Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

Yozuwe na Zorobabeli bubaka urutambiro rw’Uhoraho

1Ukwezi kwa karindwi kubonetse, Abayisraheli bamaze gutura mu migi yabo, imbaga yose ikoranira hamwe i Yeruzalemu. 2Nuko Yozuwe mwene Yosadaki arahaguruka, we n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, hamwe na Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli n’abavandimwe be, maze bubaka urutambiro rw’Imana ya Israheli, kugira ngo baruturireho ibitambo bitwikwa, nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa, umuntu w’Imana. 3Bubaka urutambiro aho rwahoze, n’ubwo batinyaga abanyamahanga3.3 abanyamahanga: cyane cyane ni Abanyasamariya, Abamowabu n’Abahamoni bari baje gutura mu gihugu cya Yuda, abaturage baho benshi bamaze kujyanwa bunyago i Babiloni. bari baturanye na bo mu gihugu, maze bahaturira Uhoraho ibitambo bitwikwa. Basubizaho batyo ibitambo bya buri gitondo n’ibya buri mugoroba. 4Hanyuma bizihiza iminsi mikuru y’ingando, nk’uko byari byaranditswe, buri munsi bakawuturaho ibitambo bitwikwa, nk’uko byagenwe. 5Uretse ibitambo bya buri munsi, basubijeho n’ibitambo bitwikwa by’imboneko z’ukwezi n’iby’ibihe bitagatifu byose by’Uhoraho, bagatura n’ibitambo bya buri wese, uko abyishakiye. 6Kuva ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi batangiye gutura Uhoraho ibitambo bitwikwa, n’ubwo imfatiro z’Ingoro y’Uhoraho zo zari zitarashingwa.

7Ni bwo ababaji b’amabuye n’ab’ibiti bahawe feza, naho Abanyasidoni n’Abanyatiri bahabwa ibiribwa, ibinyobwa n’amavuta y’imizeti kugira ngo bazambutse inyanja ibiti by’amasederi, babivane muri Libani, babigeze i Yope3.7 babigeze i Yope: kugira ngo bavane ibyo biti by’amasederi muri Libani, babikoze nk’uko babigenje kera ku ngoma ya Salomoni (1 Bami 5,20–25)., nk’uko Sirusi umwami w’Abaperisi yari yabitanzemo uruhushya.

8Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri kuva aho bagereye ku Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yosadaki bifatanya n’abavandimwe babo b’abaherezabitambo, n’abalevi, ndetse n’abandi bose bari baratahutse bavuye mu bucakara bakagaruka i Yeruzalemu, maze batangira imirimo. Nuko abalevi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, babashinga kuyobora imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho. 9Maze Yozuwe, abahungu be n’abavandimwe be, bashyira hamwe na Kadamiyeli, Binuwi na Hadawiya kugira ngo bayobore buri mukozi wese ukora ku Ngoro y’Imana. 10Nuko bubaka imfatiro z’Ingoro y’Uhoraho. Bakizubaka, abaherezabitambo barabegera; bari bambaye imyambaro yabo kandi bavuza impanda, bakaba bari kumwe n’abalevi bene Asafu bafite ibyuma byirangira, kugira ngo basingize Uhoraho, nk’uko Dawudi, umwami wa Israheli yari yarabitegetse. 11Barangurura amajwi yabo, batangira kuririmbira Uhoraho no kumusingiza, bati «Kuko ari Umugwaneza, kandi ubudahemuka agirira Israheli buzahoraho iteka3.11 buzahoraho iteka: iyi ni imwe mu nyikirizo rubanda rwaririmbaga nyuma ya buri gitero cya zaburi (urugero: Z 100,5; Z 136).!»

Maze imbaga yose ikarangurura ijwi isingiza Uhoraho, kuko Ingoro ye ibonye imfatiro. 12Ariko bamwe mu baherezabitambo, mu balevi no mu batware b’umuryango bari bageze mu zabukuru, bariboneye Ingoro ya kera n’amaso yabo, barizwaga cyane no kubona ukuntu bubakaga imfatiro z’iyo Ngoro; naho abandi bagahanika amajwi banakoma mu mashyi kubera ibyishimo. 13Nta washoboraga kandi gutandukanya urusaku rw’amashyi y’abishima n’urw’abarira, kuko amajwi yabo yarengaga, akumvikanira kure.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda