Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

1Naribwiye mu mutima, nti «Ngiye kwishimisha, ninezeze», na byo nsanga ari ubusa. 2Guseka nabonye ari nta cyo bivuze, kwishima nsanga ari nta kamaro. 3Nashatse gushimishiriza umubiri wanjye muri divayi, ariko umutima wanjye ugakomeza guhugukira ubuhanga; nshaka kwigira umusazi nk’abandi ngo aha nanyurwa no gukora ibyo abandi bose bakora ku isi igihe bakiriho.

4Nageze ku bikorwa bihambaye, nubatse ingoro, ntera n’imizabibu. 5Nihangiye ubusitani, nshaka amasambu nyateramo ibiti by’imbuto z’amoko yose, 6kandi mfukura amariba y’amazi yo kubivomerera. 7Natunze abagaragu n’abaja ngo bankorere; ntunga amatungo maremare n’amagufi, nyarusha abambanjirije i Yeruzalemu bose. 8Narunze zahabu na feza, umutungo w’abami n’uw’ibihugu ndawigarurira. Nari mfite abaririmbyi n’abaririmbyikazi, nkagira n’abagore benshi, kuko ari bo batera abagabo guhimbarwa. 9Narakomeye cyane kuruta abambanjirije i Yeruzalemu bose, kandi ngumana ubuhanga bwanjye. 10Icyo amaso yanjye yifuzaga cyose, narakiyahaye; umutima wanjye, nta cyo nigeze nywima kiwushimisha. Koko rero, umutima wanjye wanejejwe2.10 umutima wanjye wanejejwe: Koheleti ntahakana ko kugera ku bintu bimwe na bimwe bitera ibyishimo, ariko ibyo byishimo ntibamara kabiri, bikaba rero ari ubusabusa. n’ibyo nakoze byose; iyo iba ari yo ngororano yanjye mu mvune zose nagize.

11Ariko nasubije amaso inyuma, nitegereza ibikorwa byose nagezeho, nzirikana n’umuruho byanteye, maze ndavuga nti «Byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga; ku isi nta nyungu na busa ihaba.» 12Ubwo rero, nahise nongera kuzirikana ku buhanga, ku bucucu n’ubusazi. Koko se, uzasimbura umwami azakora iki kindi? Azakora ibyariho na mbere hose. 13Nasanze ubuhanga ari bwo bufite akamaro kurusha ubusazi, nk’uko urumuri ruruta umwijima.

Umunyabuhanga n’umusazi bapfa rumwe

14Umunyabuhanga amenya iyo ajya, naho umusazi akagenda afuragurika; ni byo koko, nyamara bombi bazapfa rumwe2.14 bazapfa rumwe: Koheleti yibajije byinshi ku rupfu, ugasanga ibyo aruvugaho bisa n’imigani yacu y’ikinyarwanda ngo: ntaho rutaba, ntirugira ibambe, ntiruteguza, cyangwa ngo ruratinda ntiruhera!. 15Noneho ndibwira nti «Ko mpfuye rumwe n’umusazi, ubu buhanga bwose bumariye iki?» Nibwira mu mutima ko ibyo na byo ari ubusa. 16Koko kandi nta rwibutso rudasibangana umunyabuhanga cyangwa umusazi basiga, kuko iyo bapfuye, bucya kabiri bombi bamaze kwibagirana2.16 kwibagirana: ubusanzwe bigishaga ko umunyabuhanga atajya yibagirana na rimwe, ko bahora bamusingiza mu masekuruza n’amasekuruza (Zab 112,6; Imig 10,7; Sir 15,6).. Mbega ishyano kubona umunyabuhanga apfa kimwe n’umusazi! 17Ubuzima ndabuzinutswe, kuko mbona ibikorerwa ku isi biteye agahinda; byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.

Umuruho w’umuntu ntawuhemberwa

18Nazinutswe imiruho yose nagiriye ku isi, kuko ibyo nagezeho nzabisigira uzansimbura; 19azaba se ari umunyabuhanga cyangwa umusazi? Nyamara, azegukana ibyo nagokeye ku isi byose, n’ubuhanga bwose nabikoranye; ibyo na byo ni ugukorera ubusa. 20Nareba imiruho yose nagiriye kuri iyi si, nkumva ncitse intege!

21Kubona umuntu wakoranye ubuhanga n’ubwitonzi bikamuhira, hanyuma agasangira ibye n’undi utarigeze abivunikira, na byo ni ukuruhira ubusa. 22Ubwo se koko aba yararuhiye iki? Yaragokeye iki? Afite nyungu ki mu byo yaruhiye ubuzima bwe bwose? 23Iyo minsi itabaze y’imiruho, uko guhangayikira ibintu, uko kurara utagohetse, na byo ni ukuvunikira ubusa!

24Ikibereye umuntu, ni ukurya no kunywa, akanezezwa n’umurimo akora2.24 n’umurimo akora: n’ubwo byose ari ubusa, Koheleti ntayobewe ko umuntu agomba gukomeza kubaho; maze akanyamuneza ka buri munsi (gaterwa no kurya, kunywa, gukora umurimo wishimiye, no kubana n’umugore ukunda) kakaba nta wakitesha. Gaterwa n’ibyiza byose Imana yahaye abantu. Reba na 3,12–13; 3,22; 5,17–19; 8,15; 9,7–9; 11,7–9.. Kandi ibyo nasanze bitangwa n’Imana; 25kuko ntawashobora kurya cyangwa ngo agire ikimushimisha itabimuhaye. 26Koko rero, ushimisha Imana, imuha ubuhanga, ubumenyi n’ibyishimo; naho abanyabyaha ibagenera umurimo wo kurunda no guhunika ibizahabwa abayinyura. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda