Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

Andi mabonekerwa10.1 Andi mabonekerwa: muri iki gice cya 10,1–17, Ezekiyeli aradutekerereza uko yongeye kubona igare ry’Imana. Gereranya na 1,4–28 n’ibisobanuro byaho.

1Nuko ngo ndebe mbona ku gisenge cyari hejuru y’umutwe w’abakerubimu, ikintu cyasaga nk’ibuye rya safiri, kimeze nk’intebe y’ubwami. 2Uhoraho abwira wa muntu wari wambaye umwenda w’ihariri, ati «Nyura hagati mu nziga ziri mu nsi y’abakerubimu, ucigatire mu biganza amakara yaka ari hagati y’abakerubimu maze uyanyanyagize ku mugi.» Nuko ajyayo mwirebera.

3Igihe uwo muntu yinjiraga, abakerubimu bari bahagaze iburyo bw’Ingoro, nuko mu gikari igihu10.3 igihu: mbese nk’ahandi henshi muri Bibiliya, ni ikimenyetso cy’uko Imana iba ihari (reba Iyim 13,21; 14,19; Ibar 9,15; 1 Bami 8,10 . . . ) kirabudika. 4Ikuzo ry’Uhoraho rizamuka ku mukerubimu rigana imbere y’umuryango w’Ingoro, ubwo n’Ingoro ubwayo yuzuramo igihu, n’igikari cyuzuramo icyezezi cy’ikuzo ry’Imana. 5Nuko urusaku rw’amababa y’abakerubimu rwumvikana kugera inyuma y’igikari cy’Ingoro, mbese rwose ukaba wagira ngo ni ijwi ry’Imana ishobora byose, iyo ivuze.

6Igihe Uhoraho yabwiraga wa muntu wambaye umwenda w’ihariri, ati «Fata umuriro uri mu ruziga rw’igare riri hagati y’abakerubimu», umuntu yaraje maze ahagarara iruhande rw’igare. 7Umukerubimu arambura ukuboko akunyujije hagati y’abandi bakerubimu, akwerekeza ku muriro wari hagati yabo; arawufata maze awushyira mu kiganza cya wa muntu wambaye umwenda w’ihariri. Na we rero arawucigatira, arasohoka. 8Nuko mu nsi y’amababa y’abakerubimu haboneka ikintu kimeze nk’ikiganza cy’umuntu. 9Ngo ndebe, mbona inziga enye iruhande rw’abakerubimu, uruziga iruhande rwa buri mukerubimu, kandi n’imisusire y’izo nziga ikarabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye. 10Izo nziga uko ari enye zari zikoze kimwe, ku buryo wabonaga rumwe rusa n’urunyuze mu rundi. 11Zazengurukaga zigana mu byerekezo bine nta guhindukira, ariko zikaragaga zerekera mu ruhande umutwe waganagamo, kandi ntizihindukire. 12Ari igihimba cyose n’umugongo, ibiganza n’amababa by’abakerubimu kimwe n’inziga zabo uko ari enye, byari byuzuyeho ibyezezi hirya no hino. 13Nuko numva izo nziga zihawe izina rya «Galigali10.13 «Galigali»: ari byo kuvuga ngo «Izikaraga»?». 14Buri mukerubimu yari afite umutwe w’impande enye: uruhande rwa mbere rwari urw’ikimasa, urwa kabiri rwari urw’umuntu, urwa gatatu rwari urw’intare, urwa kane ari urwa kagoma. 15Abakerubimu ngo batumburuke, mbona ni cya kinyabuzima nari nabonye ku ruzi rwa Kebari. 16Uko abakerubimu batambukaga, inziga na zo zabagendaga iruhande; bazamura amababa kugira ngo bazamuke, inziga zikabaguma iruhande ariko ntizongere kwikaraga. 17Iyo babaga bahagaze na zo zarahagararaga; bazamuka zikazamukana na bo, kuko umwuka w’ibinyabuzima ari zo wari urimo.

Ikuzo ry’Uhoraho riva mu Ngoro10.17 riva mu Ngoro: Ezekiyeli arumvisha ko Imana yazinutswe gutura mu Ngoro yahumanyijwe n’ibigirwamana; ikaba itazongera kubana n’umuryango wayihemukiye utyo. Muri 11,22–23, Ezekiyeli aravuga ko Imana ivuye muri Yeruzalemu.

18Ikuzo ry’Uhoraho risohoka riturutse imbere y’umuryango w’Ingoro, maze rihagarara ku bakerubimu. 19Nuko abakerubimu barambura amababa, bazamuka mbareba n’inziga zizamukana na bo; bahagarara ku rugi rw’irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ikuzo ry’Imana ya Israheli riri hejuru yabo. 20Byari bimeze rwose nka bya binyabuzima nigeze kubona mu nsi y’Imana ya Israheli, ubwo nari ndi ku ruzi rwa Kebari, nuko menya ko bari abakerubimu. 21Buri mukerubimu yari afite umutwe w’impande enye n’amababa ane, bakagira n’ibintu bimeze nk’ibiganza by’umuntu mu nsi y’amababa yabo. 22Imitwe yabo yasaga rwose nk’iyo nari nigeze kubona, ubwo nari ndi ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Nuko buri mukerubimu akagenda aboneje imbere ye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda