Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Igisubizo cy’umwami Dariyusi

1Ni bwo umwami Dariyusi yatanze itegeko ryo gushakashaka mu nzu y’ububiko bw’ibyabaye mu bihe bya kera, bibitse aho i Babiloni. 2Nuko mu kigo cy’umwami cyari ahitwa Ekibatani6.2 Ekibatani: reba ku ikarita ya 1. Abami b’Abaperisi, hari ubwo bategekeraga i Suza mu Buperisi nyine, ubundi bakimukira i Ekibatani ho mu Bumedi, cyangwa se i Babiloni. mu gihugu cy’Abamedi, bahabona igitabo kizinze cyari cyanditseho ngo:

«Ibya kera— 3Mu mwaka wa mbere w’ingoma ye, umwami Sirusi yatanze itegeko ryerekeye Ingoro y’Imana y’i Yeruzalemu.

Iyo Ngoro izongera kubakwa kugira ngo bayituriremo ibitambo, kandi bazayubake aho yahoze mbere. Ubuhagarike bwayo buzaba imikono mirongo itandatu, n’ubugari bwayo imikono mirongo itandatu. 4Izubakwa n’impushya eshatu z’amabuye abajwe, n’uruhushya rumwe rw’ibiti, kandi ibizatangwa byose bikazishyurwa ku mutungo w’umwami. 5Byongeye, ibikoresho bya zahabu na feza byo mu Ngoro y’Imana Nebukadinetsari yari yaranyaze akabijyana i Babiloni, bizasubizwe mu Ngoro y’i Yeruzalemu; buri gikoresho gishyirwe mu mwanya wacyo mu Ngoro y’Imana.»

6«None rero mwebwe, Tatenayi, umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, Shetari‐Bozenayi na bagenzi banyu mutegeka muri ako karere, ibyo nimubyihorere. 7Nimureke umutegetsi w’Abayahudi n’abatware babo bakomeze imirimo yabo, maze Ingoro y’Imana yubakwe aho yahoze na mbere. 8Dore kandi amategeko ntanze yerekeye uko muzafasha abakuru b’Abayahudi, kugira ngo Ingoro y’Imana yubakwe: muzafate ku mutungo w’umwami, ukomoka ku misoro y’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo abo bantu bazajye bishyurwa vuba ibyo batanze, kandi nta kiburaho. 9N’ibyo bazaba bakeneye byose ngo babitureho ibitambo Imana Nyir’ijuru, byaba ibimasa, za rugeyo n’intama, ingano, umunyu, divayi cyangwa amavuta, bazabihabwe buri munsi nta nkomyi, uko abaherezabitambo b’i Yeruzalemu bazaba babigennye; 10bityo bashobore gutura Imana Nyir’ijuru ibitambo byo kumugusha neza kandi basabire umwami n’abana be kuramba. 11Dore n’ikindi ntegetse: umuntu wese uzarenga kuri iri teka, bazarandure inkingi yo mu nzu ye, bayishinge maze bayimubambeho, kandi inzu ye bayihindure itongo. 12Kandi Imana yahatuje izina ryayo, iratsinde umwami uwo ari we wese, n’ihanga iryo ari ryo ryose bazarenga kuri iri tegeko, bakarambura ukuboko kwabo kugira ngo basenye iyo Ngoro y’Imana y’i Yeruzalemu. Jyewe Dariyusi, nshyizeho iri tegeko, kandi rizubahirizwe uko ritanzwe.»

13Nuko Tatenayi, umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, Shetari‐Bozenayi na bagenzi babo, bakora ibihuje n’itegeko ryatanzwe n’umwami Dariyusi.

Ibirori byo gutaha Ingoro y’Imana

14Abatware b’Abayahudi bakomeza kubaka kandi bigenda neza, batewe inkunga n’abahanuzi Hagayi na Zakariya mwene Ido. Nuko Ingoro barayuzuza, bakurikije itegeko ry’Imana ya Israheli, n’irya Sirusi, n’irya Dariyusi, abami b’Abaperisi. 15Bujuje Ingoro ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari, mu mwaka wa gatandatu6.15 mu mwaka wa gatandatu: ukurikije uko twebwe tubara, Ingoro yuzuye ku itariki ya 1 Mata 515 mb. K. Abayahudi bazasengera muri iyo Ngoro mu binyejana nka bitandatu. Mu gihe cya Yezu, umwami Herodi mukuru, yari yategetse ko bayivugurura, maze iyo mirimo imara imyaka myinshi (reba Yh 2,20). Mu mwaka wa 70 nyuma ya Y. K., Abanyaroma barayishenye burundu kuko Abayahudi bari bivumbagatanyije. w’ingoma y’umwami Dariyusi.

16Maze Abayisraheli, abaherezabitambo, abalevi n’abatahutse mu bajyanywe bunyago, bakorana ibyishimo umunsi mukuru wo gutaha Ingoro y’Imana. 17Kubera ibyo birori byo gutaha iyo Ngoro y’Imana, batuye ibimasa ijana, za rugeyo magana abiri, intama magana ane; byongeye kandi, kugira ngo bahongerere icyaha cya Israheli yose, batura n’amasekurume cumi n’abiri, bakurikije umubare w’imiryango ya Israheli. 18Bashyiraho abaherezabitambo bakurikije amazu bakomokamo, n’abalevi bakurikije imitwe yabo, ngo bajye basimburana mu gukorera Imana i Yeruzalemu, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa.

Abayahudi bahimbaza umunsi mukuru wa Pasika

19Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa mbere, abari barajyanywe bunyago bahimbaza umunsi mukuru wa Pasika. 20Koko rero abalevi bari barisukuye, bose ari abasukure; nuko bica intama za Pasika babigirira abari barajyanywe bunyago bose, abavandimwe babo b’abaherezabitambo kandi na bo ubwabo. 21Abayisraheli bagarutse mu bari barajyanywe bunyago, basangira Pasika bifatanyije n’abandi bose bitandukanyije n’ingeso mbi z’abanyamahanga bo muri icyo gihugu, bagira ngo bashakashake Uhoraho, Imana ya Israheli. 22Bahimbaza mu byishimo iminsi mikuru y’imigati idasembuye uko yari irindwi, kuko Uhoraho yari yabashimishije agahindura umutima w’umwami wa Ashuru6.22 umwami wa Ashuru: umwanditsi w’iki gitabo yita atyo uwo mwami w’Abaperisi, kuko ari we wasimbuye abami b’i Babiloni n’abo muri Ashuru., akanawushyiramo uwo mugambi wo kubafasha mu mirimo y’Ingoro y’Imana, ari yo Mana ya Israheli.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda