Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

Amaherezo ya Menelasi na Yasoni

1Icyo gihe, Antiyokusi yiteguraga kongera gutera mu Misiri. 2Nuko mu minsi igera nko kuri mirongo ine, mu kirere hejuru y’umugi haboneka5.2 mu kirere . . . haboneka: Yasoni w’i Sireni, kimwe na wa wundi wahiniye ibitabo bye muri make, bakunda gusubira mu nkuru zari zarakwiriye igihugu, zivuga iby’amabonekerwa yagaragariye mu kirere, bakayabonamo ikimenyetso cy’uko Abayahudi bazatsinda. Na none ariko dusanzwe tuzi ko mu gutekererezanya bene izo nkuru, akenshi rubanda bagendaga bakabya. ibisa n’ibitero byirukanka by’abanyamafarasi bambaye imyambaro itatseho zahabu, hamwe n’izindi ngabo zitwaje inkota. 3Mu bicu hose bahabonaga imitwe y’abanyamafarasi basumiranye, naho abitwaje ingabo n’amacumu bashyamiranye imyambi igurukira hejuru, kandi hose harabagirana intwaro n’imyambaro bitatseho zahabu. 4Nuko abantu bose bagatakamba ngo iryo bonekerwa ribabere rihire.

5Bukeye, haza gukwirakwizwa impuha zivuga ko Antiyokusi yapfuye. Yasoni agufatira abantu batari mu nsi y’igihumbi, ajya gutera umugi awutunguye. Barwanira ku nkike, amaherezo ariko umugi urafatwa, Menelasi ahungira mu Kigo cy’ahirengeye. 6Yasoni atangira kwica bene wabo nta mbabazi, atazirikana na gato ko gutsinda abavandimwe ari ko kwitsinda uruhenu, akabacuza nk’aho ari abanzi kandi ari abo basangiye ubwoko. 7Yananiwe gufata ubutegetsi yashakaga, agira no kwikoza ikimwaro, ahungira bundi bushya muri Amanitidi. 8Amaherezo ariko, ubwo bugome bwe buza kurangira: bamuregera Areta, umutware w’Abarabu, nuko akomeza guhunga ava mu mugi ajya mu wundi yamagirirwa na bose, yangirwa ko arenga ku Mategeko akaba n’umwicanyi w’igihugu cye n’uwa bene wabo. 9Agenda abundabunda agera no mu Balakedayimoni5.9 mu Balakedayimoni: Lakedayimoni ni irindi zina bitaga Siparita. Abayahudi rero bavugaga ko bafitanye isano n’Abanyasiparita, uretse ko icyo bahuriragaho tutakizi (reba 1 Mak 12,7)., ariko ahabura ubuhungiro yari ahizeye kandi bari bafitanye isano, maze agera mu Misiri. Nuko we wari waraciye abantu mu gihugu cyabo, agwa muri icyo gihugu cy’amahanga. 10We wari warararitse abantu batagira ingano ku gasi batagira gihamba, ntihagira n’umwe wamuririra ngo anamuhambe; abura n’umwanya mu mva y’abasekuruza be.

Antiyokusi Epifani asahura Ingoro

(1 Mak 1.21–24)

11Iyo nkuru ngo igere ku mwami, yibwira ko Yudeya yigometse. Ava mu Misiri yarunguriwe nk’inyamaswa y’ishyamba, yigarurira umugi ku ngufu. 12Hanyuma ategeka abasirikare be kwica abo bahura bose nta mbabazi, no gusogota abahungira mu mazu yabo. 13Nuko bica batyo abasore n’abasaza, batsemba abagore n’abana, basogota inkumi n’ibitambambuga. 14Muri iyo minsi uko ari itatu hagwa abantu bagera ku bihumbi mirongo inani; ibihumbi mirongo ine muri bo bagwa mu mirwano, abandi baragurishwa ngo babe abacakara.

15Antiyokusi ibyo ntibyamunyura, yubahuka no kwinjira mu Ngoro ntagatifu iruta izindi zose zo ku isi, aherekejwe na wa wundi Menelasi wari waragambaniye Amategeko n’igihugu cyamubyaye. 16Atinyuka gufata mu biganza bye byahumanye ibikoresho bitagatifu, n’intoki ze zandavuye azikoresha ku maturo abandi bami bahashyize kugira ngo ahantu hatagatifu hatere imbere, hahabwe ikuzo n’agaciro hakwiye.

17Antiyokusi yirataga mu mutima we, ntabone ko Nyagasani yarakaye by’igihe gito kubera ibyaha by’abatuye umugi, agasa n’uwirengagiza atyo ahantu hatagatifu. 18Icyakora, iyo batajya kuba baroramye mu byaha bitabarika, na we aba yarabaye aka Heliyodori, igihe yoherejwe n’umwami Selewukusi kugenzura ububiko, aba yarakubiswe akihinjira maze umugambi we ukaburiramo utyo. 19Ariko rero, Nyagasani ntiyatoranyije umuryango we kubera aho hantu hatagatifu, ahubwo yahisemo aho hantu kubera umuryango. 20Ni cyo cyatumye aho hantu na ho, hamaze gusangira amakuba n’umuryango, hagize uruhare no ku byiza byawo. Harirengagijwe mu gihe cy’uburakari bw’Umushoborabyose, ariko hamaze kwiyunga n’Umutegetsi mukuru, hongera kuvugururwa bundi bushya hasubirana ikuzo ryaho ryose.

21Antiyokusi ngo amare gusahura amatalenta igihumbi na magana inani mu Ngoro, yihutira gusubira i Antiyokiya, maze mu bwirasi bwe buturuka ku kwikuririza k’umutima we, yibwira ko ashobora guhindura ubutaka bwumutse inzira y’amato, cyangwa se inyanja ikambukwa n’amaguru. 22Ariko asigaho abantu bashinzwe kugirira nabi Abayahudi; i Yeruzalemu ahasiga Filipo w’Umunyafurujiya, akaba n’indashoboka bitambukije kure uwamushyizeho, 23naho ku musozi wa Garizimu ahasiga Andoroniko; maze kuri abo bombi yongeraho Menelasi, wari ubatambukije ubugome mu gushikamira bene wabo.

Umwami yohereza Apoloniyusi kwica Abayahudi

24Kubera ko umwami yangaga urunuka Abayahudi, yohereza Apoloniyusi, umutware w’abacancuro b’i Misiya, agabye igitero cy’abantu bagera ku bihumbi makumyabiri na bibiri, bategetswe gusogota abantu bose bagimbutse no kugurisha abagore n’abana. 25Apoloniyusi, ngo agere i Yeruzalemu, yigira umuntu w’umunyamahoro, arategereza kugera ku munsi mutagatifu w’isabato, nuko abonye ko Abayahudi baruhutse, ategeka ingabo ze gufata intwaro no kwambukiranya umugi ku mirongo nk’abari mu myiyereko. 26Abayahudi bari basohotse bagiye kubareba, arabicisha bose, ayogoza umugi wose we n’abasirikare be, yica abantu batagira ingano.

27Nuko rero, Yuda witwaga n’irya Makabe, n’abantu bagera ku icumi bari kumwe na we bahungira mu butayu5.27 bahungira mu butayu: reba 1 Mak 2,28.. Yibera mu gasozi nk’inyamaswa z’ishyamba hamwe na bagenzi be, ntibagira ikindi barya kitari ibyatsi ngo hato batava aho bahumana.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda