Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

Yoramu, umwami wa Israheli (852–841)

1Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yozafati, umwami wa Yuda, ni bwo Yoramu mwene Akabu yimye ingoma ya Israheli i Samariya, amara imyaka cumi n’ibiri ku ngoma. 2Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi y’ibuye se yari yarubakiye Behali. 3Ibyo ari byo byose, yibanze ku cyaha Yerobowamu mwene Nebati yari yarakoresheje Abayisraheli, ntiyakizibukira.

Ingabo z’Abayisraheli zitera igihugu cya Mowabu

4Mesha, umwami w’i Mowabu, yari umutunzi akajya atura umwami w’Abayisraheli utwana tw’intama ibihumbi ijana n’amapfizi y’intama z’ubwoya bwinshi ibihumbi ijana. 5Ariko Akabu amaze gutanga, umwami w’i Mowabu yagomeye umwami wa Israheli. 6Umwami Yoramu ahita ava i Samariya, akoranya Abayisraheli bose. 7Hanyuma aragenda yohereza intumwa kwa Yozafati, umwami wa Yuda kumubwira ngo «Umwami w’i Mowabu yangomeye, ese ntiwaza tukajya kumurwanya?» Na we arasubiza ati «Nzazamuka; maze jyewe nawe bizatugendekere kimwe, umuryango wanjye ube nk’uwawe, ingabo zanjye zibe nk’izawe, kandi n’amafarasi yanjye abe nk’ayawe.» 8Yongeraho ati «Tuzaca mu yihe nzira?» Aramusubiza ati «Tuzanyura inzira y’ubutayu bwa Edomu.»

9Umwami wa Israheli, umwami wa Yuda n’uwa Edomu bafata inzira, bagenda iminsi irindwi hanyuma amazi arabura, ingabo zirayabura, kimwe n’amatungo yari abikorereye imitwaro. 10Umwami wa Israheli aravuga ati «Ayiwe! Ko ubanza Uhoraho yadutumije, uko turi abami batatu, ngo atugabize Abamowabu!» 11Yozafati arabaza ati «Nta muhanuzi w’Uhoraho uri hano ngo tumugishe inama y’Uhoraho?» Umwe mu bagaragu b’umwami wa Israheli arabasubiza ati «Hano hari Elisha mwene Shafati wagendanaga na Eliya.» 12Yozafati aravuga ati «Koko ijambo ry’Uhoraho rimurimo.» Uwo mwanya, umwami wa Israheli amanukana na Yozafati n’umwami wa Edomu, basanga Elisha.

13Elisha abaza umwami wa Israheli, ati «Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so na nyoko.» Umwami wa Israheli aramusubiza ati «Oya, kuko Uhoraho yadutumije, uko turi abami batatu, kugira ngo adutererane mu maboko y’Abamowabu.» 14Elisha aravuga ati «Ndahiye Uhoraho, Umugaba w’ingabo nkorera, ko iyo nza kuba ntubaha Yozafati, umwami wa Yuda, wowe simba nkumvise, nta n’ubwo mba nkuroye! 15None ubu nzanira umucuranzi!» Mu gihe wa mucuranzi yacurangaga, ikiganza cy’Uhoraho kiza kuri Elisha. 16Elisha aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Nibacukure imyobo myinshi kuri iki kibaya!» 17Arongera ati «Uhoraho aravuze ngo: Nta muyaga muzumva uhuha, nta n’imvura muzabona igwa, nyamara iki kibaya kizasendera amazi maze munywe, mwuhire amashyo yanyu n’amatungo abikorereye imitwaro. 18Ariko kandi hari n’ikindi kirenzeho Uhoraho azabakorera: azagabiza Abamowabu mu biganza byanyu! 19Muzasenya imigi yabo yose ikomeye, muzatema ibiti byose byera imbuto ziribwa, muzasiba amasoko yose y’amazi kandi mwangize imirima yose ihinze muyijugunyamo amabuye.» 20Bukeye, isaha yo gutura igitambo igeze, amazi atemba ava muri Edomu, asendera igihugu cyose3.20 asendera igihugu cyose: mu cyi, imigezi yose yo mu butayu irakama; ariko iyo haguye imvura y’umurindi, n’iyo yaba ihangukiye mu misozi ya kure (3.17), ya migezi irongera igasendera, amazi agashokera mu kibaya ajya kwiroha mu nyanja y’Umunyu. Ni ngombwa rero gucukura imyobo (3.16) kugira ngo ayo mazi arekemo kuko atamara igihe kirekire..

21Abamowabu bose bari bamenye ko abami baje kubatera: ubwo batumira ingabo zabo zose zimenyereye kurwanisha inkota, ndetse n’abari bararengeje imyaka yo kurwana, maze bategera ku mupaka. 22Bahagurutse mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi imbere yabo, ayo mazi atukura nk’amaraso3.22 atukura nk’amaraso: ni izuba ryari rirasiye ku musenyi wo mu butayu, maze uhinduka nk’indubaruba. Ubundi kandi mu gihebureyi n’aya magambo ubwayo arajya gusa: «dam» (= amaraso) «adom» (= umutuku) na «Edom» (= Abanyedomu). Abamowabu babonye byose byahindutse nk’urugina rw’amaraso, bibwira ko bari butsinde.. 23Nuko barabwirana bati «Ni amaraso! Ni ukuri, ba bami basubiranyemo barwanisha inkota, none bicanye. Twebwe Bamowabu, reka tujye kwisahurira!» 24Begera ingando y’Abayisraheli. Nuko Abayisraheli barabahindukirana, barabanesha barahunga. Abayisraheli binjira mu gihugu cya Mowabu, baragitsinda. 25Abayisraheli basenya imigi, buri muntu akajugunya amabuye mu mirima ihinze barayuzuza, basiba amasoko yose y’amazi, batema ibiti byera imbuto ziribwa, hasigara gusa inkike z’amabuye z’i Kiri‐Heresi3.25 Kiri‐Heresi ni umurwa mukuru wa Mowabu., ariko na ho abanyamihumetso barahagota, barahasenya. 26Umwami w’Abamowabu amaze kubona ko yaneshejwe, afata abagabo magana arindwi bitwaje inkota, ajyana na bo gutera umwami wa Edomu, ariko ntibabishobora. 27Noneho afata umuhungu we w’imfura wagombaga kuzamuzungura ku ngoma, amuturaho igitambo gitwikwa ku nkike y’amabuye yari izengurutse umugi. Abayisraheli babibonye, baradagadwa, nuko bava i Mowabu basubira mu gihugu cyabo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda