umwami w’Abaperisi, akaba n’ «umwanditsi», ari byo kuvuga umuhanga mu mategeko ya Musa. Nuko araza, agera i Yeruzalemu, ari kumwe n’indi mbaga y’Abayahudi batahutse. Byongeye kandi, yari yahawe n’umwami w’Abaperisi ubutumwa bwo gutoza Abayahudi kubahiriza «Amategeko y’Uhoraho», ari yo n’umwami ubwe ashaka ko akurikizwa mu gihugu cyose cya Yuda.
Ezira uwo yabaye akihagera, yihatira kuvugurura iyobokamana, kandi yamagana akomeje Abayahudi bashakana n’abanyamahangakazi. Ibindi Ezira yakoze byerekeye iryo vugururwa ry’iyobokamana, igitabo cya Nehemiya ni cyo kibidutekerereza.
3. Uko iki gitabo cyanditswe
Ibi byose babiturondorera bifashishije inyandiko zari ziriho icyo gihe: nk’amateka y’abami b’Abaperisi, intondeke z’amazina y’Abayahudi batahutse bava i Babiloni zabitswe mu bushyinguro bw’inyandiko, kimwe n’amabaruwa bandikiranye n’ibwami.
Hari kandi n’aho Ezira yivuga ubwe: ni mu mabaruwa yandikiraga umwami, asa n’umuha raporo imumenyesha aho ubutumwa yahawe bugeze, cyangwa se ibindi yabaga ashatse kwiyandikira ku giti cye. Iyo «raporo» ya Ezira, twayigabanyamo ibi bice bikurikira: urugendo rwe ajya i Yeruzalemu (7,1—8,3b); ikemurwa ry’ikibazo cy’abashakanye n’abagore b’abanyamahanga (9,1—10,44); ndetse n’ukuntu yasomeye amategeko y’Uhoraho mu ruhame, imbere ya rubanda (Neh 8,1–18).
