Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Dawudi yimurira Ubushyinguro i Yeruzalemu

(1 Matek 13.1–14)

1Dawudi yongera gukoranyiriza hamwe ingabo ibihumbi mirongo itatu z’ingenzi muri Israheli. 2Ubwo Dawudi aherako arahaguruka n’abari kumwe na we bose, aramanuka ajya i Bahala6.2 Bahala: ni irindi zina rya wa mugi wa Kiriyati‐Yeyarimu, ari na wo Abayisraheli babitsemo Ubushyinguro bw’Isezerano (1 Sam 7,1). Uwo mugi wari wubatse mu burengerazuba bwa Yeruzalemu, nko mu bilometero 15. muri Yuda, kugira ngo bazamukane Ubushyinguro bw’Imana, ari na bwo bavugiyeho Izina ry’Uhoraho Umugaba w’ingabo, utetse ku Bakerubimu. 3Nuko bashyira Ubushyinguro bw’Imana ku igare rishya, babuvana mu nzu ya Abinadabu yari mu mpinga y’umusozi. Uza na Ahiyo abahungu ba Abinadabu, bayobora iryo gare rishya. 4Uza yagendaga iruhande rw’Ubushyinguro bw’Imana, naho Ahiyo akabugenda imbere. 5Dawudi n’umuryango wose wa Israheli bagendaga biyereka imbere y’Uhoraho, bacuranga mu majwi menshi y’inanga, imiduri, iningiri, ingoma n’ibinyuguri. 6Bageze ku mbuga y’i Nakoni, Uza arambura ukuboko kwe akwerekeje ku Bushyinguro bw’Imana araburamira, kuko ibimasa byakururaga igare byari bitsikiye. 7Ubwo Uhoraho arakarira Uza, maze Imana imutsinda aho kubera icyo cyaha6.7 icyo cyaha: ahari icyo bashaka kutubwira ni uko Uza uwo utari umulevi, atagombaga kuba ahagaze aho hafi y’Ubushyinguro, emwe habe no kubukoraho. Ikosa rye ni uko yahise ahutiraho, akabangamira abalevi bagombaga kuburamira. cye. Apfira aho bugufi y’Ubushyinguro bw’Imana. 8Dawudi arababara, kubera ko Uhoraho yari abaciyemo icyuho, yica Uza. Na n’ubu aho hantu hitwa ’Peresi‐Uza’, ari byo kuvuga ’Icyuho cya Uza.’

9Uwo munsi Dawudi atinya Uhoraho, maze aravuga ati «Ubundi Ubushyinguro bw’Uhoraho bwashoboraga bute kuza iwanjye?» 10Dawudi rero yanga kujyana Ubushyinguro bw’Imana iwe, mu Murwa wa Dawudi, ahubwo abugarura mu rugo rwa Obedi‐Edomu w’Umugiti. 11Ubushyinguro bw’Uhoraho bumara kwa Obedi‐Edomu w’Umugiti amezi atatu, nuko Uhoraho aha umugisha Obedi‐Edomu n’urugo rwe rwose.

Ubushyinguro bugera i Yeruzalemu

(1 Matek 15.25—16.3)

12Bukeye, baza kubwira Dawudi, bati «Uhoraho yahaye umugisha urugo rwa Obedi‐Edomu n’ibyo atunze byose kubera Ubushyinguro bw’Imana.» Dawudi rero ni ko kugenda, avana Ubushyinguro bw’Imana mu rugo rwa Obedi‐Edomu, maze abujyana mu Murwa wa Dawudi6.12 mu murwa wa Dawudi: Dawudi yashakaga ko Yeruzalemu iba isangano ry’imiryango yose uko ari 12, akaba ari ho ashingira ubutegetsi bwe. Ikindi kandi, yashakaga ko bose bazajya bahahurira, bagasengera imbere y’Ubushyinguro bw’Isezerano, ndetse ahari anatekereza ko byaba byiza ko yahubaka Ingoro y’Uhoraho. Bityo buhoro buhoro Yeruzalemu igahinduka umurwa mutagatifu. bishimye cyane. 13Nuko abahetse Ubushyinguro bw’Uhoraho ngo bamare gutera intambwe esheshatu, Dawudi atura ikimasa n’inyana y’umushishe ho igitambo. 14Ubwo ni ko Dawudi yiyerekaga imbere y’Uhoraho n’imbaraga ze zose, kandi yari akenyeye n’agatambaro kaboshye muri hariri. 15Dawudi n’umuryango wa Israheli bazamukana Ubushyinguro bw’Uhoraho, bavuza urwamo rw’ibyishimo n’amakondera. 16Nuko Ubushyinguro bw’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze yumva mu mutima we amuhinyuye. 17Binjiza Ubushyinguro bw’Uhoraho, maze babushyira aho bwateguriwe hagati mu ihema Dawudi yari yarabwubakiye. Maze Dawudi atura ibitambo bitwikwa imbere y’Uhoraho, n’ibitambo by’ubuhoro. 18Igihe Dawudi amaze gutura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, aha umugisha umuryango w’Uhoraho Umugaba w’ingabo. 19Hanyuma agaburira umuryango wose; imbaga yose ya Israheli, abagabo n’abagore, aha buri wese akagati, umurwi w’inyama n’iseri ry’imizabibu yumye, maze imbaga yose irataha, umwe iwe undi iwe. 20Dawudi na we arataha, kugira ngo ahe umugisha urugo rwe. Mikali, umukobwa wa Sawuli, asohoka asanganiye Dawudi, aramubwira ati «Mbega ukuntu uyu munsi umwami wa Israheli yihaye icyubahiro, yiyambura6.20 yiyambura: Dawudi yari yiyambuye imyambaro ye miremire ya cyami, maze akenyera agatabu k’umwenda kimwe n’abaherezabitambo. Kimwe na bo kandi, umwami yari afite uburenganzira bwo gutura ibitambo no guha imbaga umugisha. Naho Mikali we, kubera ubwibone bwe, yaje kubwira Dawudi amuninuriraho ko yitesheje agaciro, ariko Dawudi amusubizanya ishema, ati «Mu by’ukuri, uwicisha bugufi imbere y’Imana, ni we ukuzwa.» imbere y’abaja n’abacakara be, boshye umuntu utagira agaciro!» 21Nuko Dawudi asubiza Mikali, ati «Nabikoreye imbere y’Uhoraho wantoranyije, akandutisha so n’inzu ye yose maze akangira umutware wa Israheli, umuryango w’Uhoraho, kandi nzakomeza kwicisha bugufi imbere y’Uhoraho! 22Nzaba insuzugurwa mu maso yawe, naho imbere y’abaja uvuga, nziyubahisha.» 23Nuko Mikali, umukobwa wa Sawuli, ntiyongera kubyara6.23 ntiyongera kubyara: ni ukuvuga ko Dawudi yamutaye burundu. kugeza gupfa.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda