Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


35

IYUBAKWA RY’INGORO Y’UHORAHO35.0 Iyubakwa ry’Ingoro y’uhoraho: guhera kuri uyu mutwe wa 35 kugeza igitabo kirangiye, barasubiramo amagambo yose uko yanditse mu mutwe wa 25 kugeza ku wa 32. Barondora uko Musa yakoze byose nk’uko yari yategetswe.

Itegeko ryo kuruhuka ku isabato

1Musa ahamagaza imbaga yose y’Abayisraheli, arababwira ati «Nimwumve ibyo Uhoraho abategetse kujya mukora. 2Mu minsi itandatu muzakore imirimo, naho umunsi wa karindwi uzababere isabato ntagatifu, umunsi w’ikiruhuko weguriwe Uhoraho. Umuntu wese uzakora kuri uwo munsi azicwa. 3Ntimuzacana umuriro mu nzu yanyu n’imwe ku munsi w’isabato.»

Abayisraheli bazana imfashanyo zo kubaka Ingoro y’Uhoraho

4Musa abwira ikoraniro ryose ry’Abayisraheli aya magambo, ati «Nimwumve icyo Uhoraho yategetse. 5Nimugabanye ku bintu byanyu ituro ry’Uhoraho. Umuntu wese w’umutima utagundira azazanira Uhoraho imfashanyo ye: zahabu, na feza, n’umuringa, 6imyenda y’isine, n’iy’umuhemba, n’itukura, hariri inetereye, n’ubwoya bw’ihene, 7impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, n’impu z’ibihura, n’ibiti by’iminyinya, 8n’amavuta y’imizeti yo gucana itara, imibavu igenewe kuvangwa n’amavuta yo gusiga, n’imibavu yo gutwika; 9amabuye y’agaciro, n’amabuye yo gutaka ku musanganyagihimba no ku musesuragituza. 10N’abakozi banyu bose b’abahanga nibaze, maze barangize icyo Uhoraho yategetse. 11Ibyo ni Ingoro n’ihema ryayo, umutwikiro waryo, ibifunga byaryo, imbaho zaryo, imitambiko yaryo, imiganda yaryo, n’ibishyigikizo byaryo; 12ubushyinguro n’imijishi yabwo, urwicurizo n’umubambiko ubikingiye; 13ameza hamwe n’imijishi yayo n’ibikoresho byayo byose, hamwe n’imigati y’umumuriko; 14ikinyarumuri cyo kumurika, hamwe n’ibikoresho byacyo, amatara yacyo n’amavuta y’imizeti akigenewe; 15urutambiro rw’imibavu n’imijishi; amavuta yo gusiga n’imibavu yo gutwika; umubambiko ukinze ku muryango w’Ingoro; 16urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’uruzitiro rwarwo rw’umuringa, imijishi yarwo n’ibikoresho byarwo byose; igikarabiro n’urugata rwacyo; 17imibambiko ikingiye urugo, inkingi zayo, ibishyigikizo byayo, n’umubambiko ukingiye irembo ry’urugo rw’Ingoro; 18imiganda y’Ingoro, imiganda y’inkike z’Ingoro hamwe n’ibiziriko byazo; 19imyambaro y’ibirori igenewe imihango mu Ngoro, imyambaro mitagatifu y’umuherezabitambo Aroni, n’imyambaro abahungu be bazambara batunganya imirimo y’ubuherezabitambo.»

20Nuko ikoraniro ryose ry’Abayisraheli rimaze kuva iruhande rwa Musa, 21ab’umutima ukeye kandi wuzuye ubuntu bose baraza, batanga umusanzu w’Uhoraho mu bwubatsi bw’ihema ry’ibonaniro, n’imirimo yaryo yose, n’imyambaro mitagatifu. 22Haza abagabo kimwe n’abagore; ab’umutima ugira ubuntu bazana amaherena, n’impeta, n’inigi, n’ibintu bya zahabu by’amoko yose, maze buri muntu wabituraga Uhoraho, akabimuhereza nk’uko batura zahabu. 23Bazana n’ibindi bafite imuhira: imyenda y’isine, n’iy’umuhemba n’itukura, hariri inetereye, n’ubwoya bw’ihene, impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, n’impu z’ibihura. 24Abari bateganyije bose ituro rya feza n’umuringa, babizanira Uhoraho. Abari bafite imuhira ibiti by’iminyinya bigenewe imirimo yose y’ubwubatsi, barabizana. 25Abagore bose bari bafite ubuhanga bwo gukaraga ubudodo, barabuboha, barabuzana: ubw’isine, n’ubw’umuhemba n’ubw’umutuku, n’ubwa hariri inetereye.

26Abagore bose bari babifitiye ubuhanga, bakaraga ubwoya bw’ihene. 27Abatware b’imiryango bazana amabuye y’agaciro, n’amabuye yo gutaka ku musanganyagihimba no mu musesuragituza, 28bazana imibavu n’amavuta y’imizeti bigenewe amatara, amavuta yo gusiga n’imibavu yo gutwika. 29Mbese Abayisraheli bose, ari abagabo ari n’abagore, bafite umutima ukeye, bazanira Uhoraho amaturo bigeneye, kugira ngo batunganye imirimo yose Uhoraho yari yabategetse abitumye Musa.

Besaleli na Oholiyabu batangira imirimo yo kubaka Ingoro

30Nyuma Musa abwira Abayisraheli, ati «Nimurebe, Uhoraho yihamagariye mu izina Besaleli mwene Uri, umwuzukuru wa Huri, wo mu nzu ya Yuda. 31Yamwujujemo umwuka w’Imana, kandi yamuhaye ubuhanga, ubwenge, n’ubumenyi bw’imyuga iyo ari yo yose, 32kugira ngo ahimbe ibikoresho by’agaciro, bicuzwe muri zahabu, feza n’umuringa; 33kugira ngo aconge amabuye y’indobanure, abaze ibiti, anatunganye imirimo iyo ari yo yose. 34Yashyize kandi mu mutima we ingabire yo kubyigisha, nk’uko yayihaye na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu nzu ya Dani. 35Bombi yabujujemo ubwenge bwo gukora imirimo yose yo gusharaga, gushushanya, gutaka amabara ku myenda y’isine, y’umuhemba n’itukura, kuri hariri inetereye, no kuboha imyenda; mbese gutunganya amoko yose y’imirimo no guhimba ibikorwa by’ubwenge.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda