27
Urutambiro rw’ibitambo bitwikwa
1Uzubake urutambiro mu biti by’iminyinya, rufite uburebure bw’imikono itanu, n’ubugari bw’imikono itanu. Urutambiro ruzabe rufite impande zireshya, rugire n’ubuhagarike bw’imikono itatu. 2Ku nguni zarwo uko ari enye, uzahubake amahembe27.2 uzahubake amahembe: ayo mahembe arenga hejuru y’inguni enye z’urutambiro yarubahwaga cyane. Bayasigaga amaraso igihe baturaga ibitambo bihongerera ibyaha (reba 30,10). Kandi iyo hagiraga umuntu uhunga abashaka kumwica, akirukira Imana, yafataga ayo mahembe akayakomeza, abamutoteza ntibagire icyo bamutwara (reba 1 Bami 1,50).. Ayo mahembe azakorwe mu giti gifatanye n’urutambiro, maze uzayomekeho icyuma cy’umuringa. 3Urutambiro uzarukorere ibyungo byo gukuburiramo ivu ryarwo, ibidahuzo byarwo, ibisukirizo byarwo, n’ibirahuzwa amakara byarwo, byose uzabikore mu cyuma cy’umuringa. 4Urutambiro uzarukorere uruzitiro mu twuma tw’umuringa, dushandikiranyije nk’urushundura, maze urwo rushundura uzarushyireho ibifunga bine by’umuringa ku mfuruka zarwo enye. 5Urwo ruzitiro ruzazenguruka urutambiro, ruhereye hasi rukageza mu cya kabiri cy’ubujyejuru bwarwo. 6Uzakorere urutambiro imijishi mu giti cy’umunyinya, uyomekeho icyuma cy’umuringa. 7Bazinjize iyo mijishi mu bifunga, maze izajye ihora mu mpande z’urutambiro igihe bazajya baruheka. 8Uzarukore mu mbaho, urugire umurangara mu nda, nk’uko wabyerekewe hejuru y’umusozi.
Urugo rukikije Ingoro y’Uhoraho
9Uzubake kandi urugo ruzengurutse Ingoro. Mu ruhande rw’amajyepfo yayo, urugo ruzakingirizwe n’imibambiko ya hariri ihotoye, ku burebure bw’imikono ijana. 10Iyo mibambiko izafatwe n’inkingi makumyabiri, zifite ibishyigikizo makumyabiri by’icyuma cy’umuringa; intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byazo, bizabe bikozwe muri feza. 11Bityo kandi, mu cyerekezo cy’amajyaruguru, hazabe imibambiko ku burebure bw’imikono ijana, ifatwe n’inkingi makumyabiri, n’ibishyigikizo makumyabiri by’icyuma cy’umuringa; intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byazo, bizabe bikozwe muri feza. 12Mu ruhande rw’iburengerazuba, ku bugari bw’urugo, hazabe imibambiko y’imikono mirongo itanu, ifatwe n’inkingi cumi, n’ibishyigikizo cumi byazo. 13Mu ruhande rw’iburasirazuba, urugo ruzagire ubugari bw’imikono mirongo itanu, 14kandi mu ruhande rumwe hazabe imibambiko y’imikono cumi n’itanu, ifatwe n’inkingi eshatu, n’ibishyigikizo bitatu byazo. 15Mu rundi ruhande naho hazabe imibambiko y’imikono cumi n’itanu mu ruhande rwa kabiri, ifatwe n’inkingi eshatu, n’ibishyigikizo bitatu byazo. 16Naho irembo ry’urugo rizakingishwe umwenda w’imikono makumyabiri, ukozwe mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri ihotoye, byaboshywe n’umudozi w’umuhanga, ufatwe n’inkingi enye, n’ibishyigikizo bine byazo. 17Inkingi zose zizengurutse urugo zizafatanishwe imbariro za feza, zigire n’intendekero za feza, n’ibishyigikizo by’umuringa. 18Uburebure bw’urugo buzabe imikono ijana impande zombi, ubugari bwarwo buzabe imikono mirongo itanu impande zombi, n’ubuhagarike bw’urugo buzabe imikono itanu. 19Ibikoresho byose bigenewe imirimo y’Ingoro, inkingi zayo zose n’inkingi zose z’urugo, bizabe mu cyuma cy’umuringa.
Amavuta y’itara
20Uzabwire na none Abayisraheli bakuzanire amavuta arongoroye y’imizeti isekuye, agenewe itara. 21Hahore iteka itara ryaka mu ihema ry’ibonaniro. Aroni n’abahungu be bazaryiteho ku buryo rimurika kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo imbere y’Uhoraho. Ni itegeko ridakuka mu Bayisraheli, uko ibihe bigenda bisimburana.
