Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

Ikivutse uburiza cyose muri Israheli kizaturwe Imana

1Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati 2«Uburiza bwose muri Israheli, uzabunture, bwaba ari ubw’umuntu cyangwa se ubw’itungo: ni ubwanjye.»

3Musa abwira rubanda, ati «Muzajye mwibuka wa munsi mwaviriyeho mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, kuko Uhoraho yabakuyeyo abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Ntimuzarye imigati isembuye kuri uyu munsi, 4kuko musohotse ubu ngubu mu kwezi kw’Amahundo.

5Igihe rero Uhoraho azaba yakwinjije mu gihugu cy’Abakanahani, n’Abahiti, n’Abahemori, n’Abahivi, n’Abayebuzi, ari na cyo yarahiriye abakurambere bawe ko azakiguha, igihugu gitemba amata n’ubuki, uzakore uyu muhango muri uku kwezi nyine. 6Uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye; maze ku munsi wa karindwi hazabe umunsi mukuru wo gusingiza Uhoraho. 7Bazamara iminsi irindwi barya imigati idasembuye. Ntihazagire umugati usembuye uboneka iwawe, ntihazagire umusemburo uboneka iwawe mu gihugu cyawe cyose. 8Kuri uwo munsi uzasobanurire umwana wawe, uti ’Tugenza dutyo twibuka ibyiza Uhoraho yatugiriye igihe adukuye mu Misiri.’ 9Uhoraho yagukuye mu Misiri abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Ngicyo ikizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa urwibutso ruri hagati y’amaso13.9 ikimenyetso mu kiganza, cyangwa hagati y’amaso: nibahimbaza batyo umunsi mukuru wa Pasika buri mwaka, Abayisraheli ntibazibagirwa na rimwe ibohorwa ryabo ritangaje, mbese nk’uko umuntu atibagirwa inkovu iri mu kiganza cye, cyangwa umutako yambara mu gahanga, kuko aba abibona buri munsi., kugira ngo itegeko ry’Uhoraho rihame mu kanwa kawe. 10Uzubahirize iryo tegeko igihe cyaryo kigeze, uko imyaka igenda isimburana.

11Igihe rero Uhoraho azaba yakwinjije mu gihugu cy’Abakanahani, maze akakikwegurira nk’uko yabikurahiye ubwawe n’abakurambere bawe, 12uzature Uhoraho ikivutse uburiza cyose ku mugore, n’ikivutse uburiza cyose ku matungo uzaba ufite: uburiza bwose bw’igitsinagabo bugenewe Uhoraho. 13Icyakora uburiza bwose bw’indogobe, uzabucunguze isekurume y’intama; niba utayibucunguje, uzabuvune ijosi. N’umuhungu wese w’imfura mu bana bawe, na we uzamucunguze itungo.

14Igihe rero umwana wawe azakubaza ngo: ’Ibi ngibi bivuga iki?’ uzamusubize uti ’Ni uko Uhoraho yatuvanye mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. 15Koko rero, Farawo yari yanze kuturekura ngo tugende, maze Uhoraho yica ibyavutse uburiza byose mu gihugu cya Misiri, kuva ku mfura y’umuntu kugeza ku buriza bw’amatungo. Ngiyo impamvu ituma ntura Uhoraho igitambo cy’ibivutse uburiza byose by’igitsinagabo, ariko ngacungura imfura yose mu bahungu banjye.’ 16Ibyo bizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa hagati y’amaso yawe, byibutse ko Uhoraho yatuvanye mu Misiri ku bubasha bw’ukuboko kwe.»

Imana inyuza Abayisraheli mu nzira iziguye

17Farawo amaze kurekura imbaga y’Abayisraheli ngo bigendere, Imana ntiyabanyujije mu nzira iboneza mu gihugu cy’Abafilisiti13.17 igihugu cy’Abafilisiti: bari batuye mu majyepfo y’igihugu cya Kanahani, ku nkombe y’inyanja ya Mediterane. Uturutse mu Misiri, wahagera hashize iminsi itatu cyangwa ine gusa. Nyamara Abayisraheli ntibanyuze iyo nzira ngufi kandi yoroshye kuko batinyaga guhura n’ingabo za Farawo zaharindaga zitonze., n’ubwo ari yo yari iy’ubusamo; kuko Imana yibwiraga iti «Hato iyi mbaga itazisubiraho ku mpamvu yo gutinya imirwano, maze bakisubirira mu Misiri!» 18Imana rero inyuza rubanda mu nzira iziguye, ahagana mu butayu bwegereye Inyanja y’Urufunzo13.18 Inyanja y’Urufunzo: abahanga benshi b’ubu bakeka ko iryo zina rivuga urwunge rw’ibiyaga n’ibishanga biri hagati y’inyanja ya Mediterane n’inyanja y’Umutuku (reba ku ikarita). Aho hantu harimo imbingo n’imfunzo nyinshi. Kandi hari ubwo amazi yabagamo menshi, ubundi akagabanuka. Hamwe na hamwe habagamo ibyambu.. Abayisraheli bimutse mu gihugu cya Misiri bigabanyijemo imitwe.

19Musa yimukana amagufwa ya Yozefu, kuko Yozefu uwo yari yarabisabye Abayisraheli, akabarahiza ababwira ati «Imana ntizabura kubatabara; icyo gihe muzave muri iki gihugu mujyanye n’amagufwa yanjye!»

20Bahaguruka rero i Sukoti, baca ingando ahitwa Etamu, ku musezero w’ubutayu. 21Uhoraho ubwe yabagendaga imbere: ku manywa yabaga ari mu nkingi y’agacu13.21 mu nkingi y’agacu n’umuriro: mu nkuru n’ibitekerezo by’Abayisraheli, byari nk’ikigereranyo cyo kubumvisha ko Imana iri kumwe na bo kugira ngo ibayobore kandi ibarinde amanywa n’ijoro. kugira ngo abayobore inzira, nijoro akaba ari mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire; bityo bagashobora kugenda ku manywa na nijoro. 22Inkingi y’agacu ntiyaburaga na rimwe kujya rubanda imbere ku manywa, n’inkingi y’umuriro ikabagenda imbere nijoro.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda