Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

«Urakunde Uhoraho Imana yawe»

1Ngaya amategeko, amabwiriza n’imigenzo Uhoraho Imana yanyu yantegetse kubigisha, ngo muzajye mubikurikiza mu gihugu mugiye kujyamo ngo mukigarurire; 2bityo utinye Uhoraho Imana yawe, ari wowe, ari umwana wawe, ari n’umwuzukuru wawe, ubigire wubahiriza igihe cyose amategeko n’amabwiriza nguhaye, kugira ngo uzabone kuramba. 3Israheli, tega amatwi kandi uzihatire kubikurikiza, bityo uzagira amahirwe kandi ni bwo muzagwira mube benshi cyane mu gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yabigusezeranyije.

4Israheli, tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. 5Urakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose6.5 Israheli . . . urakunde . . . n’imbaraga zawe zose: aya magambo ni yo atangira isengesho Abayahudi bose bavugaga gatatu mu munsi. Igitabo cy’Ivugururamategeko kibyibandaho cyane: gutinya Uhoraho no kumwubaha ntibihagije, dukwiye kumukunda koko, we wabanje kudukunda. Yezu atwigisha ko iryo ari ryo Tegeko ry’ingenzi, hamwe no gukunda mugenzi wacu (Mt 22,37).. 6Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima. 7Uzayatoze abana bawe; uzayababwire igihe wicaye iwawe n’igihe ugenda mu nzira, igihe uryamye n’igihe ubyutse. 8Uzayagire ikimenyetso kidasibangana mu kiganza cyawe, uyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yawe. 9Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe no ku marembo y’umugi wawe.

Israheli ntigomba kwibagirwa Imana yayo

10Uhoraho Imana yawe namara kukwinjiza mu gihugu yarahiriye abasokuruza bawe, Abrahamu, na Izaki na Yakobo ko azakiguha, uzahasanga imigi minini kandi myiza utubatse, 11amazu yuzuye ubwoko bwose bw’ibintu byiza utahunitsemo, amariba ahora yuzuye utafukuye, imizabibu n’imizeti utateye; 12numara rero kurya ugahaga, uzirinde rwose kwibagirwa Uhoraho wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara. 13Uzatinye Uhoraho Imana yawe, abe ari we uyoboka, izina rye abe ari ryo urahira. 14Ntimuzohoke ku zindi mana mu zo muzasangana amahanga abakikije, 15kuko Uhoraho Imana yawe mubana ari Imana ifuha. Uritonde, uburakari bw’Uhoraho Imana yawe butazakugurumaniraho, maze akakurimbura ku isi. 16Ntimuzagerageze Uhoraho Imana yanyu, nk’uko mwabikoreye i Massa6.16 Massa: reba Iyim 17,1–7..

17Muzahore mukurikiza amategeko, amateka n’amabwiriza by’Uhoraho Imana yanyu, nk’uko yabigutegetse. 18Uzajye ukora ibitunganye n’ibiboneye mu maso y’Uhoraho, kugira ngo uzagire amahirwe kandi wigarurire igihugu cyiza Uhoraho yasezeranyije abasokuruza bawe abigirishije indahiro, 19maze umeneshe abanzi bawe bose nk’uko Uhoraho yabisezeranye.

20Ikindi gihe umwana wawe nakubaza ati «Aya mateka, n’aya mategeko n’iyi migenzo Uhoraho Imana yabahaye ni iby’iki?» 21uzasubize uwo mwana wawe uti «Twari abacakara ba Farawo mu Misiri, nuko Uhoraho adukuza mu Misiri imbaraga z’ukuboko kwe; 22Uhoraho yerekanira mu maso yacu ibimenyetso n’ibitangaza bihambaye, bigirira nabi Misiri, Farawo n’abe bose; 23naho twebwe adukurayo, kugira ngo atujyane mu gihugu yasezeranyije abasokuruza bacu abigirishije indahiro ko azakiduha. 24Nuko Uhoraho adutegeka gukurikiza aya mabwiriza yose no gutinya Uhoraho Imana yacu, kugira ngo tugire amahirwe iminsi yose, kandi atubesheho nk’uko tumeze ubu ngubu. 25Tuzaba rero intungane niba twihatiye gukurikiza aya mategeko yose, turangamiye Uhoraho Imana yacu, nk’uko yabitubwirije.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda