Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


22

Yoziya, umwami wa Yuda 640–609)

(2 Matek 34.1–2)

1Yoziya yimitswe amaze imyaka umunani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yedida, umukobwa wa Adaya w’i Bosikati. 2Yakoze ibitunganiye22.2 ibitunganiye: mu bami bose ba Yuda, Yoziya kimwe na Hezekiya, bo bonyine baratwa, kuko babaye indahemuka muri byose, nka sekuruza Dawudi. Nyuma y’itotezwa ryaranze ingoma ya Manase n’iya Aminoni, ingoma ya Yoziya yabaye igihe cyo kuvugurura iyobokamana ry’Uhoraho. Uhoraho, akurikiza sekuruza Dawudi muri byose, ntiyabiteshukaho.

Umuherezabitambo mukuru atahura igitabo cy’Amategeko

(2 Matek 34.8–18)

3Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, umwami Yoziya yohereza mu Ngoro y’Uhoraho umunyamabanga Shafani mwene Asaliyahu, mwene Meshulamu, amubwira ati 4«Zamuka usange umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu, umubwire abarure feza zose zazanywe mu Ngoro y’Uhoraho, n’izindi abarinzi b’irembo basaruje mu bantu. 5Bazihe abakoresha b’imirimo bashinzwe Ingoro y’Uhoraho, kugira ngo bazihembe abakozi basannye ibyangiritse ku Ngoro y’Uhoraho, 6abo ni ababaji, abubatsi n’abandi bafundi, no kugira ngo izo feza bazigure ibiti n’amabuye abajwe byo gusana Ingoro. 7Ntibazabazwe kumurika feza bahawe, kuko bizeweho kuba inyangamugayo.»

8Umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu abwira umunyamabanga Shafani, ati «Natahuye igitabo cy’Amategeko22.8 Natahuye igitabo cy’Amategeko; nta gushidikanya ko icyo gitabo ari icy’Ivugururamategeko, cya kindi dufite ubu; byibura igice gisobanura amategeko (imitwe 12–26). mu Ngoro y’Uhoraho!» Hilikiyahu ahereza Shafani icyo gitabo, aragisoma. 9Umunyamabanga Shafani asubira ibwami, atekerereza umwami ibyo yabonye, agira ati «Abagaragu bawe bafashe feza zo mu Ngoro y’Uhoraho, baziha abayobora imirimo, abashinzwe Ingoro y’Uhoraho.» 10Hanyuma umunyamabanga Shafani yongera kubwira umwami, ati «Umuherezabitambo Hilikiyahu yampaye iki gitabo.» Shafani agisomera umwami.

Yoziya asiganuza umuhanuzikazi Hulida

(2 Matek 34.19–28)

11Umwami amaze kumva amagambo yo mu gitabo cy’Amategeko, ashishimura imyambaro ye. 12Hanyuma ategeka umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, n’umunyamabanga Shafani ndetse na Asaya, umugaragu w’umwami, ati 13«Nimugende mumbarize Uhoraho, jye n’umuryango wanjye na Yuda yose, ibyerekeye amagambo yo muri iki gitabo cyatahuwe mu Ngoro y’Uhoraho, kuko uburakari Uhoraho adufitiye ari bwinshi22.13 uburakari . . . ari bwinshi: umwami atewe ubwoba n’uko amabwiriza menshi yo mu gitabo cy’Ivugururamategeko atakurikizwaga: tuvuge nko kudaturira Uhoraho ibitambo ahabonetse nko mu masengero y’ahirengeye, ahubwo bakabimuturira aho we ubwe yihitiyemo ariho i Yeruzalemu (Ivug 12,2–13), no kutivanga mu mihango Abakanahani bakoreraga imana zabo (12.29—13.19). Cyane cyane ariko, umwami yarushijeho gushya ubwoba, amaze kumva imivumo ivugwa mu Ivug 28,15–46)., bitewe n’abasekuruza bacu batakurikije amagambo yo muri iki gitabo, ntibite ku bicyanditsemo byose.»

14Umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu, na Akibori na Shafani, na Asaya, barikora basanga umuhanuzikazi Hulida22.14 Hulida: uwo muhanuzikazi nta kindi tumuziho., umugore w’umugabo Shalumi wari ushinzwe kumenya imyambaro y’imihango yo mu Ngoro, akaba mwene Tikuwa, mwene Harasi. Uwo mugore yari atuye i Yeruzalemu mu rusisiro rwari rwubatswe vuba. Bamaze kumugezaho ubutumwa bahawe, 15arababwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo: Mugende mubwire uwo muntu wabantumyeho, muti 16’Uhoraho aravuze ngo agiye guteza ibyago aho hantu n’abahatuye, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Amategeko, umwami wa Yuda yasomye. 17Kubera ko bantaye, bagatwikira imibavu izindi mana, bakansuzuguza ibikorwa by’amaboko yabo, uburakari mfitiye uyu mugi ni bwinshi kandi ntibuzashira.’ 18Naho umwami wa Yuda wabatumye kubaza Uhoraho, dore icyo jyewe, Imana ya Israheli mumenyesheje; muzamubwire muti ’Wumvise ayo magambo, wumva n’ibyo navuze kuri uyu murwa n’abawutuye, mvuga ko uzahinduka itongo ukaba ruvumwa, 19nuko umaze kubyumva umutima wawe uricuza, wicisha bugufi imbere y’Uhoraho, kandi ushishimura imyambaro yawe ndetse usuka amarira imbere yanjye . . . ubu rero nanjye ubwanjye nakumvise! 20Kubera iyo mpamvu nzakureka usange abasokuruza bawe, kandi uzigendere amahoro, uzahambwe utabonye na kimwe mu byago nzateza aha hantu.’»

Intumwa zishyira umwami icyo gisubizo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda