Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

1Ntukihutire kubumbura umunwa, maze ngo umutima wawe uhubukire kurogombwa imbere y’Imana, kuko Imana iba mu ijuru, naho wowe ukaba ku isi; bityo rero ujye uvuga make. 2Koko rero,

imiruho myinshi itera kurota,

n’amagambo menshi agakurura amazimwe.

3Nuhigira Imana, ntugatinde kuzuza umuhigo wawe, kuko idakunda abapfayongo; icyo wahigiye, ujye ugikora. 4Kutagira umuhigo uhiga, biruta kuwuhiga ntuwurangize. 5Umunwa wawe ntuzatere umubiri wawe gucumura, kandi ntuzabwire intumwa5.5 intumwa y’Imana: ahari Koheleti aravuga umuherezabitambo ushinzwe kugenzura niba ibyo abantu basezeraniye Imana byarujujwe uko bikwiye, cyangwa se aratekereza umumalayika w’Imana ushinzwe gukurikirana ibikorwa byiza by’abantu (Tobi 11,12). y’Imana ngo «Nari nibeshye!» Ni kuki Imana yagomba kukurakarira kubera amagambo yawe, ikanayogoza ibikorwa byawe? 6Koko rero,

imiruho myinshi itera kurota,

naho amagambo menshi agakurura amatiku.

None rero jya utinya Imana.

Agakabyo mu butegetsi

7Nubona mu gihugu umukene akandamijwe, ukabona ubutabera n’ubutungane bititaweho, ntibizagutere inkeke; bazakubwira ko hejuru y’abakomeye haba hari ababarusha imbaraga, na bo kandi bakaba bazirushwa n’abandi. 8Bazitwaza igifitiye akamaro rubanda nyamwinshi, cyangwa kubahiriza umwami.

Ubukungu na bwo ni ubusa

9Ukunda amafaranga, ntajya ayagwiza; ukunda iby’isi nta nyungu abivanamo. Ibyo na byo ni ukugokera ubusa. 10Ahuzuye ibintu, hagwira n’abaryi; ubwo se inyungu y’ubitunze ni iyihe uretse kubirebesha amaso gusa? 11Umukozi mwiza asinzira neza n’iyo yarya bike; ariko umukungu n’iyo yagwa ivutu ntagoheka.

12Hari ikintu kibabaje nabonye ku isi: kubona umuntu yaragwije umutungo, nyuma ukamushirana! 13Iyo uwo mutungo uhombye, umwana yabyaye asigara amara masa. 14Uko yagasohotse mu nda ya nyina yambaye ubusa, azasubirayo5.14 azasubirayo: kenshi na kenshi, muri Bibiliya, «nyina» bivuga mbere na mbere umugore wabyaye umwana, hanyuma bikavuga n’igitaka abantu bose bavanywemo kandi bazahambwamo. uko yaje; umuruho we wose nta cyo azawukuramo ngo akijyane. 15Na byo biteye agahinda, kubona uko yaje ari na ko agenda, ubwo se bimwunguye iki kubona yararuhiye ubusa? 16Ubundi kandi imibereho ye irangwa n’umwijima, agahinda, indwara n’impungenge nyinshi.

17Dore jyewe uko nabibonye: ikibereye umuntu ni ukurya no kunywa agaha umutima we ikivuye mu mvune ze, mu gihe cyose Imana yamutije ngo abeho; kuko ari wo mugabane we. 18Nanone kandi, umuntu Imana igabira umukiro n’ibintu, ikamuha kubirya no kubitunga, bityo agashimishwa n’ibyo yavunikiye, na byo ni ingabire y’Imana. 19Ubwo rero ntaba agihangayitswe n’imibereho ye, kuko Imana iba imwitayeho, ikamunezeza umutima.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda