Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


24

Gusenda umugore

1Umuntu nashaka umugore, akamurongora, nyuma yamubonaho inenge akareka kumukunda, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda, akarumuhereza amwirukana mu rugo rwe, 2uwo mugore akamuvira mu rugo akagenda, hanyuma agacyurwa n’undi mugabo, 3niba uwo mugabo na we ageze aho akamuhararukwa, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda, akarumuhereza amwirukana mu rugo rwe, cyangwa se uwo mugabo wari waramusumbakaje agapfa, 4icyo gihe umugabo we wa mbere, wa wundi wabanje kumusenda, ntazamusubirane ngo amugire umugore, amaze kwihumanya atyo; kuko ibyo ari amahano mu maso y’Uhoraho. Uramenye ntuzagushe mu cyaha igihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde.

Gusonera umuntu ukirongora

5Umugabo naba arongoye vuba, ntazatabare, kandi ntihazagire uza iwe kumubuza uburyo; azamare umwaka umwe yibereye iwe, ari nta cyo abazwa, maze anezereze umugore yarongoye.

Ibyerekeye ingwate, ubushimusi, no kubemba

6Ntihakagire umuntu utwara urusyo cyangwa ingasire ho ingwate, kuko byaba ari ukugwatira ubugingo bw’undi.

7Nihagira umuntu ushimuta umwe mu bavandimwe be b’Abayisraheli akamujyana, akamugira umucakara cyangwa akamugurisha, bene uwo mushimusi agomba kwicwa. Muzakure ishyano hagati yanyu.

8Uzirinde indwara z’ibibembe, witondera kureba neza no gukurikiza ibyo abaherezabitambo b’Abalevi bazabigisha24.8 ibyo . . . Abalevi bazabigisha: Igitabo cy’Abalevi 13–14 kirondora uko bashobora kumenya urwaye ibibembe no kubyirinda. byose. Muzitondere gukora mukurikije amabwiriza nabahaye. 9Ibuka uko Uhoraho Imana yawe yagenjereje Miriyamu24.9 Miriyamu: mushiki wa Musa amaze gukira ibibembe yari yahanishijwe, yagombye kuguma kure y’ingando iminsi irindwi (Ibar 12,10–15). igihe mwari ku rugendo muva mu Misiri.

10Nuramuka ugize ikintu uguriza mugenzi wawe, ntuzinjire mu nzu ye, ngo umutware ingwate yacyo. 11Uzahagarare hanze, maze uwo muntu ugurije agusangishe iyo ngwate hanze.

12Kandi niba asanzwe ari umuntu usuzuguritse, ntuzaryame utamushubije iyo ngwate ye; 13ugomba kuyimusubiza izuba rikirenga. Azaryama muri uwo mwambaro we, agusabire umugisha; ibyo bizatuma witwa intungane imbere y’Uhoraho Imana yawe.

Kubaha umupagasi

14Ntuzanyunyuze imitsi umupagasi usuzuguritse kandi ukennye, yaba uwo mu bavandimwe bawe cyangwa se uwo mu basuhuke b’abanyamahanga batuye mu gihugu cyawe, mu migi yawe. 15Uzajye umuha igihembo cye buri munsi akoze; izuba ntirikarenge utamwishyuye, kuko ari umukene, akaba arekereje kubona uwo mushahara. Ntazagombe gutakira Uhoraho akurega: byagukururira icyaha.

Uwakoze icyaha ni we ugihanirwa24.15 Uwakoze icyaha ni we ugihanirwa: kera cyane mu Bayisraheli, hariho umuco wo guhana urugo rwose kubera icyaha cy’umwe muri rwo. Uyu murongo ugenewe gukuraho uwo muco: buri wese agomba kubazwa ibyo yakoze, kandi Imana yanga guhana utacumuye: reba 2 Bami 14,6; Yer 31,29–30; Ezk 18.

16Ababyeyi ntibazicwe bazira ibyo abana babo bakoze, n’abana ntibazicwe bazira ibyakozwe n’ababyeyi babo; buri muntu azicwe azira icyaha yakoze ubwe.

Amategeko arengera abanyamaboko make

17Ntuzapfukirane uburenganzira bw’umusuhuke cyangwa ubw’impfubyi. Ntuzatwareho ingwate umwambaro w’umupfakazi. 18Uzibuke ko nawe wabaye umucakara mu Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagucungura, akagukurayo. Ni cyo gituma ngutegetse gukurikiza ibyo maze kuvuga.

19Nusarura umurima wawe, ukibagirirwa mu murima umuganda w’amahundo, ntuzasubireyo kuwutwara; uzabe uw’umusuhuke, cyangwa impfubyi, cyangwa umupfakazi, maze Uhoraho Imana yawe aguhere umugisha mu byo ukora byose. 20Nucugusa igiti cy’umuzeti ukagusha imbuto zeze, ntuzagaruke gusoroma bwa kabiri; izisigaye zizabe iz’umusuhuke cyangwa impfubyi, cyangwa umupfakazi. 21Nusoroma imbuto z’umuzabibu wawe, ntuzasubiremo guhumba; izisigaye zizabe iz’umusuhuke cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi. 22Ujye wibuka ko nawe wabaye umucakara mu gihugu cya Misiri; ni cyo gituma ngutegeka gukurikiza ibyo maze kuvuga.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda