Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

Ikimasa gikozwe muri zahabu: Imbabazi z’Uhoraho

1Nuko Uhoraho arambwira ati «Baza ibindi bimanyu bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, hanyuma ubizamukane unsange ku musozi; ubaze n’ubushyinguro mu giti. 2Kuri ibyo bimanyu by’amabuye nzandikaho amagambo yari ku bya mbere wamenaguye; hanyuma uzashyire ibyo bimanyu by’amabuye mu bushyinguro.»

3Nuko mbaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya, mbaza n’ibimanyu bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, maze nzamuka umusozi mfashe bya bimanyu bibiri by’amabuye mu ntoki. 4Uhoraho rero, akoresheje umukono usa n’uwa mbere, yandika ku bimanyu bibiri by’amabuye ya Mategeko cumi yari yabatangarije ku musozi avugira mu muriro rwagati, igihe mwari mwakoranye. Nuko Uhoraho ansubiza ibyo bimanyu by’amabuye. 5Hanyuma ndikubura manuka umusozi; mbishyira muri bwa bushyinguro nari nabaje, maze bigumamo nk’uko Uhoraho yari yabintegetse.

6Nuko Abayisraheli bahaguruka bava ku mariba ya bene Yahakani berekeza i Mosera. — Aho ni ho Aroni yapfiriye, aranahahambwa; umuhungu we Eleyazari aramusimbura, aba umuherezabitambo. — 7Bahavuye, bajya i Gudigoda; nyuma bava i Gudigoda berekeza i Yotibata, mu karere k’utugezi twinshi.

8Icyo gihe Uhoraho arobanura umuryango wa Levi10.8 arobanura . . . Levi: reba Iyim 32,25–29 na Ivug 33,8–11., awushinga kujya utwara ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, guhagarara imbere y’Uhoraho, gukora imihango imugenewe, no guha rubanda umugisha mu izina rye, nk’uko bakibikora na n’ubu. 9Ni cyo gituma Abalevi batagira umunani cyangwa umugabane w’umwihariko nk’abavandimwe babo; Uhoraho ni we munani wabo, nk’uko Uhoraho Imana yawe yabibasezeranyije.

10Bityo, namaze kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nk’ubwa mbere, kandi na bwo Uhoraho yongera kunyumva; Uhoraho yisubiyeho, ntiyakurimbura. 11Nuko Uhoraho arambwira ati «Haguruka! Jya imbere y’imbaga, utange ikimenyetso cyo gushyira nzira, bajye mu gihugu narahiriye abasokuruza babo ko nzakibaha ngo bakigarurire.»

Itegeko ry’urukundo n’iryo kumvira

12None rero Israheli, ubu Uhoraho Imana yawe agutezeho iki? Icyo agutezeho ni uko watinya Uhoraho Imana yawe, ugakurikira inzira ze zose, ugakunda Uhoraho Imana yawe kandi ukamukorera n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, 13ugakomeza amategeko y’Uhoraho n’amabwiriza nguhaye uyu munsi, kugira ngo uzahirwe.

14Dore Uhoraho Imana yawe ni nyir’ijuru, na nyir’ijuru rihatse ayandi, akaba na nyir’isi hamwe n’ibiyiriho byose. 15Nyamara abasokuruza bawe bonyine ni bo Uhoraho yihambiriyeho arabakunda; nyuma yabo, abana babakomokaho, ari bo mwebwe, yabatoranyije mu yandi mahanga yose, nk’uko bigaragara ubu ngubu. 16Nimugenye10.16 Nimugenye imitima yanyu: Ku Bayisraheli, kugenywa ku mubirigabo byari ikimenyetso cy’Isezerano bagiranye n’Uhoraho (Intg 17,11); ariko iryo genywa ry’umubiri nta kamaro niba umuntu atemeye guhindura umutima we. rero imitima yanyu, muherukire aho kumushingana ijosi, 17kuko Uhoraho Imana yawe ari we Mana ihatse izindi, Umutegetsi w’abategetsi, Imana nkuru, y’igihangange kandi itinyitse, itarenganya kandi itagurirwa, 18irenganura imfubyi n’umupfakazi, ikunda umusuhuke ikamuha icyo kurya n’icyo kwambara. 19Muzakunde umusuhuke10.19 Muzakunde umusuhuke: mu kutwigisha kutarenganya imfubyi n’umupfakazi (10.18), no gukunda umusuhuke, igitabo cy’Ivugururamategeko kidutegurira kwakira inyigisho za Yezu zidutegeka gukunda buri muntu, ndetse n’abanzi bacu (Mt 5,44)., kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri.

20Uzatinye Uhoraho Imana yawe kandi umukorere, abe ari we wihambiraho, izina rye abe ari ryo urahira. 21Ni we ugomba gusingiza, ni we Mana yawe yagukoreye bya bintu byose bikomeye kandi bitangaje wiboneye n’amaso yawe. 22Igihe abasokuruza bawe bamanutse bajya mu Misiri, bari abantu mirongo irindwi gusa; none dore Uhoraho Imana yawe yarakugwije, akunganya n’inyenyeri zo mu kirere.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda