Ibaruwa ya kabiri ya Yohani
IJAMBO RY’IBANZE
Ni ibaruwa ngufi yandikiwe rimwe mu makoraniro y’abakristu bo muri Aziya, tutashoboye kumenya iryo ari ryo. Uwayanditse (ari we Yohani), yiyita Umukambwe cyangwa Umukuru wabo (ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, ni ko bari bamenyereye kwita abari bakiriho mu babonye Nyagasani, cyangwa abahise babasimbura).
Yohani yishimira ukuntu abakristu bagendera mu kuri gukomoka ku Mana Data. Nyamara nta bwo yirengagiza no kubibutsa rya tegeko rikomeye ry’urukundo rwa kivandimwe.
Aranababurira ukuntu bakwirinda abashukanyi batarangwaho inyigisho za Kristu, kandi ntibemere ko Kristu yigize umuntu. Abo bantu ni abo kugenderwa kure.
