Igitabo cya Baruki
IJAMBO RY’IBANZE
Icyo gitabo cyandikiwe i Babiloni nyine, aho Abayuda benshi bari barajyanywe bunyago; hanyuma cyoherezwa i Yeruzalemu ngo barjye bagisomera mu makoraniro yo gusenga. Abacyanditse bo ntitubazi, nyamara bacyitiriye Baruki, umukarani wa Yeremiya (36,5–32) kubera icyubahiro bari bamufitiye. N’ubwo cyari cyaranditswe mbere mu gihebureyi, ubu cyatugezeho gusa mu kigereki bagihinduyemo nyuma bidatinze. Dore rero ibice bine binyuranye bigize iki gitabo:
— Isengesho ryo kwicuza ibyaha ririmo ukwizera (1,15—3,8).
— Igisigo gisingiza Ubuhanga, bwahawe Israheli ho umwihariko (3,9—4,4).
— Yeruzalemu iganya kubera abayo bajyanywe bunyago, naho umuhanuzi akabasezeranya umukiro (4,5—5,9).
— Hakaza rero icyo bita «Ibaruwa ya Yeremiya» (6,1–72), irimo amagambo akomeye arwanya ibigirwamana; ariko yo igasa n’iyanditswe nyuma byaratinze.
Iyo dusomye igitabo cya Baruki, twiyumvisha ukuntu Abayahudi bajyanywe bunyago bakomeje kuyoboka Imana. Baharaniraga gukomeza guhana amakuru n’ab’i Yeruzalemu, bagasenga, bakazirikana Amategeko, bagasaba ko abanzi babo bahanwa, kandi bagategerezanya icyizere umukiro uzaza.
