Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


7

Ibintu ni amabanga

1Kuvugwa neza biruta amavuta y’igiciro, kandi umunsi wo gupfa uruta uw’amavuko. 2Aho kujya mu nzu y’ibirori wajya mu nzu y’abapfushije, kuko ari yo maherezo ngombwa ya buri muntu, kandi uriho wese akwiye kubizirikana. 3Agahinda karuta ibitwenge, kuko ijisho ribabaye ritera umutima kwibaza. 4Umutima w’umunyabuhanga uba mu nzu irimo agahinda, naho uw’umupfayongo ukaba mu nzu y’ibirori.

5Kumva umunyabuhanga agucyaha, biruta gutega amatwi indirimbo y’umupfayongo; 6kuko ibitwenge bye biba bimeze nk’amahwa7.6 nk’amahwa: amahwa yaka nk’ibishara, ntatange n’ubushyuhe buhagije bwo guhisha inkono. N’umupfayongo amenya guseka neza, ariko ibitwenge bye nta cyo bipfana n’ubuhanga. aturagurikira mu nsi y’inkono itetse. Na byo ni ukugokera ubusa.

7Koko rero, inyota y’ubutegetsi ihinyuza umunyabuhanga, naho umutima uhawe iby’ubusa ugakurizaho guhemuka.

8Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo; kwihangana bikaruta kwirata.

9Ntukihutire kurakara, kuko uburakari ari bwo buranga abapfayongo.

10Ntukibaze ngo «Bishoboka bite ko kera nari merewe neza kuruta ubu?» kuko icyo kibazo kitaba gishingiye ku buhanga.

11Ubuhanga ni bwiza nk’umurage, kandi bufitiye akamaro abatuye kuri iyi si. 12Koko kandi, uwisunze ubuhanga angana uwisunze feza; kandi akamaro k’ubumenyi, ni uko ubuhanga bubeshaho nyirabwo.

13Uzitegereze ibikorwa by’Imana: ni nde washobora kugorora icyo yahese? 14Ku munsi w’umunezero ujye wishima, naho ku uw’amakuba utekereze uti «Imana yabiremye byombi, kugira ngo umuntu adahishura ikizaba nyuma y’urupfu rwe.»

15Ibi byose nabibonye mu buzima bwanjye butagira shinge: hari intungane ikindukana n’ubutungane bwayo, nyamara ariko umugome akarambana n’ububisha bwe.

16Ntukabe intungane ngo ukabye, kandi ntukifate nk’umunyabuhanga ngo urenze urugero: ese waba wiyangiza ushaka iki? 17Ntugakabye ubugome cyangwa ngo usare: none se kuki warinda gupfa igihe kitaragera?

18Ni byiza gufata ikintu ariko n’ikindi utakirekuye, kuko utinya Imana, abitunganya byombi.

19Ubuhanga buha nyirabwo imbaraga ziruta iz’abatware cumi bari mu mugi.

20Koko rero, ku isi nta ntungane ihari ikora neza ntiyigere icumura. 21Ubundi kandi, ntukite ku mabwire, hato utazumva ko umugaragu wawe akuvuma. 22Ni koko, umutima wawe urabizi, nawe ubwawe kenshi wavumye abandi.

23Ibyo byose narabigerageje, mbigiranye ubuhanga. Naravuze nti «Ndifuza kuba umunyabuhanga!» ariko nasanze bindenze. 24Ibiriho biri kure, birahishe cyane; ni nde uzabihishura?

Kamere y’umugore

25Mu mutima wanjye, jyewe nahagurukiye gushakashaka no gucengera ubuhanga n’ukuri kw’ibintu, nsanga ubugome ari ubucucu, naho ubusazi ari uguhangwaho. 26Nasanze umugore atera agahinda kurusha urupfu, kuko ubwe ari umutego7.26 ubwe ari umutego: ni ukuvuga indaya cyangwa umugore w’umusambanyi, kuko ari umutego ku mupfayongo (reba Imig 5,3–14; 7,5–27; 22,14; 23,27–28), naho umugore w’isezerano, Koheleti amuvuga neza (9.9)., umutima we ukaba urushundura, n’amaboko ye akaba ingoyi. Umuntu ushimisha Imana aramurokoka, naho umunyabyaha abura uko amwiyaka.

27Dore rero ibyo jyewe, Koheleti, nabonye, maze gusuzuma ibintu kimwe kimwe, ngira ngo menye ukuri kwabyo. 28Ariko icyo umutima wanjye ushaka, nkaba ntarakibona ni iki: mu bagabo igihumbi, nabonyemo umwe uhamye7.28 umwe uhamye: Koheleti avuga ko abagabo b’abanyabuhanga nyabo ari mbarwa. Naho abagore, avuga ko ubuhanga bubarenze. Kimwe n’abandi bantu bo mu bihe bya kera, Koheleti yemera ko igitsinagabo kiruta igitsinagore. Nyamara mu Intg 1,27 bemeza ko ibitsina byombi bireshya, kuko byaremwe mu ishusho ry’Imana, kandi n’Isezerano Rishya ryaje ribihamya., ariko mu bagore bose uko bangana, nabuzemo n’umwe. 29Dore rero ibyo nashoboye kubona: Imana yaremye abantu ari abanyamurava, noneho bo bihangira inzira nyinshi zibayobya.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda