Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


29

Ibyiza Imana yagiriye Abayisraheli

1Musa ahamagara Abayisraheli bose, maze arababwira ati «Mwiboneye ubwanyu, mu gihugu cya Misiri, ibyo Uhoraho yagiriye Farawo, n’abagaragu be bose, n’igihugu cye cyose: 2ibyo ni bya byago bikomeye mwiboneye n’amaso yanyu, bya bimenyetso n’ibitangaza bihambaye. 3Nyamara kugeza magingo aya, Uhoraho yari atarabaha umutima wo kumenya, n’amaso yo kubona, n’amatwi yo kumva.

4Jyewe Uhoraho nabamajije imyaka mirongo ine yose mugenda mu butayu: imyambaro yanyu ntiyigeze ibasaziraho, n’inkweto zanyu ntizigera zibasazira mu birenge. 5Icyo mwariye si umugati, n’icyo mwanyoye si divayi cyangwa se inzoga zisindisha, kugira ngo mumenye yuko jyewe Uhoraho ndi Imana yanyu. 6Hanyuma mugera aha hantu; ni bwo Sihoni umwami w’i Heshiboni na Ogi umwami w’i Bashani baduteye ngo baturwanye, ariko turabatsinda. 7Twigarurira ibihugu byabo, tubihaho umunani bene Rubeni na bene Gadi, n’igice kimwe cy’umuryango wa bene Manase

8Muzite rero ku magambo y’iri Sezerano, muyakurikize, kugira ngo muzashobore kugira icyo mugeraho mu byo mukora byose.

Isezerano rigenewe n’ibindi bisekuru

9Uyu munsi mwese muhagaze imbere y’Uhoraho Imana yanyu: abatware banyu, imiryango yanyu, abakuru banyu, abashinzwe kubahiriza amategeko, abagabo b’Abayisraheli bose, 10abana banyu, abagore banyu, n’umusuhuke uri iwawe mu ngando, kugira ngo ajye agusenyera inkwi cyangwa akuvomere amazi. 11Uzanywe no kwemera Isezerano ry’Uhoraho Imana yawe, ritangajwe riherekejwe n’imivumo, Isezerano ry’Uhoraho Imana yawe agiranye nawe uyu munsi, 12kugira ngo nyine uyu munsi akugire umuryango29.12 uyu munsi akugire umuryango we: Isezerano si ikintu cyarangiye, ahubwo rirakomeza kugeza «uyu munsi»; igitabo cy’Ivugururamategeko kibisubiramo kenshi. Kwibera mu muryango Uhoraho Imana y’ukuri yihitiyemo, no kumukorera wenyine, ni cyo cy’ingenzi Isezerano rigamije. we, kandi na we akubere Imana nk’uko yabikubwiye, kandi nk’uko yabirahiye abasokuruza bawe: Abrahamu, Izaki na Yakobo. 13Iri Sezerano ritangajwe riherekejwe n’imivumo, nta bwo ndigiranye namwe gusa, 14ahubwo ndigiranye n’uhagararanye natwe uyu munsi imbere y’Uhoraho Imana yacu, kimwe n’utari hano hamwe natwe uyu munsi.

15Murabizi mwebweho, ukuntu twabaga mu gihugu cya Misiri, n’uko kandi twaciye hagati y’amahanga mwavogereyemo. 16Mwiboneye amahano bakora, n’ibigirwamana bafite iwabo, bikozwe mu biti, mu mabuye, muri feza cyangwa zahabu. 17Muri mwe rero, uyu munsi ntihagire umugabo cyangwa umugore, inzu cyangwa umuryango, uzinukwa Uhoraho Imana yacu ngo ajye kuyoboka imana z’ayo mahanga; ntihakabe muri mwe umuzi wera uburozi cyangwa imbuto ibishye. 18Nihagira umuntu umara kumva ya magambo y’imivumo, akibwira ko we afite umugisha agira ati «Jyeweho nta cyo nzabura kubera ko nashegeye gukurikiza ibitekerezo byanjye, none bikaba byarabaye impamo ko ubutaka bwanjye bwahaze amazi, bukaba butagikeneye imvura», 19Uhoraho ntazemera kumubabarira, ahubwo uburakari bwe n’ifuha rye bizagurumanira uwo muntu, maze imivumo yose yanditse muri iki gitabo imuhame, kandi Uhoraho azimanganye izina rye ryibagirane mu nsi y’ijuru. 20Uhoraho azamurobanura mu miryango yose ya Israheli amushyire ukwe, maze yibonere ibyago bihuje n’imivumo yose ijyana n’Isezerano ryanditse muri iki gitabo cy’amategeko.

Uhoraho azabahana uko yabibamenyesheje

21Mu gisekuru kizakurikiraho, abana banyu bazavuka mutakiriho, kimwe n’umunyamahanga uzaza iwawe aturutse mu gihugu cya kure, nibabona ibyago by’iki gihugu n’indwara Uhoraho yagiteje, bazavuga 22ngo «Igihugu cye cyose cyahindutse amahindure, umunyu n’umunyotwe gusa; nta buhinge, nta katsi, nta gati kamera; hameze nk’i Sodoma na Gomora, Adama na Seboyimu29.22 Sodoma … Adama na Seboyimu: iyo ni imigi Uhoraho yarimbuye kubera ibyaha byayo mu gihe cya Abrahamu. Reba Intg 18–19 na Hoz 11,8., ya migi Uhoraho yigeze kuyogoza abitewe n’uburakari hamwe n’umujinya.» 23Nuko amahanga yose azavuge yibaza ati «Ni iki cyatumye Uhoraho agira iki gihugu atya? Ni iki cyamurakaje cyane bigeze aha?» 24Rubanda bazasubiza bati «Ni uko baretse Isezerano Uhoraho Imana y’abakurambere yari yaragiranye na bo, ubwo yabakuraga mu gihugu cya Misiri. 25Ni uko bagiye kuyoboka izindi mana, baraziramya, – imana batari bazi kandi Uhoraho atari yarabarangiye –. 26Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uhoraho bugurumanira iki gihugu, akakigushaho imivumo yose yanditse muri iki gitabo. 27Uhoraho yabahubuje mu gihugu cyabo, abigiranye uburakari n’umujinya n’ubukana bwinshi, maze abajugunya mu kindi gihugu, nk’uko bimeze ubu.»

28Ibintu byihishe ni iby’Uhoraho Imana yacu, naho ibintu byahishuwe ni ibyacu twebwe n’abana bacu ingoma ibihumbi, kugira ngo dukurikize amagambo yose y’iri Tegeko.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda