Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote

IJAMBO RY’IBANZE

Umwanya w’iyi baruwa mu kubaho kwa Pawulo

Iyi baruwa ya kabiri yandikiwe Timote, nk’uko bakunze kubikeka, yaba yaranditswe ahagana mu mwaka wa 67, nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu Pawulo amwandikiye iya mbere. Ariko noneho imibereho yarahindutse: Pawulo ni imfungwa i Roma (2 Tim 1,16–17), kandi n’ububabare bw’iryo fungwa rya kabiri burushije ububi ubw’irya mbere, ryabaye muri 61 kugeza muri 63. Pawulo arigunze wenyine (2 Tim 1,15); ariyumvamo ko igihe cye cyegereje (2 Tim 4,6), ahasigaye akaba ategereje guhabwa «ikamba ry’ubutungane» (2 Tim 4,8). Nguko uko Pawulo yari amerewe, igihe yandikiye ku ncuro ya kabiri Timote «umwana we akunda», ngo amugezeho inyigisho ze za nyuma mbere y’urupfu rwe. Iyi baruwa rwose yari nk’umurage wa nyuma wa Pawulo.

Inyigisho z’ingenzi ziri muri iyi baruwa

Nanone ni amabwiriza ya kibyeyi Pawulo yoherereza Timote. Arabanza gushimira Imana kubera ukwemera kutajegajega k’umwana we w’inkoramutima. Aramushishikariza kurwanira inkundura Inkuru Nziza (1,3–18), mu kwemera ububabare bwe nk’umusirikare mwiza wa Kristu (2,1–7), kuko «nitubabarana na We, tuzima ingoma hamwe na We» (2,12).

Ariko rero, umurimo Timote ashinzwe ni uwo kogeza Inkuru Nziza: agomba rero kwamamaza mu buryo buboneye ijambo ry’amanyakuri (2,15); akagomba no kugaragara imbere ya bose nk’umugaragu mwiza wa Nyagasani (2,22–26). Ahandi Pawulo araza kugaruka kuri iyo ngingo, arashishikariza Timote kwamamaza ijambo ry’Imana abishyizeho umwete, no kugira imyifatire ikwiriye koko uwogeza Inkuru Nziza.

Nyamara Timote azagomba kwirinda inyigisho z’inzaduka, zakwirakwizwaga hose muri za Kiliziya; zari ikivange cy’amagambo y’amahomvu n’imigani itagira shinge (2,16; 4,4), mbese ibirwanya byose inyigisho z’ukuri (4,3). Ndetse n’ahandi Pawulo arabwira Timote ko ibyo bikorwa bibi bishobora gukomeza kwiyongera no mu bihe bya nyuma (3,1–9).

Icyo Timote agomba kwishingikirizaho ni iki? Ni ku magambo meza yumvanye Pawulo (1,13), ku mahame adashidikanywa yahererekanyijwe, no kuri Roho Mutagatifu umutuyemo (1,14). Ariko cyane cyane akishingikiriza ku Byanditswe bitagatifu. Pawulo aributsa kandi Timote, agaciro gakomeye k’izo Nyandiko zanditswe n’ababwirijwe n’Imana, n’ukuntu zifite akamaro mu kuyobora abemera mu butungane nyakuri (3,16–17).

Pawulo arangiza amugezaho amakuru ye bwite, akanamugaragariza icyizere cye cy’uko mu gihe gito agiye guhembwa na Nyagasani, agahabwa ikamba ry’ubutungane (4,8). Hanyuma aratashya incuti ze zose.

Kugira imyifatire ikwiriye uwogeza Inkuru Nziza, kwishingikiriza Ibyanditswe biturutse ku Mana ubwayo, no kurwanira ukuri: ni nde mukristu ukwiriye koko iryo zina washobora kwibagirwa izo nyigisho, ndetse n’izindi nk’izo, tugezwaho na Nyagasani ubwe, azitubwirishije Pawulo?

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda