Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


17

Umugani wa kagoma17.1 Umugani wa kagoma: kagoma ni cyo gisiga kiruta ibindi byose. Muri uyu mugani, kagoma ya mbere irashushanya Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, naho iya kabiri ikaba Farawo, umwami wa Misiri. Umuzabibu wo urashushanya Israheli, naho amashami y’igiti cyiza cy’isederi, akaba umwami w’i Yeruzalemu n’abanyacyubahiro be, bazajyanwa bunyago i Babiloni. Uyu mugani usobanurwa neza muri 17,11–18.

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, sakuza n’umuryango wa Israheli kandi uwucire n’umugani. 3Ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Kagoma nini cyane, ifite amababa manini kandi maremare,

ikagira n’ubwoya bwinshi bw’amabara anyuranye

yaje muri Libani,

itwara ishami ryo mu bushorishori bw’isederi.

4Yaciye ishami risumba ayandi,

irijyana mu gihugu cy’abacuruzi,

maze irishyira mu mugi wabo.

5Hanyuma ijyana urugemwe mu mbuto z’igihugu,

irutera mu murima uhinze neza hafi y’umugezi w’amazi menshi,

irusiga ku nkombe nk’igiti gikunda ubukonje.

6Urugemwe rurakura,

ruhinduka umuzabibu urumbuka kandi w’uburebure buringaniye,

ugaba amashami yawo uyerekeje kuri ya kagoma,

imizi yawo uyishora mu nsi yayo.

Nuko uba umuzabibu nyakuri,

ushamikaho amashami, na yo arakomera.

7Nyamara hariho n’indi kagoma,

ikagira amababa manini cyane n’ubwoya bwinshi.

Nuko uwo muzabibu ushora imizi mu nsi yayo,

ugaba n’amashami yawo uhereye ku iyogi wari uteyemo,

uyerekeza kuri iyo kagoma, kugira ngo iwuvomerere.

8Wari uteye mu murima urumbuka cyane

ku nkombe y’umugezi w’amazi menshi,

kugira ngo ushobore kugaba amashami were n’imbuto,

kandi ube n’umuzabibu utagira uko usa.’

9Babwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo:

Mbese aho uwo muzabibu uzakura ube mwiza?

Aho iyo kagoma ntizarandura imizi yawo,

ikawushikuzaho n’imbuto,

ku buryo amashami yose yameraga yuma,

ntihabe hagikenewe umunyamaboko, cyangwa imbaga y’abantu,

kugira ngo bawurandurane n’imizi?

10Guterwa ko ngaha uratewe, ariko se uzakura ube mwiza?

Umuyaga w’iburasirazuba se wo nuhindura, ntuzawumisha?

Ibyo ni koko, uzumira ku iyogi aho wamereye.’»

11Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati 12«Baza iyo nyoko y’ibirara uti ’Mbese ntimuzi icyo uwo mugani usobanura?» Hanyuma ubabwire uti «Dore umwami w’i Babiloni yaje i Yeruzalemu, ahanyaga umwami n’ibikomangoma maze abajyana iwe i Babiloni17.12 iwe i Babiloni: reba 2 Bami 24,10–17.. 13Afata umuntu wo mu muryango w’umwami agirana na we isezerano, aranamurahiza. Hanyuma anyaga n’abakomeye bo mu gihugu, 14kugira ngo ubutegetsi budakomera bukanabyutsa umutwe, ahubwo ngo babe indahemuka ku masezerano ye kandi bayakomereho. 15Ariko uwo muntu yaje kumugomera17.15 yaje kumugomera: uwo muntu ni umwami Sedekiya (reba 2 Bami 24,20b na 2 Matek 36,13)., yohereza intumwa mu gihugu cya Misiri ngo bamwoherereze amafarasi n’igitero cy’abantu benshi. Ibyo se ariko bizamuhira? Uwakoze ibyo se, aho we azarokoka? Azabasha se kurokoka kandi yarishe isezerano? 16Mbirahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, azagwa i Babiloni mu gihugu cy’umwami wari wamwimitse akaba yarahinyuye indahiro ye, akica n’amasezerano ye. 17Ariko rero, n’ubwo Farawo yagira ingabo zikomeye n’ibitero by’abantu benshi ntazashobora kumukirisha intambara, igihe abandi bazaba bamaze kurunda imigina y’ibitaka ngo buririreho, no kubaka inkike ngo barimbure abantu benshi. 18Yahinyuye indahiro, yica amasezerano kandi yari yabyiyemeje, abirengaho akora ibyo byose; ntateze rero kubirokoka.

19Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuze ati ’Mbirahiye ubugingo bwanjye, nzamuryoza indahiro yanjye yahinyuye n’Isezerano ryanjye yishe. 20Nzamutega umutego azawugwemo, mujyane i Babiloni maze muhanireyo kubera ko yampemukiye. 21Ab’ingenzi mu ngabo ze bose bazicwa n’inkota, abacitse ku icumu bakwirwe imishwaro; maze muzamenye ko ari jyewe Uhoraho wabivuze.’ 22Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati

’Nanjye nzafata ishami17.22 Nanjye nzafata ishami: nyuma y’igihano, Uhoraho azavugurura umuryango we n’umwami wayo, kandi awuhe kunezerwa neza mu bihe bizaza. ryo mu bushorishori bw’isederi nini,

mu mashami yo hejuru cyane nzacemo rimwe ritoshye,

maze nditere jye ubwanjye ku musozi muremure kandi wirengeye.

23Nzaritera ku musozi muremure wa Israheli,

na ryo rizakure rigabe amashami,

rizere imbuto kandi ribe isederi itagira uko isa.

Inyoni z’amoko yose zizayarikamo,

ibisiga by’amoko yose bizugame mu mashami yayo.

24Bityo ibiti byose byo mu gasozi bizamenye

ko ari jye, Uhoraho ucisha bugufi igiti kirekire,

ngashyira ejuru ikigufiya,

ngatuma igiti gitoshye cyuma, n’icyumye gitoha.

Ni jye Uhoraho ubivuze kandi nzabikora.’»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda