Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


27

UKO ABAYISRAHELI BAZIBUKA ISEZERANO BAGIRANYE N’UHORAHO

Ibirori by’Isezerano ry’Uhoraho

1Musa ari hamwe n’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli, aha rubanda aya mabwiriza, ati «Mwite ku mategeko yose mbashyikirije uyu munsi. 2Umunsi muzambuka Yorudani mujya mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, uzashake amabuye manini uyashinge, maze uyasige ingwa. 3Uzayandikeho amagambo yose y’iri Tegeko, igihe uzaba umaze kwambuka. Nuko uzinjire mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, igihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yagusezeranyije. 4Nimumara rero kwambuka Yorudani, muzashinge ku musozi wa Ebali27.4 Ebali: reba 11,29 na Yozuwe 8,30–35. ayo mabuye mukurikije amabwiriza mbahaye none, kandi muyasige ingwa. 5Aho hantu uzahubake urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe, urutambiro rwubakishije amabuye adaconzwe n’icyuma; 6uzubakishe urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe amabuye adaconze; aho ni ho uzaturira Uhoraho Imana yawe ibitambo bitwikwa. 7Uzahaturire n’ibitambo by’ubuhoro, uharire, maze wishimire imbere y’Uhoraho Imana yawe. 8Uzandike kuri ayo mabuye amagambo yose y’iri Tegeko, uyandike ku buryo asomeka neza.»

9Hanyuma Musa, ari kumwe n’abaherezabitambo b’Abalevi, abwira Abayisraheli bose, ati «Bayisraheli, nimuceceke mwumve! Uyu munsi Uhoraho Imana yawe yakugize umuryango we. 10Uzajye wumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ukurikize amategeko ye n’amabwiriza ye ngushyikirije uyu munsi.»

11Uwo munsi nyine, Musa aha rubanda aya mabwiriza, ati 12«Dore abazahagarara ku musozi wa Garizimu kugira ngo basabire umugisha rubanda, nimumara kwambuka Yorudani: ni abo mu nzu ya Simewoni, Levi, Yuda, Isakari, Yozefu na Benyamini. 13Dore n’abazahagarara ku musozi wa Ebali kugira ngo basabe umuvumo: ni abo mu nzu ya Rubeni, Gadi, Asheri, Zabuloni, Dani na Nefutali.

Imivumo cumi n’ibiri

14Abalevi bazavuge mu ijwi rirenga babwira Abayisraheli bose bati

15«Arabe ikivume umuntu wese uzarema ikigirwamana mu ishusho ribajwe cyangwa rishongeshejwe, — ishyano Uhoraho yanga urunuka, ikintu gikozwe n’umuhanga wabyo — maze akacyimika rwihishwa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen27.15 Amen: ari byo kuvuga ngo «ni ukuri, bibe bityo!»».

16«Arabe ikivume uzasuzugura se cyangwa nyina!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

17«Arabe ikivume uzimura imbago z’isambu y’umuturanyi!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

18«Arabe ikivume uzayobya impumyi inzira!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

19«Arabe ikivume uzagoreka urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga, cyangwa urw’imfubyi, cyangwa urw’umupfakazi!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

20«Arabe ikivume uzasambana na muka se, kuko azaba amworosoyeho umwenda yoroshwe na se!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

21«Arabe ikivume uzasambanya inyamaswa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

22«Arabe ikivume uzasambana na mushiki we, yaba uwo basangiye se cyangwa yaba uwo basangiye nyina!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

23«Arabe ikivume uzasambana na nyirabukwe!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

24«Arabe ikivume umuntu uzica mugenzi we rwihishwa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

25«Arabe ikivume uzemera ruswa kugira ngo yice umuntu utacumuye!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

26«Arabe ikivume utazubahiriza amagambo y’iri Tegeko ngo ayakurikize!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda