Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

Esitera atinyuka kwegera umwami

1Nyamara, ku munsi wa gatatu, Esitera arekera aho gusenga, yiyambura imyenda y’amaganya, yambara imyambaro ye y’icyubahiro. 1aAsubirana ubwiza bwe, maze arangije gutakambira Imana irinda abantu bose ikabarokora, ajyana n’abaja be babiri. Umwe amwigwandikaho nk’uwabuze imbaraga, undi arakurikira afashe igishura. 1bNaho we yari yatantamuye inzobe, ubwiza ari bwose. Mu maso harabengeranaga nk’aho umukobwa ushengurwa n’urukundo, ariko umutima wari usaritswe n’ubwoba. 1cAmaze kurenga imiryango yose, ahagarara imbere y’umwami. Umwami yari yicaye ku ntebe ye y’ubugabe, yambaye ibimuranga bye byose by’iminsi mikuru, atatse wese zahabu n’ibiva mu mabuye y’agaciro. Yari ateye ubwoba cyane. 1dYubura uruhanga rwe rubengerana, ijisho ritera ibishashi kubera kurakara5.1 kubera kurakara: n’ubwo yakundaga Esitera cyane, umwami asanga ko kuba Esitera yinjiye mu ngombe y’ikambere nta ruhushya, ari agasuzuguro gakabije (4.11).. Umwamikazi yitura hasi. Acika intege, ahindura ibara maze umutwe we awegeka ku muja wamugendaga iruhande. 1eAriko Imana ihindura umutima w’umwami, ituma agwa neza. Arashiguka, asimbuka ava ku ntebe ye ya cyami, afata umwamikazi mu maboko kugeza aho azanzamukiye; yamuhozaga amubwira amagambo amurema agatima. 1fYagiraga ati «Ubaye ute, Esitera? Humura; tuva inda imwe. Nta cyo uba: amategeko yacu areba gusa rubanda rwa giseseka. Cyo tambuka!» 2Nuko, azamura inkoni ye ya cyami yari ikoze muri zahabu, ayimushyira ku bikanu, aramuhobera maze aravuga, ati «Ngaho mbwira.» 2aEsitera aravuga, ati «Nakubonye, Nyagasani, umeze nk’umumalayika w’Imana, maze umutima unshigukamo kubera gutinya ikuzo ryawe; kuko uri mwiza bitangaje, Nyagasani, n’uburanga bwawe burashamaje.» 2bAkivuga, acika intege yitura hasi. Umwami arikanga, naho ibyegera bye byose bigerageza kumurema agatima.

3Umwami aramubaza ati «Bite, mwamikazi Esitera? Urashaka iki? Naho cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye wakibona!» 4Nuko Esitera arasubiza ati «Niba umwami abishaka, yazana na Hamani uyu munsi bagasangira amazimano namuteguriye.» 5Umwami ati «Mubwire Hamani abanguke kuko Esitera yadutumiye!»

Umwami azana na Hamani mu birori Esitera yabateguriye. 6Nuko igitaramo kijya kurangira, umwami abaza Esitera, ati «Urasaba iki ngo ugihabwe? Icyo wifuza ni iki? Naho cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye wakibona!» 7Esitera arasubiza ati «Icyo nsaba . . . ? Icyo nifuza . . . ? 8Niba ntonnye ku mwami, akanemera kumpa icyo nsaba kandi akandangiriza icyo nifuza, umwami azagarukane na Hamani mu isangira nzabategurira ejo, hanyuma nzabwira umwami icyo nifuza5.8 icyo nifuza: Esitera ntiyahise abwira umwami icyifuzo cye, yibwira ko namara kumuzimanira ku ncuro ya kabiri, ari bwo umwami azashobora kumwumva. Nyamara uwo munsi, Hamani ahita ategura igiti cyo kumanikaho Maridoke . . . .»

Hamani ashinga igiti cyo kumanikaho Maridoke

9Uwo munsi Hamani yatashye yishimye kandi anezerewe. Ariko Hamani abonye Maridoke ku irembo ry’ibwami atamuhagurukiye kandi ngo ahinde umushyitsi imbere ye, aramurakarira cyane. 10Nyamara Hamani arenzaho maze ataha iwe. Nuko atumiza incuti ze n’umugore we Zereshi. 11Hamani abaratira ubukire bwe buhanitse, ubwinshi bw’abana be, ukuntu umwami yamuzamuye, akamusumbya abandi batware n’abagaragu be.

12Nuko Hamani yungamo ati «Dore n’igitaramo umwamikazi Esitera yateguriye umwami, nta wundi yagitumiyemo usibye jye. Kandi n’ejo ni jye uzongera kujyanayo n’umwami. 13Ariko ibyo byose nta cyo bimariye mu gihe cyose ngisuzugurwa na Maridoke w’Umuyahudi aho yicaye hariya ku karubanda!» 14Nuko umugore we Zereshi n’incuti ze baramubwira, bati «Nibashinge igiti gifite imikono mirongo itanu maze ejo mu gitondo uzasabe umwami kukimanikaho Maridoke, ubone kujyana n’umwami mu gitaramo unezerewe.» Icyo gitekerezo kinyura Hamani, nuko ahita ashingisha igiti.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda