Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


15

Indirimbo Musa n’Abayisraheli baririmbiye Uhoraho

1Nuko Musa hamwe n’Abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo, bavuga bati

«Ndaririmba Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo,

ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!

2Uhoraho ni we mbaraga zanjye, ni we ndirimba.

Ni we wankijije!

Ni we Mana yanjye, reka musingize,

ni we Imana ya data, reka mushimagize.

3Uhoraho ni intwari ku rugamba, izina rye ni Uhoraho!

4Amagare ya Farawo hamwe n’ingabo ze

yabiroshye mu nyanja,

abanyamafarasi be b’imena

bamirwa n’Inyanja y’Urufunzo.

5Ibizenga by’ikuzimu birabatwikira,

barigita mu mazi ikuzimu boshye ibuye!

6Uhoraho, indyo yawe irangwa n’ububasha,

indyo yawe, Uhoraho, yajanjaguye umwanzi;

7urimbura abanzi bawe ubigiranye ubuhangange butangaje,

maze uburakari bwawe bukaze

bukabatwika nk’ibyatsi byumye.

8Wahumekeye mu mazuru yawe, maze amazi arakorana,

imivumba ihagarara nk’ikirundo,

imihengeri yemarara mu nyanja nyirizina.

9Umwanzi yari yibwiye ati «Ndabirukaho mbafate,

ndigabanya iminyago, maze inda yanjye iyihage;

ndakura inkota, maze ukuboko kwanjye kubatsembe.»

10Wabyukije umuyaga wawe, maze inyanja irabatwikira,

barokera nk’ibuye ry’icyuma mu ngeri y’amazi!

11Uhoraho, mbese ni iyihe mana yahwana nawe?

Ni iyihe ihwanye nawe, wowe urabagirana ubutungane?

Ugatera ubwoba mu byo ukora bitangaje?

Ugakora ibintu bihebuje?

12Warambuye indyo yawe, isi irabamira.

13Wabaye indahemuka, uyobora imbaga wironkeye,

ku bubasha bwawe uyerekeza mu Ngoro yawe ntagatifu.

14Amahanga yarabyumvise ahinda umushyitsi,

Abafilisiti barakangarana,

15Abatware ba Edomu bakuka umutima,

ibikomangoma bya Mowabu biradagadwa,

abaturage bose b’i Kanahani babura iyo bakwirwa.

16Ubukangarane n’ubuhahamuke birabataha,

ubuhangange bw’ukuboko kwawe, Uhoraho,

bwatumye bajunjama nk’ibuye,

baraceceka igihe imbaga yawe iriho itambuka,

igihe imbaga wironkeye iriho itambuka.

17Abawe uzabijyanira, maze ubatuze

ku musozi wagize ubukonde bwawe15.17 ku musozi wagize ubukonde bwawe: iyi zaburi irarata umukiro Imana yahaye umuryango wayo. Ni iya kera cyane, ariko hashize igihe bagiye bongeraho ibindi bitero, nk’iki ngiki gihimbaza umusozi mutagatifu wa Siyoni, uri i Yeruzalemu, aho Salomoni yubatse Ingoro y’Uhoraho (mu mwaka wa 965 mbere ya Yezu Kristu).,

ahantu wigiriye ikibanza cyawe, Uhoraho,

mu Ngoro wiyubakiye n’amaboko yawe, Nyagasani.

18Uhoraho ni Umwami ingoma ibihumbi!»

19Amafarasi ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abayarwaniraho binjiye mu nyanja, maze amazi y’inyanja Uhoraho ayabagarura hejuru, naho Abayisraheli bo bigendera ahumutse mu nyanja nyirizina. 20Nuko umuhanuzikazi Miriyamu, mushiki wa Aroni, afata ingoma mu ntoki, maze abagore bose bamukurikira bavuza utugoma kandi babyina. 21Miriyamu abaterera, agira ati «Nimuririmbe Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!»

URUGENDO RW’ABAYISRAHELI MU BUTAYU

Amazi y’i Mara

22Musa ahagurutsa Abayisraheli ku Nyanja y’Urufunzo, bagenda berekeje mu butayu bwa Shuru. Bamara iminsi itatu bagenda muri ubwo butayu, batabona amazi. 23Bagera i Mara, ariko ntibashobora kunywa amazi y’i Mara, kuko yaruraga: ni na cyo cyatumye aho hantu bahita Mara15.23 Mara: mu gihebureyi, iryo jambo risobanura ngo «ikintu kirura».. 24Nuko rubanda bitotombera Musa, bati «Turanywa iki?» 25Musa atakambira Uhoraho, maze Uhoraho amurangira igiti cy’ubwoko atari azi. Musa ngo akijugunye muri ayo mazi, amazi ahita aryoha.

Aho ngaho ni ho Uhoraho yabahereye amategeko n’imigenzo bazajya bakurikiza; ni na ho Uhoraho yabageragereje. 26Hanyuma aravuga ati «Niwumva neza ibyo Uhoraho Imana yawe akubwira, ugakora ibitunganye mu maso ye, ugatega amatwi amategeko ye kandi ugakurikiza amateka ye yose, nta bwo nzaguteza icyago na kimwe mu byo nateje Abanyamisiri; kuko ari jye Uhoraho ugukiza.»

27Amaherezo bagera ahitwa Elimu: hari amasoko cumi n’abiri y’amazi n’ibiti mirongo irindwi by’imikindo. Nuko baca ingando aho ngaho iruhande rw’amazi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda