Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


39

Abaherezabitambo: imyambaro yabo n’ibindi bibaranga

1Badoda imyambaro mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, igenewe imihango yo mu Ngoro; maze bakorera Aroni imyambaro mitagatifu, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

2Bakora umusanganyagihimba muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura no muri hariri ihotoye. 3Zahabu bayihwahuza inyundo, maze bayisaturamo udukwege two gusobekeranya n’indodo z’isine, z’umuhemba, n’izitukura, na hariri inetereye: bikorwa n’umuhanga. 4Bakora n’imishumi ibiri iteye ku mitwe yombi y’umusanganyagihimba igenewe kuwufatisha ku ntugu. 5Umukandara wawo uciye hejuru, byari bidoze kimwe: muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, no muri hariri ihotoye, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 6Batunganya amabuye y’agaciro, afungiye mu tugotesho twa zahabu, bayasharagamo amazina y’abana ba Israheli, nk’uko basharaga za kashe. 7Bashyira ayo mabuye ku mishumi y’intugu ifata umusanganyagihimba, kugira ngo ajye ababera iteka urwibutso rw’abana ba Israheli nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

8Hanyuma bakora umusesuragituza wahimbanywe ubuhanga, ukorwa kimwe n’umusanganyagituza muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, no muri hariri ihotoye. 9Wari ufite impande zireshya, kandi umeze nk’uruhago. Uburebure bwawo bwari igice cy’umukono, n’ubugari bwawo ari igice cy’umukono; wari inkubirane. 10Bawutakaho imisitari ine y’amabuye. Umusitari wa mbere wariho isarudoni, itopazi, na emerodi; 11umusitari wa kabiri wariho malakita, isafiri na diyama; 12umusitari wa gatatu wariho opali, agate, na emetisita; 13umusitari wa kane wariho ikirizoliti, imboneranyi, na jasipi.

Ayo mabuye yari mu tugotesho twa zahabu twari tuyafunze. 14Amabuye yari ahwanye n’amazina y’abana ba Israheli uko ari cumi na babiri. Yari asharazwe nko muri kashe, buri buye rifite izina ryaryo, rimwe mu mazina y’imiryango cumi n’ibiri. 15Umusesuragituza bawucurira imikufi ya zahabu iyunguruye iboshye nk’utuziriko. 16Bakora utugotesho tubiri twa zahabu n’ibifunga bibiri bya zahabu, maze ibyo bifunga byombi babishyira mu mitwe yombi y’umusesuragituza. 17Imitwe ya ya mikufi ibiri ya zahabu bayinjiza mu tugotesho twombi. 18Nuko babishyira hejuru y’imishumi y’intugu z’umusanganyagihimba, ahareba imbere. 19Bakora ibifunga bibiri bya zahabu, babishyira mu nsi y’imishumi y’intugu y’umusesuragituza, ku ruhande rukora ku musanganyagihimba. 20Barongera bakora ibifunga bibiri bya zahabu, ahareba imbere, hafi y’ipfundikiro ryawo, hejuru y’umukandara w’umusanganyagihimba. 21Umusesuragituza bawupfundikisha ibifunga byawo ku bifunga by’umusanganyagihimba, bacishijemo injishi y’umuhemba w’ibihogo, ku buryo umusesuragituza uba hejuru y’umukandara w’umusanganyagihimba. Bityo umusesuragituza ntiwashoboraga kwitandukanyan’umusanganyagihimba, uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

22Bakora igishura cy’umusanganyagituza, gikozwe n’umuboshyi kikaba umuhemba w’ibihogo. 23Mu gishura rwagati, harimo umwenge unyuramo umutwe, nk’uw’ikoti ry’intambara; maze uwo mwenge ukazengurutswaho umuguno w’umubohano, kugira ngo igishura kitazatanyuka. 24Ku musozo wo hasi batendekaho amapfundo y’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, na hariri inetereye. 25Bakora amayugi ya zahabu iyunguruye, maze bayashyira ku musozo w’igishura hasi, arawuzenguruka. Impande zose ku musozo wo hasi, amayugi n’amapfundo bikagenda bikurikirana: 26iyugi rimwe n’ipfundo rimwe, iyugi rimwe n’ipfundo rimwe, ku musozo w’igishura, kugira ngo batunganye imihango nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

27Baboha n’amakanzu ya hariri, agenewe Aroni n’abahungu be. 28Bakora igitambaro cy’umutwe muri hariri, n’imitako y’ingofero za hariri, amakabutura ya hariri ihotoye; 29imikandara ya hariri ihotoye n’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura; byose byatatswe mu buhanga, uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

30Bakora ikamba muri zahabu iyunguruye, ritatswe n’ururabo imbere, maze basharagamo aya magambo ngo «Uweguriwe Uhoraho». 31Bashyiraho injishi y’umuhemba w’ibihogo yo kurifunga ku gitambaro cyo mu mutwe, uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

32Nguko uko imirimo yose y’Ingoro n’iy’ihema ry’ibonaniro yarangiye. Abayisraheli batunganyije byose, bakurikije ibyo Uhoraho yari yarategetse Musa.

Musa amurikirwa imirimo bari bakoze

33Bamurikira Musa ibigize Ingoro ari byo ibi ngibi: ihema n’ibikoresho byaryo, ibifungo byaryo, imbaho zaryo, imitambiko yaryo, inkingi zaryo n’ibishyigikizo byaryo; 34umutwikiro w’impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, umutwikiro w’impu z’ibihura, n’umubambiko ugabanya Ingoro mo kabiri; 35ubushyinguro bw’Isezerano hamwe n’imijishi yabwo, n’urwicurizo; 36ameza hamwe n’ibikoresho byayo n’imigati y’umumuriko; 37ikinyarumuri cya zahabu iyunguruye, amatara yo kugitondekanyaho, ibigendana na cyo byose, n’amavuta yo gucana; 38urutambiro rwa zahabu, amavuta yo gusiga, n’imibavu yo gutwika, umwenda ugenewe gukinga umuryango w’ihema; 39urutambiro rw’umuringa, uruzitiro rwarwo rw’umuringa, imijishi yarwo n’ibikoresho byarwo byose; igikarabiro hamwe n’urugata rwacyo; 40imibambiko y’urugo rukikije Ingoro, inkingi zarwo, ibishyigikizo byarwo; umwenda ugenewe irembo ry’urugo, injishi zawo, inkingi zawo, n’ibikoresho byose bigenewe imirimo y’Ingoro, ari yo hema ry’ibonaniro; 41imyambaro mitagatifu igenewe imihango yo mu Ngoro, imyambaro ya Aroni umuherezabitambo n’imyambaro y’abahungu be bazambara batunganya imirimo y’ubuherezabitambo.

42Abayisraheli bakoze iyo mirimo yose bakurikije ibyo Uhoraho yari yarategetse Musa. 43Musa areba ibyakozwe byose, maze asanga barabitunganyije; babikora uko Uhoraho yari yarabitegetse. Nuko Musa abasabira umugisha.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda