Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


42

Andi mazu yari yubatswe mu gikari

1Wa muntu aransohokana, anjyana mu gikari cy’imbere aherekera mu majyaruguru, mu byumba byubatswe aho ikibuga giherera, hirya gato, ugana mu majyaruguru ya ya nzu iri inyuma y’Ingoro. 2Mu ruhande rw’imbere, aherekera mu majyaruguru, ibyo byumba byari bifite uburebure bw’imikono ijana, ku bugari bw’imikono mirongo itanu. 3Ahateganye ’amarembo y’igikari cy’imbere, kimwe n’ahateganye n’imbuga ishashemo amabuye mu gikari cyo hanze, hari ibaraza. 4Imbere y’ibyo byumba hari inzira ngari y’imikono icumi, ku burebure bw’imikono ijana; naho imiryango yabyo yerekeye mu majyaruguru. 5Iyo nzu yari ifite amagorofa atatu; utwumba two hejuru twari duto kurusha utwo hagati no hasi kuko amabaraza yadutubyaga. 6Koko kandi, hari amabaraza atatu, rimwe rigeretse hejuru y’irindi, kandi nta nkingi yari afite nk’izari ku yo mu gikari. (Mu igorofa yo hejuru, ibaraza ryari rigari kurusha iryo hagati no hasi,) ariko ibyumba by’aho hejuru bikaba bito kurusha ibyo bisigaye. 7Urukuta rw’inyuma y’ibyo byumba, rwari rufite uburebure bw’imikono mirongo itanu, upimye aherekera ku gikari cyo hanze, mbese nk’uko ibyo byumba ubwabyo byareshyaga. 8Koko rero, uburebure bw’ibyumba byo mu gikari cyo hanze bwari imikono mirongo itanu, naho uburebure bw’ibyumba byo mu gikari cy’imbere bukaba imikono ijana. 9Mu nsi y’ibyo byumba hari irembo rituruka mu burasirazuba, ryanyurwagamo n’abinjiye baturutse mu gikari cyo hanze.

10Urukuta rw’igikari cy’ahagana mu majyepfo, na rwo rwari rwubakiyeho ibindi byumba biteganye n’ikibuga, aherekera kuri ya nzu. 11Hari inzira yanyuraga imbere y’ibyo byumba, byari bimeze rwose nk’ibyumba byo mu majyaruguru: binganya uburebure n’ubugari, aho basohokera hameze kimwe, imyubakire n’aho binjirira hameze kimwe. 12Inzugi z’ibyumba byo mu majyepfo na zo zari zimeze kimwe n’iz’ibya mbere; aho inzira ituruka hari umuryango uteganye n’inkike ikikije Ingoro, ukanyurwamo n’abaturutse mu burasirazuba.

13Nuko wa muntu arambwira ati «Ibyo byumba biri imbere y’ikibuga, mu majyaruguru no mu majyepfo, ni ibyumba by’Ingoro. Ni ho abaherezabitambo begera Uhoraho bazajya barira ibiribwa bitagatifu rwose, bakahashyingura ibintu bitagatifu rwose n’andi maturo, ibitambo byo guhongerera ibyaha n’ibyo kwigorora, kuko ari ahantu hatagatifu. 14Igihe abaherezabitambo bazaba bahinjiye, ntibazasohoka ahantu hatagatifu ngo bajye mu gikari cyo hanze, batabanje kuhasiga imyambaro y’ubuherezabitambo kuko ari imyambaro mitagatifu. Bazabanza bambare indi myambaro, kugira ngo babone kujya hanze, ahagenewe rubanda.»

Ingero z’igikari cy’Ingoro

15Wa muntu ngo arangize gupima imbere mu Ngoro, aransohokana twerekeje mu irembo rireba mu burasirazuba, maze apima impande zose z’igikari. 16Apima uruhande rw’iburasirazuba akoresheje ya nkoni yabigenewe, rugira imikono magana atanu. 17Arongera na none akoresheje ya nkoni yabigenewe, apima uruhande rw’amajyaruguru, rugira imikono magana atanu. 18Hanyuma apima uruhande rw’amajyepfo, akoresheje ya nkoni yabigenewe, rugira imikono magana atanu. 19N’uruhande rw’iburengerazuba, arupimisha ya nkoni, na rwo rugira imikono magana atanu. 20Ubwo aba apimye impande enye zose z’iyo nkike, abona uburebure bw’imikono magana atanu ku mikono magana atanu y’ubugari, iyo nkike ikaba yari iyo gutandukanya aheguriwe Imana n’umwanya wagenewe rubanda.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda