Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


27

Pawulo ajya mu Butaliyani

1Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, Pawulo n’izindi mfungwa bashingwa umutegeka w’abasirikare witwa Yuli, akaba uwo mu mutwe w’abasirikare witwa «uwa Ogusito». 2Twurira ubwato buvuye Aduramiti bwajyaga mu byambu bya Aziya, maze tugera mu mazi magari. Ubwo twari kumwe na Arisitariko, Umumasedoniya ukomoka i Tesaloniki. 3Bukeye duhagarara i Sidoni; Yuli rero wagiriraga neza Pawulo, amwemerera kujya gusura incuti ze kugira ngo zimwakire. 4Tuvuye aho, tunyura mu majyepfo y’ikirwa cya Shipure, kuko umuyaga waturwanyaga. 5Tuhavuye, tunyura mu nyanja iherereye kuri Silisiya na Pamfiliya, maze twambukira i Mira ho muri Lisiya. 6Tugeze aho ngaho, umutegeka w’abasirikare abona ubwato buturutse Alegisandiriya bugana mu Butaliyani, nuko turabwurira. 7Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tuza kugera ahateganye n’umugi wa Kinida, ariko bibanje kutugora. Umuyaga utubujije gukomeza, tunyura mu majyepfo y’ikirwa cya Kireta, ahateganye na Salimoni. 8Tumaze kuhanyura ariko bitugoye, tugera ahitwa «Myaro myiza», hafi y’umugi wa Lasaya.

9Twari tumaze igihe kirekire kandi gukomeza urugendo rwo mu bwato bikaba byatera amakuba, kuko umunsi w’igisibo27.9 umunsi w’igisibo: wabaga mu kwezi kwa cumi. Muri uko kwezi ni bwo hakundaga kuba umuyaga mwinshi n’imihengeri mu mazi, bikabuza amato kugenda. wari wararangiye; Pawulo ni ko kutubwira ati 10«Ncuti zanjye, ndabona uru rugendo rwo mu bwato rugiye gukurura amakuba ndetse rugahitana byinshi, atari ku mitwaro n’ubwato byonyine, ahubwo ndetse no ku bantu.» 11Umutegeka w’abasirikare, aho kwita ku byo Pawulo avuga, yiringira inama z’umusare na nyir’ubwato. 12Nyamara icyo cyambu nticyari kimeze neza muri ayo mezi y’imbeho; abenshi bahuza umugambi wo gukomeza bakavayo, ngo barebe ko bagera i Fenike, babe ari ho bamara ayo mezi y’imbeho. Fenike ni icyambu cyo mu kirwa cya Kireta, aherekera mu burengerazuba.

Inkubi y’umuyaga

13Ngo bumve umuyaga woroshye uturuka mu majyepfo utangiye guhuhera, bibwira ko umugambi wabo wagezweho; ni ko kuzitura ubwato bagerageza kugenda, bakikiye ikirwa cya Kireta. 14Ariko bidatinze, inkubi y’umuyaga witwa «Majyaruguru y’uburasirazuba» utangira guhuhera uturutse mu kirwa, 15ukubita ubwato bunanirwa kuwurwanya; nuko twemera kujyanwa aho umuyaga ushaka. 16Twabonye aho twikinga umuyaga akanya gato, ubwo twahitaga mu majyepfo y’akarwa kitwa Kawuda. Aho ni ho twashoboye kwiyegereza ubwato buto27.16 ubwato buto: kuri ubwo bwato bunini hari haziritseho ubwato buto, kugira ngo ubunini niburohama bajye muri bwa bwato buto bashobore gukuka bajye imusozi. Ubwo bwato buto bwabaga buziritswe n’umugozi ku bunini, ariko iyo habaga haje umuhengeri nyawo, babugerekaga hejuru y’ubunini ngo butarengerwa. bwari buziritse ku bunini twarimo. 17Abasare barabwuriza babushyira mu bunini; maze ubwo bunini babuzengurutsa imigozi ikomeye, barabuhambira ngo budasandara. Ubwo barekurira mu mazi ibifatabwato27.17 ibifatabwato: ni icyuma kirekire baroha mu mazi, kigafata hasi mu butaka. kugira ngo bugende buhoro, babitewe no gutinya kujugunywa ku nkombe ya Sirita. 18Uko twagakomeje gucundabatwa bikomeye n’inkubi y’umuyaga, bukeye bw’aho batangira kuroha imitwaro mu nyanja, 19naho ku munsi wa gatatu abasare ubwabo bafata ibikoresho by’ubwato, na byo barabiroha. 20Hari hashize iminsi myinshi nta zuba nta n’inyenyeri biboneka, umuyaga ukomeza kuba mwinshi kandi mubi kugeza ubwo tutari tukiringiye kurokoka.

21Bari bamaze igihe kirekire nta cyo bakoza ku munwa, Pawulo ni ko guhagarara hagati yabo, arababwira ati «Ncuti zanjye, byari kuba byiza iyo mujya kunyumva ntimutirimuke i Kireta, kuko mutari kubona aya makuba cyangwa ngo mugire igihombo kingana gitya. 22Ariko noneho ndabasabye ngo mushyire umutima hamwe, kuko ari nta muntu n’umwe muri mwe uzagira icyo aba, keretse ubwato bwonyine. 23Iri joro nyine, umumalayika w’Imana niyeguriye kandi nkorera yambonekeye, 24arambwira ati ’Pawulo, witinya! Ni ngombwa ko ugera imbere ya Kayizari, kandi Imana ikugiriye ubuntu bwo kugukiriza ubuzima, hamwe n’abo mufatanyije urugendo bose.’ 25Nimukomere rero ncuti zanjye, kuko nizeye Imana, bizaba nk’uko yabimbwiye. 26Amaherezo ariko, ubwato buzadusuka ku kirwa.»

Ubwato busandara bose bakaba bataraga

27Ijoro rya cumi na kane tugicundabatwa n’inkubi y’umuyaga mu nyanja ya Adiriyatika, ahagana mu gicuku, abasare bibwira ko bari hafi kugera ku butaka. 28Bajugunya mu mazi umugozi uziritseho icyuma, basanga uburebure bw’amazi bureshya n’imikono makumyabiri; ngo bigire imbere gato babona uburebure bw’imikono cumi n’itanu. 29Batinya ko ubwato bwasekura ku mabuye yo mu nyanja, bajugunya mu mazi ibifatabwato bine by’inyuma ngo ahari bwahagarara, maze bagategereza ko bucya. 30Bigeze aho abasare bashaka guhunga, basubiza bwa bwato buto mu mazi, bitwaje ko bagiye kumanurira mu mazi ibindi bifatabwato by’imbere. 31Pawulo abwira umutegeka w’abasirikare n’ingabo ze, ati «Aba bantu nibataguma mu bwato, mwebwe ntimushobora kurokoka.» 32Nuko abasirikare batema imigozi iziritse bwa bwato buto, barabureka buragenda.

33Bujya gucya, Pawulo asaba ko bagira icyo bafungura agira ati «Dore uyu munsi ni uwa cumi n’ine muhagaritse umutima, mutagira icyo mukoza ku munwa. 34Ndabasabye rero ngo mugire icyo murya, maze mubashe kubaho. Nongeye kandi kubabwira ko nta n’agasatsi k’umwe muri mwe kazazimira.» 35Amaze kuvuga atyo, afata umugati, ashimira Imana imbere ya bose, arawumanyura maze atangira kurya. 36Bose ni ko kugarura umutima, na bo baratangira bararya. 37Abari mu bwato twese, twari magana abiri na mirongo irindwi na batandatu. 38Bamaze kwijuta, baroha ingano mu nyanja, kugira ngo borohereze ubwato.

39Ngo bumare gucya, abasare ntibabasha kumenya ubutaka bari bagezeho, ariko babona akagobe k’inyanja gafite inkuka y’umusenyi, batekereza ko bishobotse ari ho bakwerekeza ubwato. 40Bazitura bya bifatabwato birokera mu nyanja, bahambura n’ibiyoborabwato by’inyuma; hanyuma bazamura umwenda wo ku ruhembe rw’imbere, bityo bagana ku nkombe bakurikiye icyerekezo cy’umuyaga. 41Ariko ubwato ngo bugere ku gashoro k’ubutaka karengewe n’amazi, butikura mu musenyi. Uruhembe rw’imbere rurigitamo ku buryo budatirimuka, naho urw’inyuma rusandazwa n’umuhengeri wo mu nyanja. 42Abasirikare rero bagira igitekerezo cyo kwica imfungwa, ngo hatagira uwoga agacika. 43Ariko umutegeka w’abasirikare washakaga gukiza Pawulo, ababuza kurangiza uwo mugambi, ahubwo ategeka ko abazi koga bakwiroha aba mbere, bagafata ku nkombe; 44abasigaye na bo bakabakurikira, bogeye ku mbaho cyangwa ku bimene by’ubwato. Uko ni ko bose babashije gufata imusozi, ari bataraga.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda