Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

Icyago cya munani: inzige

1Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange Farawo, kuko ari jye wateye umutima we kutava ku izima, kimwe n’uw’ibyegera bye, kugira ngo mbone uko nkorera ibimenyetso byanjye muri bo rwagati. 2Bityo uzatekerereze umuhungu wawe n’umwuzukuru wawe ukuntu nasumbirije Abanyamisiri, n’ukuntu nakoreye ibimenyetso iwabo, kugira ngo mumenye ko ari jyewe Uhoraho.» 3Musa na Aroni basanga Farawo, maze baramubwira bati «Uhoraho Imana y’Abahebureyi aravuze ngo: Uzanga kwiyoroshya imbere yanjye uzahereze hehe? Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga; 4niba kandi wanze kurekura umuryango wanjye ngo ugende, guhera ejo nzateza inzige mu gihugu cyawe. 5Zizatwikira igihugu cyose, maze begushobora kubona ubutaka. Zizarya ibyari byararokotse, ibyo urubura rwagusigiye, zizarye ibiti byose bikurira mu mirima yanyu. 6Zizuzura mu mazu yawe, no mu mazu y’abagaragu bawe bose, no mu mazu y’Abanyamisiri bose; ibyo kandi ababyeyi bawe n’abakurambere bawe ntibigeze babibona kuva aho babereyeho ku isi kugera uyu munsi.» Musa arikubura, asiga Farawo aho ngaho.

7Abagaragu ba Farawo baramubwira bati «Uriya muntu azatubuza uburyo ahereze hehe? Reka abo bantu bagende, bajye gusenga Uhoraho Imana yabo. Mbese ntubona ubu ngubu ko Misiri imaze kuzahara10.7 Misiri imaze kuzahara: nyuma y’abapfumu (reba 8,15), ubu ni abagaragu ba Farawo batangiye kwijujuta no kumuvuguruza ku mugaragaro. Koko rero, ni we wenyine uko meje kwirata no kwanga kuva ku izima ngo yumvire icyo Imana imubwira.8Bahamagaza Musa na Aroni kwa Farawo, nuko arababwira ati «Ngaho nimugende, musenge Uhoraho Imana yanyu! Ati ariko se ni bande bagomba kujyayo?» 9Musa arasubiza ati «Tuzagenda hamwe n’abana n’abakambwe bacu, tuzagenda hamwe n’abahungu n’abakobwa bacu, hamwe n’intama zacu n’inka zacu; kuko kuri twe ari urugendo rugenewe kubaha Uhoraho.» 10Nuko Farawo arababwira ati «Uhoraho abane namwe, niba koko mbarekuye mukagenda hamwe n’abana banyu! Nyamara ariko murabyitondere, kuko mbona mufite imigambi mibi! 11Na ko ntibishoboka! Nihagende gusa mwebwe abagabo, maze musenge Uhoraho Imana yanyu, umva ko ari byo muharanira da!» Nuko babirukana mu maso ya Farawo.

12Uhoraho abwira Musa, ati «Ramburira ukuboko kwawe ku gihugu cya Misiri, kugira ngo inzige zaduke mu gihugu cya Misiri, zirye ibimera byose mu butaka, ibyo urubura rwari rwasize byose.» 13Musa aramburira inkoni ye ku gihugu cya Misiri, maze uwo munsi wose n’ijoro ryose, Uhoraho ayobora hejuru y’igihugu umuyaga w’iburasirazuba; igitondo gitangaje, umuyaga w’iburasirazuba uba wazanye inzige. 14Inzige ziroha mu gihugu cyose cya Misiri, maze zizimagiza ubutaka bwose bwa Misiri. Zari nyinshi cyane, zirenze umubare utigeze uboneka kandi utazongera kuboneka ukundi. 15Zitwikira ubutaka bwose, kugeza aho butakigaragara. Ziyongobeza ibyatsi byo mu gihugu, n’imbuto zose ziri ku biti, izo urubura rwari rwarasize; maze ntihasigara ibabi na rimwe ku biti, cyangwa icyatsi na kimwe mu mirima y’igihugu cyose cya Misiri.

16Farawo yihutira guhamagaza Musa na Aroni, aravuga ati «Nacumuriye Uhoraho Imana yanyu, kandi namwe ndabahemukira. 17Nanone emera umbabarire icyaha cyanjye ubu ngubu bwonyine, maze wambaze Uhoraho Imana yanyu, kugira ngo nibura ankize uru rupfu.» 18Musa asohoka kwa Farawo, maze yambaza Uhoraho. 19Nuko wa muyaga, Uhoraho awuhindura uw’iburengerazuba urahuhera cyane. Ukubura inzige, maze uziroha mu nyanja y’Urufunzo; ntihasigara uruzige na rumwe mu gihugu cyose cya Misiri. 20Nyamara Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, maze Farawo ntiyareka Abayisraheli bagenda.

Icyago cya cyenda: umwijima ubuditse

21Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku ijuru, maze mu gihugu cyose cya Misiri hacure umwijima ubuditse10.21 umwijima ubuditse: uwo mwijima ahari watewe n’umusenyi wo mu butayu uzamurwa n’umuyaga w’inkubi, ugakwira hose mu kirere., ku buryo umuntu yawukorakora.» 22Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku ijuru, maze hacura umwijima ubuditse mu gihugu cyose cya Misiri; umara iminsi itatu. 23Nta washoboraga kubona uwo bava inda imwe; ntihagira uva aho yari ari, muri iyo minsi itatu! Nyamara ahantu Abayisraheli bari batuye, wasangaga habona. 24Farawo ahamagaza Musa, aramubwira ati «Ngaho nimugende musenge Uhoraho! Icyakora intama zanyu n’inka zanyu byo bizasigare hano; naho abana banyu n’abagore banyu, bo mushobora kujyana.» 25Musa arasubiza ati «Ese ni wowe uzaduherayo ibyo gutamba, no gutwikira Uhoraho Imana yacu? 26Reka da! Tuzajyana n’amatungo yacu! Nta tungo na rimwe rizasigara ino, kuko ari yo tuzavanamo ibyo gutura Uhoraho Imana yacu, kandi ntitwamenya ibyo tuzatura Uhoraho tutaragera aho hantu!»

27Nyamara Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, yanga kubarekura. 28Farawo aramubwira ati «Hoshi mva iruhande! Wirinde kongera kumpinguka imbere, kuko umunsi uzampinguka imbere, nzakwica!» 29Musa arasubiza ati «Urabivuze, sinzongera guhinguka imbere yawe!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda