Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


19

Amaganya atewe n’ibikomangoma bya Israheli19.1 ibikomangoma bya Israheli: muri uyu muvugo, umuhanuzi araganya kubera ibyago byagwiririye abami ba nyuma ba Yuda. Koko rero, muri 609 ni bwo umwami Yowakazi yajyanywe mu Misiri ari imbohe (2 Bami 23,33), naho muri 597, umwami Yoyakini ajyanwa bunyago i Babiloni (2 Bami 24,11–16). Kuva ku murongo wa 11 baravuga iby’umwami Sedekiya, na we uzatsindwa burundu n’Abanyababiloni.

1Naho wowe rero, uririmbe indirimbo y’amaganya atewe n’ibikomangoma bya Israheli. 2Uzavuge uti

«Nyoko yari nde?

Yari intare y’ingore19.2 intare y’ingore: igihugu cya Yuda kiragereranywa n’intare y’ingore, naho intare y’igisore ikaba umwami cyibyariye. mu zindi ntare,

ikiryamira hagati y’ibyana byayo, ikanabyonsa.

3Nuko irera kimwe mu byana byayo kiba intare y’igisore,

kimenya guhiga ndetse no kurya abantu.

4Abanyamahanga baza kumenya iby’iyo ntare,

barayitega maze igwa mu mutego wabo,

bayikururisha inkonzo bayijyana mu gihugu cya Misiri.

5Nyina irategereza iraheba,

isanze nta cyizere igifite,

ni ko gufata ikindi mu byana byayo,

irakirera na cyo kiba igisore.

6Kikazerera mu zindi ntare,

na cyo gihinduka koko intare y’igisore,

kimenya guhiga ndetse no kurya abantu.

7Nuko irimbura ingoro z’abantu, isenya n’imigi yabo,

igihugu n’abagituye bakuka umutima,

kubera urusaku rw’umutontomo wayo.

8Abanyamahanga bahegereye,

baturuka mu bihugu byabo baje kuyirwanya,

barayitega maze igwa mu mutego wabo.

9Bayikuruza inkonzo bayishyira mu rudandi,

bayishyikiriza umwami w’i Babiloni ayifungira mu buvumo,

kugira ngo umutontomo wayo

utazongera kumvikana mu misozi ya Israheli.

10Byongeye kandi, nyoko yari ameze nk’umuzabibu

watewe ku nkengero y’amazi.

Wararumbukaga kandi ukagira amababi menshi,

ubikesha ko wabonaga amazi ahagije,

11ukagira amashami akomeye, avamo inkoni z’abami,

uburebure bwawo bugera rwagati mu bicu,

bugatangarirwa kimwe n’ubwinshi bw’amashami yawo.

12Ariko waranduranye uburakari bawutura hasi,

umuyaga w’iburasirazuba wumisha imbuto zawo,

igihimba cyawo gikomeye kiravunika maze kiruma,

umuriro uragitwika.

13Dore noneho watewe mu butayu,

mu gihugu cyumiranye, kitakigira amazi.

14Umuriro uhinguka mu gihimba cyawo,

utwika amashami yawo n’imbuto zawo.

Ntuzongera ukundi kugira ishami rikomeye,

ryashobora kuvamo inkoni y’umwami.»

Uwo ni umuvugo, waririmbwe nk’amaganya.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda