Ibaruwa ya gatatu ya Yohani
IJAMBO RY’IBANZE
Iyi baruwa ngufiya cyane, «Umukuru» yayoherereje uwitwa Gayo, wagombaga kuba ari umuntu wemewe mu ikoraniro rye. Yohani arashima uwo muntu «ugendera mu kuri.» Aramushishikariza rwose gukomeza neza atyo. Nyamara muri iryo koraniro harimo n’ibibazo bitoroshye, bitewe n’umwe mu bayobozi baryo witwa Diyotirefesi, ubatera umwiryane. Yiyumvamo ubutegetsi burenze urugero kugeza aho aca mu Kiliziya abadakurikiza amatwara ye atambamiye «Umukuru». Yohani aramenyesha Gayo ko aziyizira ubwe, akikemurira ibyo bibazo.
All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda
