Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

1Nyagasani Mushoborabyose, Mana ya Israheli, umutima ushavuye na roho ifite intege nke, ni byo bigutakiye. 2Tega amatwi, Nyagasani, ugire impuhwe kuko twagucumuyeho. 3Wowe wicaye ku ntebe y’ubwami ubuziraherezo, naho twebwe tukarimbuka bidasubirwaho! 4Nyagasani Mushoborabyose, Mana ya Israheli, umva ugutakamba kw’abapfuye ba Israheli; turi abana b’abagucumuyeho bakanga kumva ijwi rya Nyagasani, Imana yabo, ku buryo ibi byago byatubayeho akaramata. 5Ntiwite ku bicumuro by’abasekuruza bacu, ahubwo wibuke muri aka kanya ububasha bwawe n’Izina ryawe. 6Ni koko, uri Nyagasani, Imana yacu, kandi turashaka kugusingiza, Nyagasani. 7Washyize mu mutima wacu igitinyiro cyawe kugira ngo twiyambaze izina ryawe; tuzagusingiza turi aho twajyanywe bunyago kuko twitandukanyije n’ubugome bw’abasekuruza bacu, bagucumuyeho. 8Ngaha turi hano muri ibi bihugu bya kure wadutatanyirijemo kugira ngo duhinduke urukozasoni, ibivume n’ibicibwa, bitewe n’ibicumuro byose by’abasekuruza bacu bitandukanyije na Nyagasani, Imana yacu.

II. UBUHANGA NI BWO BUZAKIZA ISRAHELI3.8 UBUHANGA . . . ISRAHELI: igice cya kabiri cy’igitabo cya Baruki, ni igisigo kirata ubuhanga (3,9—4,4). Kuba Israheli itarabukurikiranye, ni cyo cyayiteje ayo makuba yose (3,9–14)! Ubuhanga nyabwo ni ibanga ry’Imana, kandi nta muntu n’umwe waburonka akoresheje imbaraga ze bwite. Abantu b’ibikomerezwa ba kera ntibabwihishuriye (3.15–19), ndetse habe n’abo mu bisekuruza byakurikiyeho (3.20–21). Abanyabwenge bo muri Kanahani no muri Arabiya bamamaye hose, ntibabushyikiriye (3.22–23), emwe habe na ba bagabo b’ibirangirire babayeho kera cyane (3.26–28).

9Israheli, umva amategeko atanga ubuzima,

tega amatwi kugira ngo umenye gushishoza.

10Bite se, Israheli, ni kuki uba mu gihugu cy’abanzi,

ukaba uriho usazira mu gihugu cy’amahanga?

11Dore warihumanyije wegera intumbi,

none urabarirwa mu bajya ikuzimu.

12Wabitewe n’uko waciye ukubiri n’Isoko y’Ubuhanga!

13Iyo uza gukurikiza inzira y’Imana,

uba uriho mu mahoro adashira.

14Ngaho siganuza ahari ubushishozi, imbaraga n’ubumenyi,

kugira ngo umenye ahari ukuramba n’ubugingo,

n’aho urumuri rw’amaso n’amahoro biherereye.

Nta muntu ku bwe wakwihishurira ubuhanga

15Ariko se, ni nde wabonye aho ubuhanga butuye,

akinjira mu bubiko bwabwo?

16Bari hehe abo batware b’amahanga,

bo bategeka n’inyamaswa z’inkazi zo ku isi?

17Bari hehe abakinishaga inyoni zo mu kirere,

bagahunika feza na zahabu, ari byo abantu biringira,

bakaba bararunze byinshi bitagira uko bingana?

18Bari hehe abatunganyaga feza babyitondeye,

nyamara ibikorwa byabo ntibyibukwe?

19Barazimiye, bamanukira ikuzimu, basimburwa n’abandi.

20Ababonye urumuri nyuma yabo bakwiriye ku isi,

ariko ntibigeze bamenya inzira y’ubumenyi,

21ngo biyumvishe inzira zabwo.

Abana babo ntibigeze babushakashaka, ahubwo barabwitaruye,

bahabye inzira y’ubumenyi.

22Muri Kanahani nta cyo babumenyeho,

i Temani ho ntibigeze banaburabukwa;

23bene Hagara bashakashaka ubumenyi ku isi,

abacuruzi b’i Madiyani n’ab’i Temani,

ba gacamigani n’abashakashatsi mu by’ubumenyi,

ntibigeze bamenya inzira y’ubuhanga,

habe no kwibuka inzira zabwo!

24Israheli we, mbega ukuntu aho Imana ituye

ari hagari, kandi ntihagire urubibi!

25Umunani wayo ni munini, birenze urugero,

ukaba na muremure, ntugire icyo bireshya!

26Aho ni ho havukiye abantu b’ibihanyaswa

babayeho kuva mu ntangiriro,

ba bantu barebare mu gihagararo kandi bamenyereye intambara!

27Ariko abo ngabo si bo Imana yitoreye,

si na bo yeretse inzira y’ubuhanga.

28Bararimbutse kuko nta buhanga baranganwaga,

bamarwa n’ubusazi bwabo.

29Ni nde wigeze kuzamuka mu ijuru ngo abufate,

maze ngo abumanure mu bicu?

30Ni nde wambutse inyanja ngo abushakashake,

akabuzana amaze kubutangaho zahabu iyunguruye?

31Nta muntu n’umwe umenya inzira bunyura,

nta n’uwasobanukirwa n’utuyira twabwo.

Imana yonyine ni yo iha Israheli ubuhanga3.31 iha Israheli ubuhanga: ibiremwa byose bihamya ko ubuhanga nyabwo buba mu Mana, ikaba ari yo yonyine yabucengeye (3.32–36). Ni yo kandi yabugabiye Israheli nk’uko yabyishakiye (3.37–38), ibunyujije mu mabwiriza yabahaye (4.1–4).

32Nyamara Nyir’ubumenyi bwose arabuzi,

yarabucengeye abikesheje ubwenge bwe,

we waremye isi ngo ibeho iteka ryose,

akayikwizaho inyamaswa n’amatungo y’amoko yose,

33we wohereza urumuri maze rukagenda,

yaruhamagara, rukamwumvira rudagadwa,

34inyenyeri zikamurikira mu myanya yazo zishimye;

35yazihamagara zikitaba, zigira ziti «Turi hano»,

zinejejwe no kumurikira Uwaziremye.

36Uwo ni we Mana yacu,

kandi nta n’undi wagereranywa na we!

37Yaciye inzira izo ari zo zose ziganisha ku bumenyi,

azereka Yakobo, umugaragu we, na Israheli, inkoramutima ye;

38nuko bwigaragaza butyo ku isi, butura mu bantu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda