Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibyakozwe n’Intumwa

IJAMBO RY’IBANZE

Mutagatifu Luka amaze kwandika Ivanjili ye, yakomeje yandika igitabo cya kabiri kitwereka uko Kiliziya yatangiye, uko Inkuru Nziza yogejwe kuva i Yeruzalemu kugera i Roma. Icyo gitabo ni cyo cyiswe «Ibyakozwe n’Intumwa». Luka aratwereka ba Cumi na babiri bahabwa Roho Mutagatifu maze bagatangira umurimo wabo wa gitumwa nta bwoba. Cyakora Luka ntagenda avuga imirimo ya buri ntumwa ukwayo. Mu ntangiriro arabanza akibanda kuri Petero wagendanaga na Yohani, akabatwereka bigisha i Yeruzalemu, muri Samariya no mu Yudeya. Akomeza avuga ku buryo burambuye abandi bogezabutumwa babaye imena mu gufasha intumwa: Barinaba, Sitefano (uwa mbere mu bahowe Kristu) na Filipo. Guhera ku mutwe wa 13, Pawulo ni we uvugwa, ndetse ahasigaye, Ibyakozwe n’Intumwa byivugira gusa umurimo we.

Nuko rero ku bwa Roho Mutagatifu (kandi Luka arabihamya rwose), Inkuru Nziza yigishwa igamije kugera ku bantu bose.

— I Yeruzalemu, hahindutse Abayahudi bavuga icyaramu n’Abayahudi bavuga ikigereki (2,14—8.3).

— Abo muri Samariya, n’ubwo basuzugurwa n’Abayahudi, na bo barahindutse bemera Kristu (8,4–25).

— N’abanyamahanga barahindutse, nk’icyegera cy’umwamikazi wo muri Etiyopiya (8,26–40), na Koruneli, umutware w’abasirikare b’i Kayizareya, wahinduwe na Petero, akamwinjiza mu Kiliziya.

— Nyuma haje gushingwa Kiliziya ya Antiyokiya, aho abigishwa ba Nyagasani baherewe izina rya «ABAKRISTU», ari na ho kandi batangiye ku mugaragaro kumenyesha n’abatari Abayahudi ijambo ry’Imana (11,19–26). Ni muri ibyo bihe, Sawuli w’i Tarisi, witwa kandi Pawulo, Umufarizayi watoteje abemera Yezu b’i Yeruzalemu, yahinduriwe ku nzira y’i Damasi. Ubwo atangira umurimo we, wikubiye cyane cyane mu ngendo eshatu yakoze, yamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu mu migi myinshi ikikije inyanja ya Mediterane. Pawulo arinda agera i Roma, ari imbohe kubera Yezu Kristu, maze igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa na cyo kiti «mpagarariye aha».

Ni koko, abantu bakora imirimo, hanyuma bakabisa abandi, nyamara Luka aratwemeza rwose ko nta gishobora guhagarika Ijambo ry’Agakiza. Ibyakozwe n’Intumwa bitubwira ingorane abakristu ba mbere n’abogezabutumwa bagize, bazitewe n’Abayahudi bamwe badashobora kumva ukuntu Yezu Kristu yoherejwe n’Imana ngo yuzuze umurimo wa Musa; bazitewe kandi n’abanyamahanga bamwe, bannyega abakristu (17,16–33) cyangwa se babikoma kuko inyungu zabo babona zimerewe nabi (16,16–24; 19,23–40).

Luka yari yarasiganuje neza mbere yo kwandika igitabo cye: yari yarakoranije ibyanditswe byose ku makoraniro ya mbere y’abakristu b’i Yeruzalemu; yabajije abantu benshi, barimo Filipo w’i Kayizareya wamucumbikiye iminsi myinshi (21,8).

Ikoraniro rya Antiyokiya na ryo ryamugejejeho ibyo ryibukaga kuva rigihangwa. Byongeye kandi, Luka yabanye na Pawulo imyaka miremire, ku buryo iyo avuze ati «twebwe», ari ukuvuga ko ibyo avuga yabyihagarariyeho (16,10–17; 20,1—21,18; 27,1—28,16).

Iyo dusomye Ibyakozwe n’Intumwa, dutangazwa n’ukuntu abakristu ba mbere bishimiraga gushyira byose hamwe, bakabana mu byishimo kandi basenga ubudahwema.

Dutangazwa n’ubutwari bw’abogezabutumwa, bahitagamo kumvira Imana aho kumvira abantu, kandi bagasanga badashobora kutamamaza ibyiza by’Imana batorewe kuba abahamya. Nyagasani Yezu ubwe akomeza umurimo we mu ntumwa ze, mbese nk’uko yabibasezeranyije (Yh 14,12), bazakora ibikorwa n’ibitangaza bisa n’ibye (Intu 2,43; 5,12; 9,32–42).

Abo bakristu ba mbere tuzabasangana intege nke zabo, ndetse n’amakosa akomeye (5,1–11) ariko muri rusange, buri wese yageragezaga gukurikira Roho Mutagatifu.

Turasanga ikoraniro ry’abakristu ryarahuzwaga na Batisimu y’amazi, ingabire ya Roho Mutagatifu, n’Ukaristiya (ari yo bise «imanyura ry’umugati»), bayobowe n’abakuru muri bo (11,30; 14,23).

Mbega ukuntu amakoraniro yacu y’ubu yakura urugero rw’ikirenga mu mibereho y’abakristu ba mbere uko tubibwirwa n’Ibyakozwe n’Intumwa!

mt1 Ibyakozwe n’Intumwa

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda