Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

Akhazi, umwami wa Yuda 736–716)

(2 Matek 28.1–27)

1Akhazi, mwene Yotamu umwami wa Yuda, yimye ingoma mu mwaka wa cumi n’irindwi w’ingoma ya Peka mwene Remaliyahu. 2Yimitswe amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Ntiyakoze ibitunganiye Uhoraho, Imana ye, nk’uko sekuruza Dawudi yabigenje. 3Ahubwo yakurikije inzira mbi y’abami ba Israheli ndetse atwika umwana16.3 atwika umwana we: mu mahanga menshi baturaga bene ibyo bitambo, tuvuge nk’iyo babaga bagirijwe n’amakuba akomeye; ariko Bibiliya yo ntihwema kubyamaganira kure: Ivug 12,31; 18,10–12; Lev 18,21; 20,2 . . . we ho igitambo, akurikije amahano yakorwaga n’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli. 4Yaturiye ibitambo kandi atwikira imibavu mu masengero y’ahirengeye, ku misozi, no mu nsi ya buri giti kibisi.

5Nuko Rasoni, umwami w’Abaramu, na Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, barikora barazamuka batera Yeruzalemu, bagota umwami Akhazi ariko ntibabasha kumurwanya. 6(Icyo gihe kandi umwami w’Abanyedomu agarurira Edomu umugi wa Elati; Abayuda arahabirukana maze Abanyedomu baza gutura Elati, ari na ho bakiri kugeza na n’ubu.) 7Akhazi yohereza intumwa kwa Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, kumubwira ziti «Ndi umugaragu wawe n’umwana wawe, zamuka uze unkize umwami w’Abaramu n’uwa Israheli banyugarije!» 8Akhazi afata feza na zahabu byari mu Ngoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami, abyoherereza umwami w’Abanyashuru ho ituro. 9Umwami w’Abanyashuru aramwumvira, arazamuka ubwe atera umugi wa Damasi, abaturage baho abajyana i Kiri ari imbohe, kandi yicisha Rasoni.

10Umwami Akhazi ajya i Damasi guhurirayo na Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru. Abonye urutambiro rw’aho, yoherereza umuherezabitambo Uriya urugero n’igishushanyo byarwo, kugira ngo azubake urumeze nka rwo. 11Umuherezabitambo Uriya yubaka urutambiro, akurikije ibimenyetso byose yohererejwe n’umwami Akhazi ari i Damasi, arwuzuza mbere y’uko umwami Akhazi atahuka. 12Aho umwami Akhazi atahukiye ava i Damasi, abona urutambiro. Umwami ararwegera, arazamuka, 13arutwikiraho ibitambo16.13 arutwikiraho ibitambo: mu bihe bya kera, n’ubwo umwami yabaga adakomoka kuri Aroni, yari afite uburenganzira bwo kuyobora imihango y’iyobokamana n’iyo gutura ibitambo ku minsi mikuru, mbese nk’uko Dawudi na Salomoni babikoze na mbere (2 Sam 6,17; 1 Bami 8,64)., atanga andi maturo, arusukaho amaturo y’ifu na divayi, kandi aruminjagiraho amaraso y’ibitambo by’ubuhoro.

14Naho urutambiro rw’umuringa rwari imbere y’Ingoro y’Uhoraho, hagati y’urutambiro rushya n’Ingoro y’Uhoraho, umwami arukuraho arushyira iruhande rw’urutambiro rushya, ahagana mu majyaruguru. 15Hanyuma umwami Akhazi ategeka umuherezabitambo Uriya, agira ati «Ku rutambiro runini uzahatwikira ibitambo by’igitondo n’iby’umugoroba, unahaturire ibitambo bitwikwa n’andi maturo by’umwami. Uzahaturire n’ibitambo bitwikwa byatuwe n’abantu bose b’iki gihugu, hamwe n’amaturo yabo aseswa, kandi uzasukaho amaraso y’ibitambo byose bitwikwa n’amaraso y’ibindi bitambo byose. Naho urutambiro rw’umuringa, ni jye ubwanjye uzarufatira ibyemezo nkazabikumenyesha.» 16Umuherezabitambo Uriya yubahiriza amategeko yose y’umwami Akhazi. 17Umwami Akhazi atema ibisate bisobetse by’ibitereko, avana imivure kuri ibyo bitereko, amanura ikizenga cy’amazi cyabumbwe mu muringa cyari giteretse ku mashusho y’impfizi z’inka, agitereka ku mabuye ashashe. 18Hanyuma, kugira ngo ashimishe umwami w’Abanyashuru, Akhazi asenya amadarajya intebe y’umwami yari iteyeho, afunga n’irembo ry’igikari umwami yinjiriragamo16.18 umwami yinjiriragamo: Akhazi arazimangatanya ibimenyetso by’ingenzi biranga ko ari umwami, kuko atari akigenga, ahubwo yabaye ingaruzwamuheto y’umwami wa Ashuru..

19Ibindi bigwi bya Akhazi n’ibyo yakoze, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? 20Umwami Akhazi aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Hezekiya amuzungura ku ngoma.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda