Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


38

Ibyabwiwe Gogi, umwami wa Magogi38.1 Gogi, umwami wa Magogi: ibivugwa muri iyi mitwe 38–39, birakomeye cyane kubyumva. Magogi ni igihugu kitigeze kibaho, n’umwami Gogi nta handi bigeze bamuvuga; gusa byaba ari nk’uburyo bwo gukomatanyiriza mu ijambo rimwe, abanzi bose bigeze gutera Israheli n’ibihugu by’amajyaruguru baturukagamo. Byaba ndetse n’inyigisho yerekeye uko bizagenda mu bihe bya nyuma: umuryango w’abayoboke b’Imana uzakomeza guhura n’ibigeragezo bikomeye, ariko amaherezo ikazawibuka (39.21–29). Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, Yohani Mutagatifu agaruka kuri ayo mazina yombi, Gogi na Magogi, ashaka kuvuga Sekibi n’abayoboke be bahora barwanya Abatagatifujwe b’Imana (Hish 20,7–9; 16,16).

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, hindukirira Gogi wo mu gihugu cya Magogi, igikomangoma n’umutware w’i Mesheki n’i Tubali, maze umuhanurire ibimwerekeyeho. 3Uzamubwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo : Ndakwibasiye, wowe Gogi, igikomangoma n’umutware w’i Mesheki n’i Tubali. 4Ngiye kuzirika imikwege ku nzasaya zawe, ngukurure nguteshe inzira maze nkujyane n’ingabo zawe zose. Amafarasi n’abayagenderaho, bose bitwaje intwaro; abantu benshi bitwaje ingabo kandi bazi kurwanisha inkota bose muzajyana. 5Dore n’ingabo z’Ubuperisi, iz’i Kushi n’i Puti, zose zifite ingabo n’ingofero z’ibyuma, zifatanyije namwe. 6Gomeri n’ingabo zayo zose, Betitogaruma yo mu majyaruguru n’ingabo zayo zose, ndetse n’ibihugu bitagira ingano biragushyigikiye. 7Witegure neza, wowe n’ikoraniro ry’abagushyigikiye bose, maze munyoboke.

8Nyuma y’iminsi myinshi uzabona amabwiriza. Nihashira imyaka uzatera igihugu cya Israheli. Ku misozi yaho yamaze igihe kirekire yarabaye amatongo, uzahasanga abacitse ku icumu, bahateraniye bavuye mu bihugu byinshi bari baratataniyemo. Kuva aho batandukanyirijwe n’abo mu yindi miryango, bituriye mu mutekano. 9Ubwo rero uzazamukana n’ingabo zawe zose, hamwe ndetse n’abanyamahanga batagira ingano bazaba bagushyigikiye, uze nk’umuhengeri, cyangwa se uzamere nk’igihu kibuditse hejuru y’igihugu.

10Dore rero uko Nyagasani Uhoraho avuze. Uwo munsi mu mutima wawe hazavuka ibitekerezo byinshi, biguteremo imigambi mibi. 11Uzibwira uti ’Ngiye kuzamuka, ntere kiriya gihugu kitagira ukirengera, mbuze uburyo bariya bantu batuje bakaba banibereye mu mutekano, kandi batuye bose mu migi itazitiye, itagira ibihindizo habe n’inzugi.’ 12Nuko uzajye gusahura utware n’iminyago, uramburire ikiganza cyawe kuri ayo matongo yongeye guturwa, ukiramburire no ku muryango w’abikoranyirije hamwe bavuye mu mahanga, bakikorera imirimo y’ubworozi n’ubucuruzi kandi bakaba batuye mu isi rwagati. 13Abantu b’i Sheba n’i Dani, abacuruzi b’i Tarishishi n’abatuye mu ntara zaho bazakubaza bati ’Mbese ariko wazamuwe no gusahura? Izo ngabo zawe se wazikoranyirije kwikorera iminyago? Waba se wazanywe no gusahura zahabu na feza, amatungo n’ibicuruzwa, ngo utware iminyago itubutse?’

14Kubera iyo mpamvu rero, mwana w’umuntu, hanurira Gogi, umubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Koko mu gihe umuryango wanjye Israheli uzaba uri mu mutekano, ni bwo uzashyira nzira. 15Icyo gihe uzimuka iwawe mu majyaruguru, uri kumwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu mwese muri ku mafarasi, muri igitero kinini n’ingabo zitagira ingano. 16Uzaza gutera Israheli, umuryango wanjye, boshye igihu kibuditse hejuruy’ isi. Mu minsi y’imperuka nzakuzana utere igihugu cyanjye, bityo amahanga azakurizeho kumenya igihe nzagaragariza ubutungane bwanjye mu maso yabo, nifashishije wowe, Gogi.’

17Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Ni wowe wavuzwe mu bihe byo hambere, igihe mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi ba Israheli, bahanuye icyo gihe bamenyesha ko uzaza ubateye. 18Kuri uwo munsi, umunsi Gogi azaziraho gutera igihugu cya Israheli, uburakari bwanjye buzarushaho kugurumana. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Kubera uburakari mfite 19n’umujinya utuma mfureka, ndabivuze ndetse ndanabirahiye ko uwo munsi hazacika igikuba mu gihugu cya Israheli. 20Ubwo rero, amafi yo mu nyanja n’inyoni zo mu kirere, inyamaswa z’ishyamba n’izikururuka ku butaka zose, hamwe n’abantu bose bari ku isi, byose bizahinde umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izarindimuka, ibitare bihanamye bihinde umushyitsi, n’inkike zirunde hasi. 21Ubwo Gogi nzamuteza inkota ku misozi yanjye yose — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze bazasubiranemo baterane inkota. 22Nzamuhanisha ibyorezo no kumena amaraso, nzagusha imvura nyinshi n’urubura, umuriro n’umuyaga w’ishuheri bimugwe hejuru, bigwe no ku ngabo ze no ku mbaga itagira ingano izaba iri kumwe na we. 23Nzagaragaza ubuhangange bwanjye n’ubutungane bwanjye, nzimenyekanye mu maso y’amahanga atagira ingano, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda