Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Kuba umusirikare wa Kristu

1Wowe rero, mwana wanjye, wikomezemo ingabire ukesha Kristu Yezu. 2Kandi ibyo wanyumvanye2.2 ibyo wanyumvanye: ni uruhererekane rw’amahame yose y’ukwemera n’amabwiriza ya gikristu Timote yashyikirijwe na Pawulo, ndetse atari na we wayamugejejeho wenyine, ahubwo n’abandi bahamya benshi b’Inkuru Nziza. mu ruhame rwa benshi, nawe ubihererekanye mu bantu b’indahemuka, kandi bazashobora na bo kubyigisha abandi. 3Emera ufatanye nanjye imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristu Yezu. 4Nta n’umwe mu bajya ku rugamba2.4 bajya ku rugamba: mu murongo wa 4 kugeza mu wa 6, Pawulo atanga utugani dutatu dufite igisobanuro kimwe: umusirikare, umukinnyi mu by’ingororamubiri, n’umuhinzi. Abo bose ntibashobora kwizera kuzabona igihembo cyabo batabanje kurwana, kurushanwa cyangwa gukora cyane. Timote rero na we ni uko, agomba noneho kwemera urugamba n’ibigeragezo niba ashaka ko umunsi umwe azahembwa na Nyagasani. ukomeza kwizirika ku mirimo yari asanganywe, ngo abe agishimishije uwamuhuruje. 5Kandi n’urushanwa ku kibuga cy’imikino wese, ntahabwa ikamba atabanje kurushanwa akurikije amategeko. 6Umuhinzi wagotse ni we ukwiriye kubanza kuganura ku mbuto z’ibyo yahinze. 7Ngira ngo urumva icyo nshaka kuvuga; n’ubundi kandi, Nyagasani ubwe azaguha kubyumva byose.

Ibuka Yezu wazutse

8Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kandi uvuka mu bwoko bwa Dawudi, nk’uko Inkuru Nziza namamaza ibihamya. 9Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa! 10Ni cyo gituma nihanganira byose mbigirira abo Imana yatoye, kugira ngo na bo babone umukiro uba muri Kristu Yezu, babone n’ikuzo rizahoraho iteka. 11Dore ijambo rikwiye kwizerwa2.11 rikwiye kwizerwa: ibiri mu murongo wa 12 n’uwa 13 ikurikiyeho, ni igice cy’indirimbo abakristu ba mbere bakundaga kuririmba, bagaragaza amizero yabo.:

Nidupfana na We,

tuzabaho hamwe na We;

12nituba intwari hamwe na We,

tuzima ingoma hamwe na We;

nitumwihakana,

na We azatwihakana;

13nituramuka tubaye abahemu,

We azaguma kuba indahemuka,

kuko adashobora kwivuguruza.

Kurwanya abigishabinyoma bariho ubu

14Jya wibutsa abandi ibyo ngibyo, kandi urahirire imbere y’Imana ko ari ngombwa kwirinda kujya mu mpaka z’amahomvu, zidafite icyo zimaze, uretse gusa kuyobya abazumva. 15Ihatire guhagarara imbere y’Imana nk’umuntu w’inararibonye, nk’umukozi mwiza udakwiye kugira ipfunwe, nk’umugabuzi udahemuka w’ijambo ry’ukuri. 16Naho amagambo y’amahomvu n’ubwigomeke ku Mana ujye uyagendera kure, kuko bene kuyavuga bazakomeza kurorongotana mu nzira y’ubugomeramana, 17maze ijambo ryabo rigende rimunga byose nk’igisebe cy’umufunzo. Muri bo navuga nka Himene na Fileto, 18baciye ukubiri n’ukuri, bakiha kuvuga ko izuka ryarangije kubaho2.18 ryarangije kubaho: Abagereki ntibyaboroheraga kwemera iryo hame ry’izuka ry’abapfuye. Uwo Himene na Fileto bahungaga izo ngorane, bavuga ko abemeye Kristu bazutse mu mitima yabo kuva babatijwe, kandi ibyo bikaba bihagije., bityo bagahubanganya ukwemera kwa benshi.

Ishingiro ryashyizweho n’Imana

19Nyamara ishingiro rihamye Imana yashyizeho riracyakomeye kandi rizahoraho, rikarangwa n’aya magambo aryanditsweho ngo «Imana izi abayo.»2.19 izi abayo: reba Ivugururamategeko 16,5. kandi ngo «Abambaza izina ry’Uhoraho bose nibitarure ikibi2.19 nibitarure ikibi: reba muri Izayi 26,13.

20N’ubundi, mu nzu ngari ntihabamo gusa inkongoro zakozwe muri zahabu na feza, ahubwo habamo n’izakozwe mu biti no mu ibumba; zimwe zikagenerwa iby’icyubahiro, naho izindi bakazikoresha imirimo isuzuguritse. 21Umuntu wese rero niyirinda gukora ibibi navuze, azaba nk’inkongoro yubahiritse, yatagatifujwe kandi y’ingirakamaro kuri Nyirayo, mbese ibereye imirimo myiza yose.

Umugaragu mwiza wa Nyagasani

22Irinde rero imigenzo mibi y’abasore, ahubwo uharanire ubutungane, ukwemera, urukundo, n’amahoro, wunge ubumwe n’abiyambaza Nyagasani barangwa n’umutima ukeye. 23Naho ibibazo n’ubushakashatsi bitagira shinge na rugero, ubyitarure: uzi ko bibyara impaka z’ubusa. 24Umugaragu wa Nyagasani rero ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiye kuba umugwaneza kuri bose, akamenya kwigisha no kwiyumanganya ibyago. 25Iyo hagize abamugisha impaka, abahugurana imico myiza, kuko aba yizeye ko wenda Imana izabaha kwisubiraho, bakamenya ukuri, 26bakongera gushyira mu gaciro bamaze kwigobotora mu mitego ya Sekibi wari warabagize imfungwa ze, akabakoresha icyo ashaka.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda