Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi

IJAMBO RY’IBANZE

Umwanya w’iyi baruwa mu kubaho kwa Pawulo

Kolosi wari umugi woroheje uri mu gihugu rwagati nko muri km 200 mu burasirazuba bwa Efezi (reba ku ikarita). Hari itorero ry’abakristu, ritashinzwe na Pawulo, ahubwo ryatangijwe n’umwe mu bigishwa be witwa Epafurasi (Kol 1,7). Ibyo byabaye mu gihe Pawulo na we yigishaga Efezi, ahagana mu myaka ya 53–56.

Igihe Pawulo yari afungiye i Kayizareya cyangwa se i Roma (reba Intu 24,27—28.30), ni bwo Epafurasi yaje kumusura, ariko kandi anamumenyesha akaga iyo Kiliziya ikivuka y’i Kolosi iterwa n’abamamaza inyigisho z’ubuhendanyi. Zari impaka z’urudaca zerekeye roho mbi n’inziza, zitwa ibinyabubasha, inganji, ibikomangoma, n’ibihangange (1,16—2,15), mbese zisa nk’aho ari zo zisumba Kristu. Hari n’izindi nyigisho z’amafuti zisobanura ibyerekeye ibiribwa n’ibinyobwa, zigasobanura kandi n’ibyerekeye iminsi myiza n’imibi, imboneko z’ukwezi n’amasabato (2,16–23).

Iyi baruwa igamije iki?

Nta washidikanya ko ari Epafurasi wasabye Pawulo kwandikira Abanyakolosi iyi baruwa. Arayihamyamo koko umwanya w’ikirenga, Kristu usumba byose afite. Ni we wenyine ufite umwanya iruhande rw’Imana, mu byaremwe byose, kandi ni na we ubibeshejeho. Ni we Mukiza wenyine Rukumbi. Ubugingo bushya bukwiye umukristu ntabukesha gukabiriza mu kwigomwa, ahubwo abukesha kwiyunga na Kristu, no gukomera mu Kiliziya, ari yo mubiri we, no kwitagatifuza mu mibereho ye yose.

Tushiko (4,7) umukristu wo muri ako karere, wabanaga na Pawulo, ni we ushinzwe kugeza iyi baruwa ku bo igenewe.

Ingingo zimwe zihariye mu byo iyi baruwa itwigisha

Ku buryo budasubirwaho, Pawulo arahamya umwanya wihariye, Kristu afite mu mugambi w’Imana. Ni na ho Pawulo ashingira igisingizo kitagira uko gisa kirata Kristu, We shusho ry’Imana itagaragara, umuvukambere ku cyitwa ikiremwa cyose, ari We ibiboneka n’ibitaboneka byaremewemo, akaba ari na We watwunze n’Imana ku bw’amaraso ye yameneye ku musaraba (1,15–20). Niba dufitanye ubumwe na We, tuba tugobotowe rwose ku migenzereze y’igenywa, y’inyigisho ziyobya z’abiyita abahanga, n’indi mihango yose yerekeye ibiribwa n’ibinyobwa (2,6–23).

Tugomba no kuzirikana ibyo Pawulo atubwira byerekeye gupfa ku migenzo yose ya kera (3,5–9), ngo dushobore kubaho nk’abantu bashya, bazukanye na Kristu (3,5–17).

Tugomba no guhugukira inyigisho Pawulo aduha yerekeye kubana neza gikristu mu rugo, kubahana no gukundana ku bantu babana (3,18—4,1).

Kimwe n’andi mabaruwa yose ya Pawulo, iyi na yo yandikiwe Abanyakolosi, iradushinga ukwemera Kristu nyakuri, We dukesha ubwigenge nyabwo bwo gukorera Imana.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda