Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibaruwa ya kabiri ya Petero

IJAMBO RY’IBANZE

Umwanditsi

Iyi baruwa ya kabiri yigaragaza nk’umurage wa Simoni Petero, intumwa ya Yezu Kristu. Amaze kwiyumvamo ko agiye gupfa, asanga ari ngombwa gushishikariza abavandimwe be gukomeza kuba indahemuka ku kuri (1,1; 1,12–15); ngiyo impamvu ituma yongera kubandikira (3,1). Nyamara biranashoboka ko iyi baruwa itanditswe na Petero ubwe, ahubwo ko yaba yaranditswe n’umwe mu bigishwa be, akayitirira umwigisha we, akurikije ibyariho icyo gihe, ndetse wenda na nyuma y’urupfu rwa Petero.

Inyigisho z’ingenzi ziri muri iyi baruwa

Iyi baruma yagenewe ku buryo bwihariye gushishikariza abo yohererejwe — tutazi neza abo ari bo — gukomeza kuba indahemuka ku butorwe bwabo n’ihamagarwa bahawe n’Imana, ari na byo bakesha «kuba barinjijwe muri kamere y’Imana» (1,4), nk’uko umwanditsi adashidikanya kubivuga.

Kugira ngo tubigereho, ni ngombwa kwishingikiriza ku buhamya bw’ababonye Nyagasani Yezu Kristu (1,16–18), no ku Byanditswe bitagatifu. Muri 1,20–21, umwanditsi arasobanura ku buryo bugaragara inkomoko y’ubwo bubasha bw’Ibyanditswe: ababyanditse bari Abahanuzi, «abantu bayobowe na Roho Mutagatifu, batumwe n’Imana».

Mu mutwe wa 2, umwanditsi yihanangiriza ku buryo burambuye abasomyi b’iyi baruwa ye, kwirinda abigishabinyoma, akagaragaza mu magambo akomeye cyane ububi bwabo.

Hanyuma agasobanura impamvu Umunsi wa Nyagasani utaragera (3,1–13). Ibyo ari byo byose, tugomba gutegerezanya icyizere «ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura» (3,13). Koko, ntihabuze abavuga ngo hashize imyaka myinshi dutegereje Umunsi w’ihindukira rya Nyagasani, ariko ntugere (3,4); nyamara iyo tuvuga dutyo twibagirwa ko «kuri Nyagasani umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ikaba nk’umunsi umwe» (3,8). Dukomeze rero twizere kandi tumenye ko Nyagasani yiyumanganya, ari ukugira ngo ahe buri wese uburyo bwo kwisubiraho (3,9).

Ikindi gikwiye kwitabwaho, ni icyo dusanga muri 3,15–16: muri iyi ngingo umwanditsi avuga ku byerekeye amabaruwa ya Pawulo Mutagatifu, yo yatangiye kumenywa neza n’abakristu bose, kandi bakayafata nk’agize igice cy’Ibyanditswe bitagatifu. Nyamara ariko, ni ngombwa kwitonda ngo tutayumva uko atari.

Ngizo inyigisho zidufitiye akamaro twebwe ab’iki gihe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda