Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


9

Dawudi yakira Mefibosheti

1Nuko bukeye, Dawudi arabaza ati «Mbese hari uwaba yararokotse wo mu nzu ya Sawuli, ngo mubere indahemuka kubera Yonatani?» 2Mu nzu ya Sawuli hari umugaragu witwaga Siba, baramuhamagaza aza kwa Dawudi. Umwami aramubaza ati «Ni wowe Siba?» Na we arasubiza ati «Ni jye, umugaragu wawe.» 3Umwami aramubaza ati «Harya nta muntu n’umwe wo mu nzu ya Sawuli waba akiriho, ngo mugirire igikorwa cy’ubudahemuka, gishimwa n’Imana?» Siba asubiza umwami ati «Haracyariho umuhungu wa Yonatani, wamugaye amaguru yombi.» 4Umwami aramubaza ati «Aba hehe?» Siba asubiza umwami, ati «Aba kwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.» 5Umwami aherako amwohereza kumushaka kwa Makiri mwene Amiyeli, i Lodebari.

6Nuko Mefibosheti mwene Yonatani, umuhungu wa Sawuli, agera kwa Dawudi. Ahageze, agwa yubamye ku butaka, aramupfukamira. Dawudi aramuhamagara ati «Mefibosheti!» Undi ati «Karame! Umugaragu wawe ndi hano!» 7Dawudi aramubwira ati «Ntugire ubwoba na gato; sinzaguhemukira kubera so Yonatani. Nzagusubiza ubutaka bwose bw’umukurambere wawe Sawuli, kandi nawe ubwawe, uzajya urira ku meza yanjye9.7 ku meza yanjye: uwasangiraga n’umwami yabaga amufiteho ubutoni cyane. Dawudi rero, yagenjereje atyo Mefibosheti, agira ngo adahemuka ku bucuti yagiranye na Yonatani, se w’uwo musore; ariko kandi yanashakaga kumwiyegereza ngo abone uko amugenzura. None se, Dawudi yari kubwirwa n’iki niba uwo mwuzukuru wa Sawuli atajya atekereza gusubirana ubwami (reba 16,3)? iminsi yose.» 8Mefibosheti arapfukama, aravuga ati «Umugaragu wawe yaba ari nde kugira ngo umwiteho, kandi jyewe ndi nk’imbwa yapfuye!»

9Umwami ahamagara Siba, umugaragu wa Sawuli, aramubwira ati «Ibyari ibya Sawuli n’inzu ye byose, mbigabiye umuhungu wa shobuja. 10Naho wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe muzamukorera, muhinge imirima ye, muzanire ibyo kurya umuhungu wa shobuja. Kandi Mefibosheti mwene shobuja, azajya arira ku meza yanjye iminsi yose.» Ubwo Siba yari afite abahungu cumi na batanu n’abagaragu makumyabiri. 11Nuko Siba abwira umwami ati «Umugaragu wawe azakora uko umwami, umutegetsi wanjye, abitegetse umugaragu we.»

Mefibosheti rero yariraga ku meza y’umwami nk’umwe mu bahungu b’umwami. 12Mefibosheti na we yari afite umwana w’umuhungu witwa Mika. Kandi n’abari mu rugo rwa Siba bose, bari abagaragu ba Mefibosheti. 13Mefibosheti yari atuye i Yeruzalemu, kuko yasangiraga iteka n’umwami. Yaracumbagiraga kuko yari yararemaye amaguru yombi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda